Israel Mbonyi umwe mu bahanzi bakunzwe cyane mu muziki wa Gospel avuye i Rutsiro mu giterane yatumiwemo na Arise Rwanda Ministries ku bufatanye na Empty Tomb Ministries. Ni igiterane cy'iminsi ibiri kiri kubera mu murenge wa Boneza mu kigo cya Segonderi cya Kivu Hills Academy.
Usibye Israel Mbonyi, hatumiwe kandi na Bosco Nshuti wari kumwe n'abaririmbyi babiri b'abakobwa. Bosco Nshuti yishimiwe cyane mu ndirimbo 'Ibyo ntunze'. Korali Bethlehem y'i Rubavu muri ADEPR yitabiriye iki giterane ku munsi wacyo wa mbere. Israel Mbonyi yatumiwe ku munsi wa nyuma w'iki giterane, ni ukuvuga kuri iki Cyumweru tariki 22 Mata 2018, ahagana isaa Sita z'amanywa akaba ari bwo yageze ahari kubera iki giterane aho yari kumwe n'itsinda ry'abantu 9 barimo abacuranzi batanu n'abaririmbyi batatu (abakobwa babiri n'umuhungu we) ukongeraho na Justin usanzwe ari umu Protocol we. Akihagera benshi bishimiye kumubona, baranifotozanya.
Abantu bari bitabiriye ku bwinshi
Benshi mu bari muri iki giterane biganjemo urubyiruko, wabonaga bafite amatsiko yo gutaramana na Israel Mbonyi na cyane ko yageze kuri stage ukabona barushijeho kwishima cyane. Igiterane cyatangiye isaa Saba z'amanywa kiyoborwa n'umuvugabutumwa Darius Rukundo ari nawe muhuzabikorwa w'iki giterane. Saa munani z'amanywa ni bwo Israel Mbonyi yageze kuri stage aririmba indirimbo ze zinyuranye zirimo; Uri number One, Sinzibagirwa, Ndanyuzwe, Ku marembo y'ijuru, Hari ubuzima, Nzi ibyo nibwira n'izindi. Benshi bizihiwe cyane dore ko bwari ubwa mbere bamubonye amaso ku maso.
Israel Mbonyi mu giterane mpuzamatorero yatumiwemo i Rusizi
Pastor John Gasangwa umuyobozi wa Arise Rwanda Ministries yateguye iki giterane ku bufatanye na Empty Tomb Ministries, yahanuye ko ububyutse bugiye guhera i Boneza muri Rutsiro bugakwira mu Rwanda hose ndetse no ku isi hose. Ibi yabitangaje akomeje ndetse ashimangira ko ibyo avuze ari ubuhanuzi, yungamo ko ubwo bubyutse butangiriye i Boneza tariki 22 Mata 2018. Pastor John Gasangwa yahise yakira Pastor Bob amushimira kubw'akavuyo gatagatifu yazanye muri Boneza. Yashimiye by'umwihariko Pastor Greg na Pastor Bob kubw'ivugabutumwa bakora bitanze.
REBA MU MAFOTO UKO BYARI BIMEZE
Igiterane kiri kubera haruguru gato y'ikiyaga cya Kivu
Hari abakozi b'Imana baturutse mu matorero atandukanye
Barimo gukurikira igiterane banasoma amakuru ku Inyarwanda.com
Bosco Nshuti hamwe n'abaririmbyi yavanye i Kigali
Bosco Nshuti kuri stage
Israel Mbonyi kuri stage hamwe n'abaririmbyi yavanye i Kigali
Inkweto Israel Mbonyi yajyanye i Ritsiro
Arafata amashusho y'urwibutso ubwo Israel Mbonyi yari kuri stage
Ev Darius na Justin umu Protocol wa Israel Mbonyi bizihiwe bikomeye
Justin (ibumoso) yitegereza uko Israel Mbonyi aririmba
Ev Darius Rukundo yatunguwe na Israel Mbonyi n'abari mu giterane bamukorera ibirori by'isabukuru
Dinah Uwera yakoze akazi gakomeye i Rutsiro,...ijwi rye ryatangariwe
Bumvaga akayaga keza gaturuka mu kiyaga cya Kivu
TANGA IGITECYEREZO