RFL
Kigali

Patient Bizimana agiye gukorera igitaramo cya Pasika muri Radisson Blu Hotel

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:7/03/2017 15:48
0


Umuhanzi Patient Bizimana agiye gukorera igitaramo muri Kigali Convention Centre kuri uyu wa 16 Mata 2017. Ni igitaramo ngarukamwaka akora kuri Pasika kiiaba cyizwi nka ‘Easter Celebration concert’ ubushize akaba yaragitumiyemo umuhanzi w’icyamamare Solly Mahlangu wo muri Afrika y’Epfo.



Iki gitaramo cya Pasika Patient Bizimana agiye gukora muri uyu mwaka wa 2017 kizabera Radisson Blu Hotel & Convention Centre tariki 16 Mata 2017. Ni igitaramo Patient Bizimana ari gutegura ku bufatanye na Moriah Entertainment group. Ku bijyanye n’ibiciro byo kwinjira, abahanzi bazaba bari kumwe na Patient Bizimana ndetse n’amasaha iki gitaramo kizaberaho, kugeza ubu ntabwo biratangazwa.

Mu kiganiro na Inyarwanda.com, Patient Bizimana yadutangarije ko muri iki gitaramo cye azafatanya n'abakristo kwizihiza Pasika. Ikindi ahishiye abakunzi b'indirimbo ze, ni uko muri iki gitaramo cye azabagezaho Album ye nshya ya gatatu iri gutunganywa na producer Pastor P.

Image result for Umuhanzi Patient Bizimana mu gitaramo cya Pasika

Patient Bizimana yiyemeje kujya ategura igitaramo buri mwaka kuri Pasika

Patient Bizimana abajijwe na Inyarwanda.com impamvu igitaramo cye yakijyanye muri Radisson Blu Hotel, yavuze ko yashakaga ahantu hagutse cyane kugira ngo abazitabira igitaramo cye bazabashe kwisanzura. Yagize ati: "Concert nayijyanye Convention Centre kuko ni ahantu hagutse cyane kugira ngo buri muntu wese agire amahirwe yo kubona aho yicara kuko bafite ahantu hanini nakunze tuzisanzura."

Ko muri 2016 Patient Bizimana yatumiye icyamamare Solly Mahlangu, muri iki gitaramo cye ni nde muhanzi yatumiye?

Iki ni ikibazo buri wese mu bakunzi ba Patient Bizimana ari kwibaza na cyane ko yabasezeranyije ko muri buri gitaramo cye cya pasika azajya abazanira umwe mu bahanzi bakomeye bakunda. Inyarwanda.com imubajije umuhanzi yatumiye, Patient Bizimana yagize ati "Umuhanzi nzatumira tuzakorana nzamutangaza ubutaha, ikindi ni uko hari ibyo tukivugana bitari byarangira neza."

Patient Bizimana yijeje abakunzi b'indirimbo ze ko ku munsi w'igitaramo cye hari byinshi bizazuka mu buzima bwabo

Patient Bizimana yakomeje avuga ko imyiteguro ayigeze kure. Yashimangiye ko umunsi w'igitaramo cye uzaba ari umugoroba udasanzwe. Abantu bose bategerezanyije amatsiko umunsi w'igitaramo cye, yazasangije icyanditswe kiboneka muri Yohana 11:25 havuga ko Yesu Kristo ari we kuzuka n'ubugingo. Yagize ati:

Icyo nabwira abantu ni uko Imana idufitiye byinshi kuri uriya munsi, abantu nababwira ko uriya munsi uzaba ari umugoroba udasanzwe. Nk'uko ijambo ry'Imana rivuga, Yohana 11:25 Yesu aramubwira ati "Ni njye kuzuka n'ubugingo, unyizera naho yaba yarapfuye azabaho",.. Turizera y'uko hari ibintu byinshi mu buzima bwacu bizazuka."

Patient Bizimana

REBA HANO INDIRIMBO 'UBWO BUNTU' YA PATIENT BIZIMANA






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND