Umuhanzi mpuzamahanga Pastor Solly Mahlangu nyuma y’igitaramo cy’amateka yatumiwemo na Patient Bizimana mu rwego rwo kwizihiza Pasika cyabaye kuri uyu wa 27 Werurwe kikabera kuri Expo Ground i Gikondo,mbere yo gusubira muri Afrika y’Epfo,yasuye urwibutso rwa Jenoside ruhereye ku Gisozi.
Mu gusoza uruzinduko rwe amazemo iminsi 3 mu Rwanda ku butumire bw’umuhanzi Patient Bizimana, kuri uyu wa 28 Werurwe 2016 ahagana isaa tanu n’igice z’amanywa nibwo umuhanzi w’icyamamare Pastor Solly Mahlangu yasuye urwibutso rwa Jenoside rwa Gisozi mu rwego rwo kunamira inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994.
Ageze ku Gisozi ku rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, rushyinguwemo imibiri y'abazize Jenoside yakorewe abatutsi, nyuma yo kubona amateka mabi yaranze u Rwanda mu gihe cya Jenoside yakorewe abatutsi mu myaka 22 ishize,Pastor Solly Mahlangu yagize agahinda gakomeye, ashimira Imana yafashije u Rwanda kwiyubaka rugaharanira amahoro, ubumwe n’ubwiyunge, ubu rukaba ari icyitegererezo mu bijyanye n’ubumwe n’iterambere.
Uyu muhanzi w’icyamamare ku isi wo muri Afrika y’Epfo, yavuze ko yishimiye cyane kugera mu Rwanda, yishimira uburyo yakiranywe urugwiro ndetse mu gitaramo yatumiwemo na mugenzi we Patient Bizimana, akaba yaratunguwe cyane no gusanga abanyarwanda benshi bamukunda dore ko yasanze indirimbo ze nyinshi bazizi cyane cyane iyitwa Wahamba Nathi.
Yatunguwe no gusanga u Rwanda rutoshye
Pastor Solly Mahlangu yatangaje ko yashimishijwe ndetse agatungurwa cyane no gusanga u Rwanda rutoshye ndetse akishimira cyane isuku yasanze mu mujyi wa Kigali, ibyo akaba ari bimwe mu byatumye arushaho gukunda cyane iki gihugu. Yashimiye kandi ubuyobozi bw’u Rwanda buyobowe na Perezida Paul Kagame bukomeje guteza imbere igihugu nyuma ya Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994 yahitanye inzirakarengane zisaga miliyoni.
Mu kiganiro n’abanyamakuru,avuga ku cyamuteye kuririmba indirimbo One love ya Bob Marley n’iza Lucky Dube mu gitaramo yatumiwemo na Patient Bizimana, Solly Mahlangu yavuze ko zikubiyemo ubutumwa bwiza bwafasha abanyafrika kandi Afrika ikaba ikwiye kunga ubumwe, amahoro n’urukundo bikaganza mu bihugu byose by’Afrika no ku isi.
Pastor Solly Mahlangu yemereye Patient impano ikomeye
Nyuma yo gutaramira mu Rwanda mu gitaramo yatumiwemo na Patient Bizimana, Solly Mahlangu wishimiwe bidasanzwe cyane cyane ubwo yaririmbaga indirimbo Wahamba Nathi ndetse n’igihe yatunguraga abantu akaririmba mu kinyarwanda indirimbo Menye neza ya Patient Bizimana,Solly Mahlangu byamukozeho cyane yiyemeza kuzahindura iyo ndirimbo ya Patient akayishyira mu rurimi rukoreshwa cyane muri Afrika y’Epfo nk’uko Inyarwanda.com yabitangarijwe na Patient Bizimana. Yagize ati:
(Pastor Solly Mahlangu n’abo yazanye nabo mu Rwanda),barishimye cyaneeee, yansabye ko mwoherereza indirimbo yose yanjye “MENYE NEZA”kuri Email, ayikore mu kirimi cya South Africa,..mu by’ukuri bakunze u Rwanda cyaneee. Patient Bizimana
Pastor Solly yatashye yakunze cyane Patient n'u Rwanda rwose muri rusange
Guhindura Menye neza akayishyira mu rurimi rwumvwa cyane n’abo muri Afrika y’Epfo ni impano ikomeye Patient Bizimana yahawe na Solly Mahlangu kuko bizamufungurira amarembo muri icyo gihugu, akamenywa n’abantu benshi, akahungukira inshuti, ndetse bikaba bizamworohera cyane kuba yahakorera ibitaramo n’ibindi bikorwa byose bijyanye n’ubuhanzi.
Nyuma yo kuva ku Gisozi, Pastor Solly Mahlangu na bagenzi be basuye Ambasade ya Afrika y’Epfo, irabakira ndetse baranasangira. Nyuma y’iminsi 3 amaze mu Rwanda kuri uyu wa mbere tariki 28 Werurwe 2016 ahagana isaa kumi n’ebyiri z’umugoroba nibwo Pastor Solly Mahlangu yagiye I Kanombe gufata indege imusubiza muri Afrika y’Epfo. Yaherekejwe na bamwe mu bayobozi ba Moriah Entertainment, Pastor BDP, Aline Gahongayire n’abandi.
Amafoto y'urugendo rwe ku Gisozi, kuri Ambasade ndetse no ku kibuga i Kanombe yerekeza muri Afrika y'Epfo
Hano barimo berekeza ku Gisozi ku rwibutso rwa Jenoside
Pastor Solly yari kumwe n'itsinda ry'abantu bavanye Afrika y'Epfo na Patient Bizimana
Yahawe DVD ikubiyeho amwe mu mateka ya Jenoside yakorewe abatutsi
Yasobanuje byinshi yari afitiye amatsiko kuri Jenoside yakorewe abatutsi
Pastor Solly ashyikirizwa na Patient indabo zo gushyira ku rwibutso
Pastor Solly yakuyemo ingofero, yunamira inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe abatutsi
Pastor Solly yakuyemo ingofero abona gushyira indabo ku rwibutso
Pastor Solly yasuye urwibutso atanga n'inkunga
Abajyanye nawe ku Rwibutso bafashe ifoto y'urwibutso
Pastor Solly Mahlangu hamwe na Aline Gahongayire
Bavuye ku Gisozi berekeza kuri Ambassade ya Afrika y'Epfo mu Rwanda
Bakiriwe neza baraganira basangira n'amafunguro
Baje kwerekeza i Kanombe ku kibuga cy'indege
Pastor Solly yavanyemo Lunette yitegereza Eric Mashukano uyobora Moriah yafatanyije na Patient gutera igitaramo yatumiwemo
Pastor Solly Mahlangu avuye mu Rwanda nyuma y'igitaramo cy'amateka yatumiwemo na Patient Bizimana
Pastor Solly yemereye Patient kumuhindurira indirimbo imwe "Menye neza"mu rurimi rw'iwabo
KANDA HANO UREBE MU MAFOTO UKO ICYO GITARAMO CYARI KIMEZE
AMAFOTO-Moses Niyonzima
TANGA IGITECYEREZO