Kigali

Pastor Peter Musisi yahamije ko benshi mu bapasiteri bakomeye mu Rwanda ari abapfumu n’abarozi

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:26/10/2015 17:11
15


Mu bushakashatsi yakoze, Pastor Peter Musisi ahamya ko benshi mu bapasiteri bo mu Rwanda ari abapfumu n’abarozi. Abo bashumba biyambika umwambaro w’ubutambyi bakitwaza Bibiliya ariko ari abakozi ba satani ngo ni abahamagarira abantu ibitangaza, abagurisha abakristo amabuye n’amazi bavanye muri Israel.



Pastor Peter Musisi umuyobozi mukuru w’itorero The Holy Living Church of Jesus Christ rya Kimisagara akaba n’umushakashatsi ku iyobokamana avuga ko mu Rwanda hari abashumba b’amatorero yitwa ko akomeye bakora ibitangaza mu izina rya Yesu bagakoresha imbaraga z’ubupfumu bakaroga abakristo.

Pastor Peter Musisi umaze imyaka 32 yizeye Yesu Kristo, amaze indi myaka 20 ari umuyobozi w’itorero naho kuva atangiye kuba umushakashatsi hakaba hashize imyaka itanu. Ikindi azwiho ni uko atanga ibiganiro ku maradio atandukanye aho aba avuga ku nkomoko ya Illuminati n’ubuhanuzi bw’ibihe turimo.

Mu kiganiro kirekire yagiranye n’umunyamakuru wa Inyarwanda.com, Pastor Peter Musisi yavuze ko mu bushakashatsi yakoze yasanze itorero ry’Imana ryarahirimye rikaba risigaye rishingiye ku mahame atari aya Bibiliya bityo akaba ari ishyano isi igushije by’umwihariko itorero ry’Umwuka (Pentecostal church).

Peter Musisi avuga ko I Burayi bigishijwe kujya bavugana n’imyuka itegeka ikirere kuko batagifite umwuka wera. Iby’ubwo bumenyi ngo barabikora bagahabwa imbaraga n’ubumenyi n’ihishurirwa ryo kwimenya ubwabo, bakabireshyeshya abakristo kandi ngo kugeza ubu bitwaye abantu benshi cyane.

Peter Musisi

Pastor Peter Musisi avuga ko hari abuzura imyuka y'ikuzimu bakibwira ko buzuye umwuka wera

Muri Afrika ho ngo imbaraga z’umwuka wera n’ubukristo bwa gipantekonte byamizwe n’imbaraga za gikonikoni y’abakurambere bakoreshaga y’imandwa ya nyabingi n’ibindi. Peter Musisi avuga ko mu nsengero zo muri Afrika ndetse na hano mu Rwanda hari igihe abapasiteri bakoresha izo mandwa zigafata abantu bakikubita hasi bakagirango ni umwuka wera kandi ari za nyabingi na ryagombe. Yagize ati:

Imbaraga z’umwuka zamizwe n’imbaraga za gikonikoni, ubukristo bwa Gipantekonte aribwo bw’ukuri bwamizwe n’imbaraga z’imyuka mibi ya gikonikoni y’abakurambere bacu bakoreshaga y’imandwa ya nyabingi n’ibindi. Abantu rero iyo izo mandwa zibafashe bagirango ni umwuka wera abantu bikubita hasi, imbaraga z’ubukonikoni, z’ukucunnyi, iz’ubushitsi, n’mbaraga zo kuragura bisigaye biza mu bantu bakabyitiranya n’umwuka wera.

Inyarwanda.com yamubajije niba mu bushakashatsi yakoze yarasanze no mu Rwanda hari abapasiteri bakoresha ubupfumu, adutangariza ko ari bo benshi, cyane cyane abahamagarira abantu ibitangaza bagaha abantu uburozi n’inigi za kijyambere. Peter Musisi yakomeje ahamagarira abakristo kutirukankira ubuhanuzi n’ibitangaza kuko benshi mu babikora ari abapfumu n’abarozi kuko bakoresha imbaraga zitari iz’umwuka wera.  Peter Musisi yagize ati:

Nibyo byonyine byeze (mu Rwanda nibo benshi), muri aya madini amenshi avuga yuko akomeye ahamagarira abantu ibitangaza. Aho abantu bateraniye usanga uburyo bakora ari uburyo mu by’ukuri bavuga ibya Yesu bafite na Bibiliya ariko ari abapfumu baragurira abantu babaroga bababwira ibitangaza babaha inigi za kijyambere, bamwe barabagurisha amafoto , abandi barabagurisha amazi, abandi barabagurisha ibitaka  bavuga ko bavanye muri Israel abandi barabahereza amazi ya Yorodani ntumenye neza aho bayakuye ngo ni amazi y’umugisha, amazi akiza indwara, ibyo byose ntabwo bijyanye n’ubutumwa bwiza twahawe ariko bigaragaza ko byavuye ku gukora kwa satani k’umwijima.  Ibyo biratwara abantu benshi cyane barabyirukira kubera ko satani niwe uteza imidugararo dufite, ubukungu kugwa, intambara, ubukene bukaba bwinshi noneho abantu bakishaka bakibura bagashaka icyabatabara bityo rero bakumva ubareshya abahamagarira ibitangaza bakamusanga kuko badafite base y’ubukristo (bajegajega mu gakiza). Uwo ni umugambi wa Anti Kristo.

Peter Musisi

Pastor Peter Musisi ahamya ko mu Rwanda hari abapasiteri b'abarozi n'abapfumu

Nyuma yo gukora ubushakashatsi agasanga itorero ry’Imana ryarinjiriwe n’umwanzi satani agafata ahari umwuka wera akahasimbuza imbaraga za gikonikoni, Pastor Peter Musisi umaze imyaka itanu akora ubushakashatsi, ari mu rugamba rwo gutangiza ihuriro yise Pentecostal church Reforum riharanira kuvugurura imyigishirize n’imikorere y’itorero rya Mwuka Wera bagahugura abantu bagasubira ku rufatiro nyakuri rwa Yesu Kristo kuko itorero ry’umwuka rigomba kubakira kuri Kristo.

Pastor Peter Musisi avuga ko itorero rizima ridafite ubu buyobe bw’imyigishirize ipfuye y’ubuhanuzi bw’ibinyoma n’ibitangaza biva kuri satani, abakristo baryo bakwiye kuba bafite umwuka wera kuko iyo bateranye badafite umwuka wera ngo biroroha cyane kubajijisha. Mu itorero kandi ngo hagomba kuba harimo impano icyenda harimo n’iyo kugenzura imyuka.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Pendo9 years ago
    Uku ni ukuri kuzima kumwe rukumbi kuzira ukundi! Nanjye nari narabikenze....Muve muri Babuloni yemwe bakristo...abo bapfumu bigwijeho imitungo bakarya intama baragiye mubatere umugongo naho ubundi mwazarimbukana na bo....
  • Havyarimana Desire Shabani9 years ago
    Hari nabakoresa Impeta Zirimwimyukami Cankamavuta Agurigwamuri tanzaniya Pasta Wavuzukuri Jewendumurundi Kandi Ndamaze Kuvyibonera Ahubwo Ukwirisi Nuburundi Burimwo.
  • Ghadi MUGISHA9 years ago
    ubu c peter aratekereza ko abayobye bangana iki?abo bahanuzi nabapasteur boretse imbanga nyamwishi mubuyobe.erenga ish igeze aharindimuka.ahubwo jye icyombona kndi nemera nuko uwayobye nakomeze ayobe,nuwejejwe akomeze yezwe.ibyo byose nubusa akurikiye yesu duhumure kuko IMANA IZI ABAYO.
  • daniel9 years ago
    Imana niyo yo kwirokorera abayo naho ubundi itorero ry umwuka rijyenda riganzwa n irya satani. arko Imana nyiru umurimo hiyo izikorera ibyayo
  • CYITATIRE9 years ago
    Ibyo avuze ni ukuri 100% mube maso kandi muve m'ubuyobe!
  • Sakufi9 years ago
    Ndashimira Uyu muvandimwe wemeye. Gutema ishami yicaye ho!! Yunze mu rya Paster Habyalimana Désiré nawe werekanye danger ili mu Barokore!!! Ati: Insengero za hindutse nk'ikibuga cy'umupira aho abarokore bidagadulira bibwira ngo bararamya Imana. Arongera ati: Abarokore mamaze kurema undi Yesu utali YESU WABAMBWE I KARUVALI. Ibihe kirageze aho Abara zakomeza kwezwa naho Abanduye bagakomeza kandura. Gospel aliyo Butumwa bwiza igomba kuvugwa mu MBARAGA nyinshi Isi ikamulikirwa n'ubwo butumwa mbere y'uko Yesu agaruka.Yesu Wenyine
  • Cherubin9 years ago
    Pastor Musisi, Imana ikomeze kumufasha agaragaze ubwo buyobe bwa ba mwishakirindamu. Ibi avuze ni ukuri rwose, kandi bamwe bakunda ibitangaza no guhanurirwa bumvireho. Wabonye aho umuntu ahanurirwa imigisha gusaaa, kwihana reka da?! Ubundi ibizakubaho Imana Ibibitse mu biganza byayo kandi uyiringiye nta kbi cyakugeraho, nta mpamvu yo kubaza ibizakubaho.
  • luke9 years ago
    Thumbs up Pr Musisi. Nzagushaka kuko ufite umwuka w'Imana ushobora kuvangura ikiza nikibi. Ndasaba umwanditsi wiyi inkuru kumpuza nawe. Number yanjye ni 0787202078.
  • rukundo 9 years ago
    ibyo avuze ni ukuri.insengero zahinduwe ahantu ho kwishakira indamu,kwiha amazina y'ibyubahiro,utazi no gusoma ngo ni apôtre!!!!Barabwira abantu ko nabonye Visa,amazu meza,akazi keza,amamodoka mbese ukumva mu Rwanda nta mibabaro izongera kuhaboneka Njye narumiwe pe!mu nsengero abantu birirwa bakumbagurika hasi ngo barasengerwa,abarukamo,ababyeyi n'abakobwa batiyubaha,imyambarire,imyi twarire,bitandukanye cyane n'amazina biyita.Imana nidutabare
  • CrazyBrowser 9 years ago
    Nigaramiye aha
  • uwayo9 years ago
    uwiteka natabare abantu be.nahubundi satanic arabamara.
  • Hakolimana Godefroid7 years ago
    Uwiteka abane nawe kugirango ugume gushira amanga no gukomeza guhamiriza Christ Yesu, mumugambi wo kurokora abari mu Isi. Kuko inyamanswa irakataje kandi nabambari bayo bararushaho gushayisha kuyobya abantu no gukora ibizira. Natwe rero dukwiye kumenya ko turi kurugamba kandi twiteguye kuba amaraso yacu yaseswa kubwo guhamya uwaducunguje amaraso ye.
  • emmyturi4@gmail.com3 years ago
    Nukuri Kuzuye nange narinarahezemurungabangabo nibaza ibyombona niba ntawundi ubibona
  • Kagoyera Jean d'Amour1 year ago
    Uku ni ukuri abantu bakwiye gusobanukirwa
  • Mugabonake 10 months ago
    Nibyo nubuhenebere buteye ubwoba



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND