RFL
Kigali

Reba amafoto 30 utabonye ahandi y’ubukwe bwa Confiance uzwiho gusirimba cyane na Josiane wa True Promises

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:17/11/2017 11:41
0


Muhumure Confiance wo muri Heman worshipers International na Alarm Ministries na Mutoni Josiane wo muri True Promises bakoze ubukwe bumeze nk’igitaramo dore ko bwari bwatumiwemo abaririmbyi benshi bukarangwa n’igisirimba cyinshi.



Muhumure Confiance abarizwa mu itsinda Heman Worshipers International ryamamaye mu ndirimbo ‘Nimetosheka’ ndetse akaba abarizwa no muri Alarm Ministries naho umukunzi we Mutoni Josiane baherutse kwambikana impeta y’urudashira, we abarizwa mu itsinda True Promises Ministries ryamamaye mu ndirimbo ‘Mana Urera’ n’izindi zinyuranye.

Muhumure Confiance yateguye bwa mbere muri Kigali igitaramo cyo kuramya bikora ku mutima w’Imana

Muhumure Confiance (hagati) azwiho gusirimba cyane

Muhumure Confiance ni umusore uzwiho gusirimba cyane akaba ari nawe utera indirimbo ‘Nimetosheka’ ikunzwe n’abatari bacye mu Rwanda no mu karere. Confiance azwi na none mu bitaramo akunze gutegura mu ntego igira iti: ‘Kuramya bikora ku mutima w’Imana’ aho atumira abaririmbyi banyuranye, bagafata umwanya uhagije wo kuramya Imana mu buryo buyikora ku mutima.

Tariki 11/11/2017 ni bwo Muhumure Confiance yasabye anakwa umukunzi we Mutoni Josiane, ku Cyumweru tariki 12/11/2017 basezerana imbere y’Imana n’imbere y’abakristo. Confiance na Josiane bakoze ubukwe nyuma y’umwaka bari bamaze bakundana mu buryo bagize ibanga rikomeye. Inyarwanda.com tugiye kubagezaho amafoto mutabonye ahandi y’uko ubu bukwe bwagenze.

REBA AMAFOTO Y'UBUKWE BWA CONFIANCE NA JOSIANE

Muhumure ConfianceMuhumure ConfianceMuhumure ConfianceMuhumure ConfianceMuhumure ConfianceMuhumure Confiance

Akanyamuneza kari kose kuri Muhumure Confiance na Josiane 

Muhumure ConfianceMuhumure ConfianceMuhumure ConfianceMuhumure ConfianceMuhumure ConfianceMuhumure ConfianceMuhumure ConfianceMuhumure Confiance

Confiance yambika umukunzi we impeta y'urudashira

Muhumure ConfianceMuhumure ConfianceMuhumure ConfianceMuhumure ConfianceMuhumure ConfianceMuhumure ConfianceMuhumure ConfianceMuhumure ConfianceMuhumure Confiance

Confiance na Josiane barebana akana mu jisho

Muhumure ConfianceMuhumure ConfianceMuhumure ConfianceMuhumure ConfianceMuhumure ConfianceMuhumure ConfianceMuhumure ConfianceMuhumure Confiance

Mutoni Josiane yanyuzagamo akamwenyura yambaye agatimba

AMAFOTO: Muhumure Christian-Iwacu Films

REBA HANO 'NIMETOSHEKA' ITERWA NA CONFIANCE

REBA HANO HEMAN WORSHIPERS BARIRIMBA LIVE NIMETOSHEKA







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND