Ndayishimiye Eric uzwi nka Bakame, umwe mu banyezamu bamenyekanye cyane mu mateka y’umupira w’amaguru mu Rwanda, yagaragaje impungenge ku kibazo cy’abanyezamu b’Abanyarwanda.
Uyu wahoze ari umunyezamu w’Ikipe y’Igihugu yavuze ko mu gihe nta
gikozwe, hashobora kuzagera igihe Amavubi akitabaza umunyezamu w’umunyamahanga.
Mu kiganiro yagiranye na IGIHE Sports, Bakame utoza abanyezamu muri
Bugesera FC, yagarutse ku cyuho cy’abanyezamu bafite urwego ruhagije haba muri
Shampiyona ndetse no mu Ikipe y’Igihugu. Yavuze ko kuri we nta Munyarwanda
uhagaze neza muri iyi minsi.
Ati: “Muri shampiyona biragoye kubona umunyezamu w’Umunyarwanda wahamya ko
ari ku rwego rwiza. Ni nk’aho umuntu yaterera igiceri kugira ngo ahitemo. Ibi
bituma n’ikibazo cy’Ikipe y’Igihugu gikomeza kuba ingorabahizi.”
Uyu wahoze ari umunyezamu w’Amavubi yagaragaje ko kuba Ikipe y’Igihugu
itarabonye umunyezamu w’igihe kirekire na byo ari ikibazo gikomeye.
“Niba kugeza ubu tugihindagurika mu guhitamo umunyezamu uzahagarara mu izamu mu marushanwa nk’aya CHAN, ubwabyo ni ikibazo gikomeye.
Uwa mbere ubu ni
Ntwari Fiacre, ariko uwa kabiri akomeza guhinduka kenshi. Ibi bigaragaza ko
tutarabona umuntu uhamye ushobora gufata izamu imyaka itatu cyangwa ine.”
Bakame yavuze ko Amavubi ashobora kuzagera aho agashaka umunyezamu
w’umunyamahanga, ibintu bitari bisanzwe mu mateka y’u Rwanda.
“Mu bihe byashize, Ikipe y’Igihugu yabaga ifite abanyezamu b’ingenzi,
ariko ubu si ko bimeze. Iyo urebye, ubona ko bishobora kuzagera aho twitabaza
umunyamahanga.”
Mu myaka yashize, Bakame na Ndoli Jean Claude ni bo basimburanaga mu
izamu ry’Amavubi, bakaza gusimburwa na Kwizera Olivier na Kimenyi Yves, abo
yemeza ko bari bafite ubushobozi bwo gukomeza gutanga umusaruro.
Bakame yavuze ko nihatagira igikorwa ikipe y'igihugu y'u Rwanda "Amavubi" izageraho ikisanga nta muzamu uri ku rwego rwo kuyikinira
Bakame yavuze ko mu gihe cye na Ndoli bari bafite abasimbura bahoraho ari bo Kwizera Olivier na Kimenyi Yves
TANGA IGITECYEREZO