RFL
Kigali

Pastor Gaby na mushiki we Claire bateguye igitaramo cyo kuramya Imana

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:28/04/2016 19:30
3


Bwa mbere mu mateka yabo abahanzi Ngamije Gabriel na mushiki we Claire Ikirezi bateguye igitaramo cyo kuramya no guhimbaza Imana kizaba kuri iki cyumweru tariki ya 8 Gicurasi 2016 kuri New Life Bible church Kicukiro.



Icyo gitaramo kizahuza Ngamije Gabriel Semugeshi uzwi nka Pastor Gaby na mushiki we Claire U. Ikirezi  bombi bakaba babarizwa mu muryango Great Commission Ministry(GCM). Ni bamwe mu baririmbyi bazwiho ubuhanga, bikaba bigaragarira ku kuba bakunzwe kwiyambazwa mu bitaramo bya bamwe mu bahanzi bakomeye ba hano mu Rwanda.

Nubwo nta ndirimbo zabo bari bashyira hanze, henshi batumirwa mu bitaramo bitandukanye, Pastor Gaby na Claire baririmba bari kumwe nk’itsinda kuko bisanganye impano yo kuririmba ari abavandimwe bityo biyemeza gukorera mu bumwe. Aba bavandimwe baturuka mu muryango w’abana 7, barimo abakobwa bane n’abahungu batatu.

Ni umwe mu bahanzi bacye mu Rwanda bazi kuririmba banicurangira

Pastor Gaby na Claire bakunze kugaragara bafasha abandon bahanzi mu bitaramo byabo, iki gitaramo cyabo kiswe “Christocentric Worship Evening “,kizatangira saa kumi nimwe z’umugoroba, kugeza saa mbiri z’ijoro, kwinjira akaba ari ubuntu. Icyo gitaramo gifite insanganyamatsiko iboneka mu gitabo cy’ Ibyahishuwe 4:10 -11 havuga ngo:

Ba bakuru makumyabiri na bane bikubita imbere y’Iyicara kuri iyo ntebe, bakaramya Ihoraho iteka ryose, bakajugunya amakamba yabo imbere y’iyo ntebe bavuga bati ” Mwami wacu, Mana yacu, ukwiriye guhabwa icyubahiro no guhimbazwa n’ubutware koko, kuko ari wowe waremye byose. Igituma biriho kandi icyatumye biremwa ni uko wabishatse.

Mu kiganiro na  Inyarwanda.com Pastor Gaby yavuze ko ari ubwa mbere bateguye igitaramo cyabo bwite,bakaba bamaze amezi menshi bari mu myiteguro yacyo. Iki gitaramo bagiye gukora kizabanziriza icyo bazamurikiramo alubumu yabo ya mbere igiye kujya hanze bitarenze uyu mwaka wa 2016. Iki gitaramo bagiteguye nyuma ya benshi bagiye babibasaba bitewe n’uburyohe bw’ibihangano byabo bwafashije benshi.

Pastor Gaby

gc

Pastor Gaby na mushiki we Claire Ikirezi

Yakomeje adutangariza ko impamvu nyamukuru yabateye kugira ishyaka ryo gutegura umugoroba wo kuramya , ari ugusohoza ubushake bw’Imana k’ubuzima bwabo kandi basobanukiwe neza umumaro wo kuramya Imana , bakayishimira imirimo ihambaye yakoze. Ku bijyanye no kuba nta wundi muhanzi batumiye, yadutangarije ko bifuje gufata umwanya uhagije bagataramira Imana hamwe n’abakunzi babo.ati

Impamvu ya mbere iduteye gutegura iki gikorwa , ni ukuramya Imana kuko ni nacyo twahamagariwe , kandi tubihera mu ijambo ryayo twabonye haruguru . Ubundi yaba njyewe cyangwa mushiki wanjye , twese twatangiye kuramya Imana tukiri bato kandi dukura tubikora twese tubikunze . Nababwira ko mu ubuzima bwacu hafi ya bwose kuririmba aricyo kintu duha umwanya munini nubwo dukora n’indi mirimo . Ikindi nuko mu gihe tuzaba dukora iki gikorwa , tuzanaboneraho umwanya wo kwereka abantu ibyo tumaze iminsi dutegura . Tumaze iminsi dutegura Album yacu ya mbere, muri iki gitaramo tuzaririmbamo indirimbo zigera kuri enye mu ndirimbo 12 ziyigize zose z’amajwi ( Audio). Kandi zose zizasohoka kuri iyo Album twamaze kubonera izina, kuko twayise “Narantsinze “.

Menya byinshi kuri uyu mugoroba wo kuramya






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Kanoti Justine Namwana7 years ago
    Muvandimwe Gaby turagushyigikiye pe,ndabona intego yawe yo kuramya Imana uyigezeho,komerezaho Imana ikomeze ubongere urukundo no gukorera mu bumwe,Ariko ndashaka ko Muzaramya muri kumwe ,Na NickGaby ,ariwe Maman Gan.Ndabakunda cyaneeee
  • Like 7 years ago
    Aba simperuka baba muri women kimihurura none bavuyeyo arko mana uzandinde guharara
  • dusabe julliet7 years ago
    Turabakunda kandi nukuri muradufasha





Inyarwanda BACKGROUND