RFL
Kigali

Pastor Kavamahanga wavuye muri ADEPR agatangiza UDEPR avuga ko mu myaka 10 azaba ari mu bapasiteri 10 bakomeye ku isi

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:8/01/2017 7:02
4


Rev Pastor Kavamahanga Alphonse wahoze mu itorero rya ADEPR ari umuvugabutumwa usanzwe nyuma akaza kurivamo agatangiza itorero yise UDEPR agahita aniyimika, kuri ubu ari gutangaza ko mu myaka 10 iri imbere azaba ari umupasiteri ukomeye ku isi ndetse we agahamya ko azaba ari mu 10 ba mbere.



Rev Kavamahanga Alphonse umuhanzi mu ndirimbo zihimbaza Imana akaba n’umubwirizabutumwa bwiza dore ko avuga ko ari umuvugizi w'itorero UDEPR ku isi, iby'uko agiye kuba umupasiteri ukomeye ku isi yabitangaje akoresheje urubuga rwa Facebook aho yanditse amagambo ameze gutya “Bidashidikanywaho mu myaka 10 iri imbere nzaba ndi umwe mu bapasitori 10 bakomeye ku isi.“

Nyuma y’ayo magambo bamwe mu bamukurikirana kuri urwo rubuga, bizeye ibyo avuze ko bizasohora. Umwe yagize ati “Amen” ako kantu. Ijambo Amen yavuze mu Kinyarwanda risobanuye ngo ‘Bibe bityo’. Undi umwe yavuze ko niba Pastor Kavamahanga ibyo yatangaje ari we ubwe wabyiyandikiye, itorero ry’Imana ryaba ryarinjiriwe. Yagize ati “Yewe muvandi ndakeka atari wowe wanditse ibi kuko abaye ari wowe wabyanditse twaba twarinjiriwe pe!!

Rev Kavamahanga Alphonse

Mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru wa Inyarwanda.com Rev Kamamahanga wiyimitse akishyira ku rwego rwa Reverend akaba ari we watangije itorero UDEPR (Union des Eglises Pentecoste au Rwanda) ryabyawe n’umuryango Filadelphia International Ministries ndetse kuri ubu rikaba ryarayobotswe na bamwe mu bantu bakomeye barimo n'umuhanuzi Gatabazi Mechack uyobora iri torero mu mujyi wa Kigali, yahamije ko ibyo yatangaje yizeye ko bizasohora mu myaka 10 iri imbere.  Ibi abishingira ku muhamagaro afite ndetse n’uburyo Imana ngo imushyigikiye kabone n’ubwo satani n’ingabo ze batamwishimiye na gato.

Rev Kavamahanga Alphonse nyuma yo gukimbirana na ADEPR kuri ubu avuga ko itorero rye UDEPR ryemewe mu Rwanda kuko ngo ryabonye ibyangombwa ndetse by’akarusho rikaba ririmo kubyara amashami mu bindi bihugu birimo Uganda n'ahandi. Intego z’itorero rya UDEPR ngo ni ukubika no gukomeza ijambo ry’Imana, kugendera ku mahame ya Gipantekonte, gushikama mu buzima bw’umwuka no kuzana impinduka mu itorero ry’Umwuka.

Mu ntangiriro z'umwaka wa 2016 ubwo Rev Kavamahanga Alphonse yatangizaga umuryango Filadelphia International Ministries mu ntego zo gukora ibiterane mpuzamatorero, yaje guhagarikwa mu itorero rya ADEPR kuko ngo uwo muryango wakoraga nk'itorero nyuma aza gusaba imbabazi arababarirwa abona gutangiza UDEPR ataboshye. Mbere ariko agitangiza umuryango Filadelphia International Ministries, hari bamwe mu bakristo barimo n’abayobozi muri ADEPR bavuze ko Kavamahanga yatangije idini y’ikuzimu ariko ntibyamuca intege dore ko kugeza ubu avuga ko mu myaka 10 iri imbere azaba ari mu bapasiteri 10 bakomeye ku isi.

Rev Pastor Kavamahanga Alphonse watangije itorero UDEPR






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • kalisa claude7 years ago
    yewe bakristo muyobowe nuwo muntu murakomerewe nimudasenga cyane.wumvaga ari isezerano ry'Imana wenda yaguhaye?none ngo urashaka kuba igihangange ku isi?bikumarire iki se nubundi kubyo wigisha ko ntacyo uzongera mubyo wigishije ubwo kuba muri 10 ugamije kunguka iki kindi.na shitani mu ijuru yabanje kwishyira hejuru
  • Jo7 years ago
    Hahahah inkuru za Gideon Mupende yandika njye ziranyisekereza cyane. Ibikabyo biba birimo, uburyo ziba zikoze...hahah ni hatari.
  • Nzobamwita7 years ago
    Nivyo byabo nyene. Ubwo se bigeze bakubwira ko ari Imana bakorera? Bakorera ubuhangange kw'isi. Ntutangare rero!
  • cienna6 years ago
    Yewe uragowe, Imana izakugira aka Satani. Ariko bibiliya yavuze ko tutazakurikira aho bavuga Kristo hose. Erega rino zina murigize business.





Inyarwanda BACKGROUND