Kigali

Serge yakoze igitaramo cy'amateka ‘One Spirit Worship’ cyitabiriwe ku rwego rwo hejuru-AMAFOTO+VIDEO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:27/08/2018 7:59
1


Nyuma y'imyaka hafi itatu yari amaze adakorera igitaramo mu Rwanda, kuri iki cyumweru tariki 26/08/2018 Serge Iyamuremye yakoreye i Kigali igitaramo gikomeye yise 'One Spirit Worship Concert' cyitabiriwe ku rwego rwo hejuru.



Ni igitaramo cyabereye muri Kigali Serena Hotel cyitabirwa n'abantu ibihumbi n'amagana bari bafite inyota nyinshi yo gutaramana na Serge Iyamuremye n'abandi bahanzi yatumiye barimo Apotre Apollinaire w'i Burundi, Patient Bizimana, Arsene Tuyi, Jean Christian Irimbere, Tembalami wo muri Zimbabwe, ukongeraho n'amwe mu matsinda akunzwe cyane mu Rwanda ari yo True Promises na Gisubizo Ministries. Serge yishimiwe bikomeye muri iki gitaramo cy'amateka akoze kuva yatangira umuziki mu myaka isaga 10 ishize. 

Kugira umubyeyi ni cyo bivuze! Hano Serge yahabwaga inama n'impanuro na Pastor Lydia Masasu umubyeyi we mu buryo bw'Umwuka

Kigali Serena Hotel yabereyemo iki gitaramo yakubise iruzura, abandi baharagarara. Ni mu gihe kwinjira byari 5,000Frw mu myanya isanzwe ndetse na 10,000Frw mu myanya y'icyubaharo.  Serge Iyamuremye yateguye iki gitaramo mu rwego rwo kumurika album ye nshya yise 'Biramvura' igizwe n'indirimbo 9 ari zo: Imbohe, Ku musaraba, Yari njyewe, Wanyujuje, Biramvura, Yitwa Yahweh, Ndakwizera, Yesu araje na Yahweh yakoranye na Dudu T Niyukuri. Iyi album yahise ishyirwa ku isoko, ubu iragura 5,000Frw. 

Benshi bahembukiye bikomeye mu gitaramo cya Serge Iyamuremye

Usibye kuba igitaramo cya Serge cyitabiriwe mu buryo bukomeye, cyanitabiriwe na benshi mu bantu b'ibyamamare hano mu Rwanda aho twavugamo: Pastor P, Uncle Austin, umunyamideri Kate Bashabe, Mike Karangwa, Aime Uwimana, Israel Mbonyi, Diana Kamugisha, Pastor Lydia Masasu, Miss Flora Umutoniwase, Nyampinga w'Umurage 2015 (Miss Heritage), Bagwire Keza Joannah, Judo Kanobana ukuriye Positive Production n'abandi. Aba bariyongera ku bahanzi baririmbye muri iki gitaramo ari bo; Apotre Apollinaire, Patient Bizimana, Tembalami n'abandi.

Incamake y’uko igitaramo ‘One Spirit Worship’ Serge cyagenze

Saa kumi n’imwe z’umugoroba zirenzeho iminota micye ni bwo iki gitaramo cyatangiye. Gisubizo Ministries yamamaye mu ndirimbo; Ndaguhetse ku mugongo na Amfitiye byinshi ni yo yabanje kuri stage, ikurikirwa na True Promises Ministries yamamaye mu ndirimbo ‘Mana Urera’. True Promises yaririmbye; Wadushyize ahakwiriye, Umunyembaraga n’indirimbo nshya batari bashyira hanze yitwa Mana yacu.

Arsene Tuyi ni we wakurikiyeho aririmba; Amagufwa yumye na Waramutse Rwanda, benshi barafashwa cyane. Nyuma ye, hakurikiyeho Jean Christian Irimbere nawe wishimiwe cyane mu ndirimbo zinyuranye yaririmbye zirimo: Ndi Satisfait n'indi aririmbamo ngo 'Uwo mugabo nanjye ndamwemera'. Abahanzi bose baririmbye muri iki gitaramo bafashijwe mu miririmbire (backers) n'abaririmbyi ba Shekinah Worship Team ya ERC Masoro.

Serge mu gitaramo yise 'One Spirit Worship Concert'

Saa Kumi n’ebyiri n’iminota 57 ni bwo Serge Iyamuremye yageze kuri stage atangirira ku ndirimbo ye ‘Biramvura’ ari nayo yitiriye album nshya yamuritse. Akigera kuri stage, abantu bose bahise bahaguruka kubera kumwishimira cyane. Byagaragariye ku mashyi n’impundu bavugije ubwo bari bamubonye n’amaso yabo nyuma y’igihe kitari gito bategerezanyije amatsiko igitaramo cye. Tubibutse ko Serge yari amaze imyaka hafi 3 nta gitaramo akorera mu Rwanda.

“Ni bande banezerewe uyu mugoroba, tugiye kubyinira Umwami Imana. ..Haleluya! “ Ayo ni yo magambo Serge Iyamuremye yavuze bwa mbere muri iki gitaramo cye. Yayavuze nyuma yo kuririmba ‘Biramvura’. Yayavuganye umunezero mwinshi. Yahise atera ‘Nzaririmba Hosiana’, abantu noneho barabyina sinakubwira.  Yakurikijeho indirimbo ze zikunzwe cyane muri iyi minsi ari zo; Yitwa Yahweh, Nta wundi nambaza, Mfata unkomeze n’izindi.  Bamwe mu bari muri iki giaramo bizihiwe bikomeye bararira abandi buzura Umwuka Wera bavuga mu ndimi zitumvikana. Umubyeyi umwe wari wicaye ahagana inyuma yagize ati “Shakarababa!,…”

Serge afite umwihariko wo kuririmba indirimbo zituje n'izibyinitse

Saa Moya n’iminota 27, Serge Iyamuremye yafashe akaruhuko mu kuririmba yakira abashyitsi bakuru mu gitaramo cye, ati: “Nakiriye Mumy”, yavugaga Pastor Lydia Masasu umugore wa Apotre Masasu ukuriye itorero Restoration church ku isi ari naryo Serge abarizwamo. Saa Moya na 32 ni bwo umuhanzi Tembalami umwe mu bakunzwe cyane muri Zimbabwe yageze kuri stage yakirwa na Serge wabanje kumushimira cyane akabwira abantu ko agiye kwakira umuhanzi ukomeye waturutse mu gihugu cya kure, ati: “Tugiye kwakira umukozi w'Imana waturutse ahantu kure”. Tembalami wanditse izina mu ndirimbo 'Bayete' yishimiwe cyane i Kigali mu ndirimbo 'I'm trading my sorrows' yaririmbye.

Saa Moya na 42 Serge yavuze ko agiye kwakira umuhanzi yubaha cyane, ati: “Ngiye kwakira umukozi w'Imana nubaha cyane,..”. Benshi bahise bagira amatsiko y’uwo muhanzi. Yahise yakira Patient Bizimana, benshi bari muri iki gitaramo bakoma amashyi menshi cyane. Patient Bizimana agihabwa mikoro yahise agira ati “Mwakoze kuza gushyigikira Serge, ni umukozi w'Imana w'umwizerwa,..” Yahise aririmba;  Ikimenyetso, Ubwo Buntu na Ibihe byiza.

Patient yaririmbye muri iki gitaramo

Saa Moya na 55 Serge Iyamuremye yagarutse kuri stage bwa kabiri aririmba; Yari njyewe. Mbere yo kuyiririmba ariko yabanje gusaba abagabo bonyine kuvugiriza  ndetse arabibigisha. Iki kivugirizo bakivugije muri iyi ndirimbo y’uyu muhanzi ukunzwe na benshi biganjemo urubyiruko. Iyi ndirimbo ivuga inkuru mpamo ya Serge Iyamuremye y’uko yakiriye agakiza, yakoze ku mitima ya benshi, barahaguruka bafatanya nawe kuyiririmba.

Saa Moya na 21 Serge yakiranye icyubahisho cyinshi umuramyi Apollinaire. Yagize ati: “Ngiye kwakira umuntu nigiyeho byinshi, ni Umuramyi ukunda Imana namwe muraza kubibona.” Yahise yakira Apollinaire, ibintu birahinduka muri salle yabereyemo iki gitaramo dore ko abantu hafi ya bose bahise bahaguruka, abari ku buhanga bw’ibyuma nabo bakazimya amatara, ibintu byagaragaje urukundo n’urukumbuzi benshi bari bafitiye uyu muhanzi w’i Burundi uri mu bakomeye mu karere. Apollinaire yamaze iminota 5 ataririmba ahubwo avuza umwirongi wa kizungu mu buhanga bwe buhanitse.

Apollinaire mu gitaramo cy'umuhanzi Serge afata nk'umwana we

Apotre Apollinaire yavuze amagambo y’ubuhanuzi kuri Serge Iyamuremye, abwira abari muri iki gitaramo ko iki ari igihe cya Serge. Yagize ati: “Kubyara ni byiza! Narabyaye, igihugu cyarabyate, itorero ryarabyaye, Serge, iki ni igihe cyawe!”  Amajoro yose Serge arara kugira ngo aheshe umugisha itorero ry’Imana, agakora album nshya, Apollinaire yabihereyeho asaba abakunda umuziki wa Gospel kumushyigikira. Ati: “Ndabasaba mumfashe dushimire Imana ku bw'umurimo yashoboje Serge, …I am proud of you  Serge”. Apollinaire yishimiwe cyane mu ndirimbo zinyuranye yaririmbye , biba akarusho kuri Ukwiye amashimwe na Ndacyafise impamvu.

Saa Tatu zuzuye ni bwo Serge Iyamuremye yagarutse bwa gatatu kuri stage aririmba ‘Arampagije’ indirimbo yamenyekaniyeho cyane, noneho amera nk’ukojeje agati mu ntozi dore ko abari muri iki gitaramo cye bahise bahaguruka bakabyinira Imana mu buryo bukomeye. Abahanzi banyuranye kimwe n’abakunzi b’umuziki basanze Serge kuri stage bahimbaza Imana mu ndirimbo zinyuranye z’abahanzi n’amakorali atandukanye. Saa Tatu na 15 ni bwo igitaramo cyahumuje, gusa salle yari icyuzeye ubona abantu bagifite inyota yo kuramya no guhimbaza Imana. Serge yabwiye abanyamakuru ko yishimiye cyane imigendekere y'igitaramo cye.

Agitangira gutegura iki gitaramo Serge yabajijwe na Inyarwanda.com intego yacyo n'impamvu yari amaze igihe acecetse asubiza agira ati: 

"'One Spirit Worship Concert' ni concert izaba igamije kuramya Imana mu mwuka umwe, ikindi izaba igamije kugira ngo abantu baramye Imana mu Mwuka umwe kandi mu rukundo kuko muri ubwo bwami bwo kuramya Imana n'umutima w'urukundo hari ibirangaza byinshi harimo kudahuza ndetse n'ibindi bihurira mu kuramya Imana nta kindi kiba cyuzuye umutima w'umuntu keretse umunezero. Buriya igihe cy'Imana iyo kigeze urabyumva ni yo mpamvu nanjye nahise nsanga ko bikwiriye ko hari igikorwa nari ntegereje igihe kirekire ariko Imana yemeye ko nongera gutanga nanone ibindimo byose nk'uko yabimpaye."

REBA HANO ANDI MAFOTO

Uncle Austin na Israel Mbonyi bitabiriye iki gitaramo

Bageze aho barahaguruka bahimbaza Imana

Serge mu gitaramo yise 'One Spirit Worship Concert'


Bahembutse bikomeye mu buryo bw'Umwuka

Serge Iyamuremye ni uku yari yambaye kuva hasi kugera hejuru

Serge Iyamuremye mu gitaramo cy'amateka yakoze

Yayeli umwe mu banyempano mu kuririmba yafashije Serge


Diana Kamugisha yari ahari

Uncle Austin afata urwibutso rw'igitaramo cya Serge

Patient Bizimana mu gitaramo cya Serge

Pastor Lydia Masasu yitabiriye igitaramo cy''umuhungu we' Serge

Tembalami wo muri Zimbabwe yatunguranye aririmba muri iki gitaramo

Pastor Lydia yanyuzwe cyane n'umuziki wa Tembalami

Patient Bizimana

Pastor P yari yaje kuramya Imana

Miss Flora Umutoniwase na Nyampinga w'Umurage 2015 (Miss Heritage), Bagwire Keza Joannah bari muri iki gitaramo

Apollinaire yabwiye Serge ati "Iki ni igihe cyawe"

Pastor Lydia Masasu aganira na Serge umuhungu we mu buryo bw'Umwuka

Ubwitabire bwari ku rwego rwo hejuru

Nibavuga umuramyi ukumva utabyumva neza ujye ufatira urugero kuri Apotre Apollinaire

Iki gitaramo cyari koko 'One Spirit Worship concert',...bari mu Mwuka umwe wo kuramya Imana

Batambiye Imana mu buryo bukomeye,...benshi ntibifuzaga gutaha

Ba Nyampinga nabo bizihiwe cyane

Kate Bashabe yari yarahiye ko atazacikanwa n'igitaramo cya Serge

KANDA HONO UREBE ANDI MAFOTO MENSHI

REBA HANO UKO SERGE YARIRIMBYE MU GITARAMO CYE BWITE

REBA HANO UKO APOTRE APOLLINAIRE YARIRIMBYE

REBA HANO UKO PATIENT BIZIMANA YARIRIMBYE


AMAFOTO: CYIZA Emmanuel-Inyarwanda.com

VIDEO: NIYONKURU Eric-Inyarwanda.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • alinette6 years ago
    eeeeh uziko kaga type gakaze, nukuntu nagakatiye nabi



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND