Kuri uyu wa Mbere tariki 19 Gashyantare 2018 Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) rwagiranye ikiganiro n’abanyamakuru hasobanurwa byinshi bigiye gukorwa kugira ngo imikorere y’amadini n’amatorero irusheho kujya mu murongo wubahiriza amategeko ukanatuma amadini n’amatorero arushaho kugira uruhare mu iterambere ry’igihugu.
Umuyobozi w'Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) Prof Shyaka Anastase yabwiye abanyamakuru ko kuva tariki 1 Werurwe 2018 hari amabwiriza mashya areba amadini n'amatorero azatangira gushyirwa mu bikorwa. Aya mabwiriza agiye gutangira kubahirizwa nyuma yo kuyaganirizaho abanyamadini mu kiganiro RGB yagiranye nabo mu minsi micye ishize.
Nk'uko Prof Shyaka Anastase yabitangarije abanyamakuru, aya mabwiriza akubiye mu itegeko rishya rya RGB rigenga amadini n'amatorero, akaba ari itegeko bavuguruye ryari rimaze imyaka itanu. Aya mabwiriza ngo yagiyeho nyuma y'ubusabe bw'abanyamadini benshi basabye RGB ko yareka kubafata nk'abatagatifu ahubwo nabo bakitabwaho nk'abandi bose na cyane ko muri bo (abanyamadini) harimo abica nkana ababwiriza n'amahame agenga amadini n'amatorero akorera mu Rwanda.
Prof Shyaka Anastase aganira n'abanyamakuru/ Foto; Niyonkuru Eric
Prof Shyaka Anasatse yavuze ko ubusanzwe amadini n'amatorero yo mu Rwanda hari imiryango abarizwamo, gusa ngo wasangaga iyo miryango itubahiriza inshingano zayo zo kuyagenzura kuko bitabuzaga bamwe mu banyamadini gukora amakosa. Prof Shyaka Anastase yashimiye byimazeyo amadini n'amatorero ku ruhare rwabo mu iterambere ry'igihugu, gusa avuga ko hari ibyo bakwiriye kunoza kugira ngo rwa ruhare rwabo rurusheho kujya ku rundi rwego.
Abapasiteri batize Tewoloji akabo kashobotse
Prof Shyaka Anastase yavuze ko buri mwuga wose uba ugomba gukorwa mu buryo bw'umwuga, uwukora akaba afite ubumenyi kuri wo. Yavuze ko atiyumvisha ukuntu umuntu abyuka akitwa pasiteri, Bishop, Apotre,.. nyamara atarabyigiye mu gihe haba hari amashuri yigisha amasomo yabasha gufasha abantu nk'abo. Nubwo uyu mwanzuro uzasharirira abanyamadini benshi, ku rundi ruhande RGB isanga bazabyungukiramo cyane ko nibaramuka bagiye kwihugura mu bya Bibiliya, bizagabanya cyane inyigisho z'ubuyobe zikunze gutangwa n'abapasiteri baba barimo kubwiriza mu nsengero n'ahandi.
Yavuze ko kugira ngo ube Padiri hari ibisabwa, kugira ngo umuntu abe Musenyeri nabwo hari ibyo asabwa bityo ngo n'abapasiteri cyangwa se abanyamadini bakwiriye kuba hari ibintu bujuje na cyane ko bo bafite umwihariko wo kuvura roho z'abantu. Ibyo abanyamadini basabwa ntabwo Prof Shyaka yabiciye ku ruhande ahubwo yavuze ko bagomba kuba barihuguye mu mashuri yigisha ibijyanye n'iyobokamana (Tewoloji). Yabibukije ko n'umuntu uvura amatungo aba agomba kwihugura.
Abafite inyubako mbi n'abasenga basakuriza abaturage,...bagiye gufungirwa
Ikindi kigiye gushyirwamo imbaraga nyinshi na RGB ku bufatanye n'inzego z'ibanze ni ukureba insengero zikorera mu nyubako mbi zitujuje ubuziranenge, izo nyubako zigafungwa. Gufunga izi nyubako ngo nta kindi bizaba bikorewe usibye kugira ngo hubakwe insengero zijyanye n'igihe, ni ukuvuga zifite isuku ihagije, zidateza urusaku igihe abakristo barimo gusenga.
Prof Shyaka Anastase yatanze urugero avuga ko biteye agahinda kubona urusengero rusengerwamo n'abantu benshi cyane, nyamara abakristo batabasha guhumeka, rimwe na rimwe ugasanga hari insengero zidafite ubwiherero,....Ku bufatanye n'inzego z'ibanze, RGB ikaba igiye gufunga izi nsengero guhera tariki 1 Werurwe 2018. Insengero zishobora gusoma kuri uyu muti usharira wa RGB ziragera ku 1000 kimwe nuko zishobora kurenga.
Ibi biremezwa nuko RGB ivuga ko insengero zikora zidafite ibyangombwa zigera hejuru ya 700, kandi hari izo usanga zifite n'amashami hirya no hino. Uwabimburiye abandi mu gusoma kuri uyu muti ni Bishop Rugagi wafungiwe urusengero rwe Redeemed Gospel church rwakoreraga mu gikari cyo kwa Rubangura bitewe n'urusaku rukabije rwabangamiraga abaturiye uru rusengero.
Abigisha inyigisho z'ubuyobe n'abangisha abakristo gahunda za Leta nabo bagiye guhagurukirwa,..
RGB yatangaje ko abigisha inyigisho zangisha abanyarwanda gahunda za Leta nabo bagiye guhagurukirwa bagafungirwa amayira banyuzamo izo nyigisho. Hatanzwe urugero ku banyamadini bangisha abenegihugu ibirango by'igihugu cyabo, abigisha ko nta mukristo ukwiriye guhabwa amaraso kwa muganga,...Abandi bavugutiwe umuti ni abafite imiyoborere mibi hagati muri bo, abahora mu makimbirane ashingiye ku mutungo w'itorero no ku bindi bitandukanye.
Kugeza ubu amadini n'amatorero afite ibyangombwa biyemerera gukorera mu Rwanda aragera kuri 734, gusa RGB yabwiye abanyamakuru ko mu bushakashatsi yakoze yasanze abakora batariyandikishije ni ukuvuga abadafite ibyangombwa baruta kure abafite ibyambombwa bitangwa na RGB. Kuri ubu ikigiye gukorwa ni uko abadafite ibyangombwa bitangwa na RGB bagiye gufungirwa bakabanza bakabishaka.
Ibisabwa ku matorero n'amadini kugira ngo abe yujuje ibyangombwa biyemerera gukora, Inyarwanda.com tugiye kubagezaho ibyatangajwe n'ubuyobozi bw'akarere ka Nyarugenge kamwe mu turere tugize umujyi wa Kigali. Ibi bivuze ko itorero cyangwa idini rikorera muri aka karere rizaba ritujuje ibi tugiye kuvuga rizajya rifungwa. Ibyo bisabwa ni ibi bikurikira:
-Kuba itorero cyangwa idini rifite icyangombwa gitangwa na RGB.
-Kuba itorero cyangwa idini rifite icyemezo cy'ubuyobozi bw'akarere.
-Kuba itorero cyangwa idini risengerwamo riri k'ubuso bungana na 1/2 cya Hectare
-Kuba itorero cyangwa idini ridakorera mu nzu yagenewe guturwamo
-Kuba itorero cyangwa idini rifite ubwiherero buhagije, byibura 2 bw'abagabo na 2 bw'abagore
-Kuba itorero cyangwa idini rifite Parking
-Kuba itorero cyangwa idini rifite greening na pavement
-Kuba itorero cyangwa idini ridasengera muri tente/shiting/apartment
-Kuba itorero cyangwa idini rifite sound proof (ku nsengero zegereye ingo z'abaturage)
-Kuba itorero cyangwa idini rifite inyubako yuzuye kandi ifite ibyangombwa byo gukorerwamo (Occupation permit)
-Kuba itorero cyangwa idini rifite uburyo bwo gufata amazi no gucunga imyanda
REBA HANO IKIGANIRO RGB YAGIRANYE N'ABANYAMAKURU
TANGA IGITECYEREZO