RFL
Kigali

Pastor Grace Ntambara yashyize hanze indirimbo nshya ‘Tumaini’ ihumuriza abugarijwe n’ibibazo

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:13/03/2017 21:48
0


Pastor Grace Ntambara wabaye umuhanzikazi w’umwaka mu irushanwa Groove Awards Rwanda 2016, yashyize hanze indirimbo nshya yise ‘Tumaini’ iri mu rurimi rw’igiswahili, ikaba ikubiyemo ubutumwa buhumuriza abantu bugarijwe n’ibibazo bitandukanye aho ababwira ko hariho ibyiringiro byo gutabarwa.



Aganira na Inyarwanda.com, Pastor Grace Ntambara ubwo yatugezagaho iyi ndirimbo ye nshya, yabajijwe ku butumwa burimo, asubiza iki kibazo muri aya magambo “Nayikoze ngamije kubwira abantu ko hari ibyiringiro y’uko igiti cyatemwe cyakongera kigashibuka. Ni uko nzi ko mu buzima bw’abantu, hari igihe bahura n’ibintu bikabamaramo ibyiringiro ariko hano ndimo kubahumuriza. Hari igihe ubura amafaranga y’ubukode, akazi ukakabura, abana bakaburara, ariko nje mbabwira ko hakiri ibyiringiro, bizere Imana gusa, bakomeze bakiranuke ibindi izabikora."

UMVA HANO 'TUMAINI' YA PASTOR GRACE NTAMBARA

Pastor Grace Ntambara yakomeje adutangariza ko yatangiye kuririmba mu ndimi z’amahanga nyuma yo kubisabwa n’abakunzi be benshi, ndetse bikaba biri no muri gahunda ye yo kwagura umuziki we ukagera ku rwego mpuzamahanga aho yifuza ko n'abatumva ikinyarwanda bajya bumva ubutumwa buri mu ndirimbo ye . Yavuze ko nyuma y’iyi ndirimbo hari izindi yiteguye gushyira hanze na zo ziri mu ndimi z’amahanga. Yagize ati:

Impamvu ndimo kuririmba mu ndimi z’amahanga ni uko Imana ko yatugabije amahanga, (…)ni ukwagura ubuhanzi bwanjye,kugira ngo abatumva ikinyarwanda bumve iyi ndirimbo iri mu Giswahili. Nyikoze nyuma y’aho abantu benshi bakunda umuziki wanjye bagiye babinsaba ko nabakorera indirmbo iri mu giswahili. Ndateganya gukora indirimbo iri mu kigande, abakunzi banjye bitegure ibyiza gusa, mu ndimi zitandukanye.

UMVA HANO 'TUMAINI' YA PASTOR GRACE NTAMBARA

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND