RFL
Kigali

Pastor Fifi Cameron wasezeye kuri Gitwaza yatangije itorero, umugabo we asigara ayobora Zion Temple Gisozi

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:4/07/2017 8:18
1


Pastor Fifi Cameron uherutse gusezera ku buyobozi bwa Zion Temple paruwasi ya Gisozi agasimbuzwa umugabo we (Mukeza Cameron), kuri ubu amakuru ariho ni uko yamaze gutangiza itorero riri gukorera ku Gisozi iruhande rwa Zion Temple yahoze ayobora.



Amakuru agera ku Inyarwanda avuga ko hashize ibyumweru bigera kuri bitatu iri torero ritangijwe, gusa aya amakuru akaba yaragizwe ibanga. Amakuru atugeraho avuga ko abakristo benshi biganjemo abakuze, bagumye muri Zion Temple ku Gisozi ahari kuyoborwa na Pastor Mukeza Cameron, mu gihe abiganjemo urubyiruko bakurikiye Pastor Fifi Cameron mu itorero rishya yatangije. 

Pastor Fifi Cameron yamaze kuva muri Zion Temple atangiza itorero

Kuva mu ntangiriro z’icyumweru duteye umugongo kugeza ubu twandika iyi nkuru, Inyarwanda.com twagerageje kuvugana na Pastor Fifi Cameron ntibyadukundira kuko atitaba telefone ye igendanwa.Umugabo we (Pastor Mukeza Cameron) na we ntibyadukundiye ko tuvugana. Pastor Fifi Cameron yari umwe mu bapasiteri bakomeye muri Zion Temple dore ko yahoze ayobora umuryango Abakobwa b’i Siyoni w’abari n’abategarugori bo muri Zion Temple. 

Pastor Fifi Cameron atangije itorero nyuma y’amezi abiri n'iminsi micye yandikiye Apotre Gitwaza akamusezera ku nshingano zo kuyobora Zion Temple ku Gisozi. Mu ibaruwa ye ntiyigeze agaragaza ko avuye muri Zion Temple, gusa kuri ubu yamaze kurivamo atangiza itorero rye, mu gihe umugabo we yahise amusimbura ku buyobozi bwa Zion Temple.

Zion Temple

Pastor Mukeza Cameroun ni we uri kuyobora Zion Temple Gisozi

Kuba Pastor Fifi Cameron yarasezeye kuri Apotre Gitwaza, agahita asimbuzwa umugabo we, hari abibwira ko aba bombi bashobora kuba batabanye neza mu rugo dore ko byagiye byibazwaho na benshi by'umwihariko abasomyi bacu. Inyarwanda.com twegereye bamwe mu bakristo ba Zion Temple Gisozi batifuje ko dutangaza amazina yabo, badutangariza ko Pastor Fifi n’umugabo we babanye neza bashimangira ko urugo rwabo ari amahoro gusa. 

Umwe muri bo yakomeje avuga ko umugabo Pastor Mukeza Cameron yanze kuva muri Zion Temple bitewe nuko ngo iri torero yarikoreye mu mbaraga ze zose ndetse akaba afite isezerano ry’ibyo Imana yamubwiye agitegereje ko bisohora. Ikindi nuko ngo hari imigisha myinshi Imana yamubwiye izamuhera muri iri torero rya Zion Temple.

Ese Zion Temple ivuga iki ku bijyanye no kuba Pastor Fifi yatangije itorero, umugabo we agasigara ayobora Zion Temple ku Gisozi

Ku wa mbere tariki 26 Kamena 2017 Inyarwanda.com yaganiriye na Flory Nzabakira umuvugizi w’itorero Zion Temple tumubaza icyo Zion Temple ivuga ku kuba Pastor Fifi yarasezeye ku bushumba agasimbuzwa umugabo we Pastor Mukeza Cameron, none magingo aya Pastor Fifi akaba yamaze gutangiza itorero. Twamubajije niba Zion Temple izakomeza kwizera Pastor Mukeza Cameron ikamurekera inshingano zo kuyobora Zion Temple ku Gisozi cyangwa se niba bazazimwaka bashingiye ku kuba umugore we yaratangije itorero rye. 

Ese kuki Pastor Fifi yasimbujwe umugabo we? Flory yagize ati:

Ntabwo twamusimbuje umugabo we, ubundi ukuntu byari biri, Zion Temple Gisozi itangira, umukozi w’Imana Cameron umugabo wa Fifi ndetse na Fifi Cameron bose bari abashumba bajya gutangiza itorero, ni ukuvuga ngo ni ubundi bose bayoboranaga itorero, umugore mu kwandika (asezera) ntabwo yigeze avuga ko asezeye umuryango wa Zion Temple ahubwo yanditse avuga ko yifuza kutaguma mu nshingano z’ubushumba, none kuko byari bigenze gutyo, umugabo we aravuga ngo njyewe ntabwo nahagaritse inshingano ndacyari umushumba, ntabwo yagombaga gukurwa mu nshingano z’ubushumba, kubera ko umugore we yahagaritse kuba umushumba ku mpamvu ze bwite.

Image result for Pastor Fifi Zion Temple

Pastor Fifi yatangije itorero mu ibanga rikomeye

Hanyuma se ko Pastor Fifi yamaze gutangiza itorero, nta ngaruka zizaba ku itorero Zion Temple riri kuyoborwa n’umugabo we? Flory yagize ati:

Natwe ni amakuru twumva yuko Pastor Fifi yaba ari muri gahunda yo gutangira itorero, gusa ntabwo turabimenya Officially nkuko yasezeye inshingano z’ubushumba, abe yatubwira ko atakiri muri Authentic Word Ministries. Ibi byo ni ibintu bizakomeza kuganirwaho nkuko ari ubwa mbere bishobora kuba bibaye mu muryango wa Authentic Word Ministries, gusa kugeza ubu Cameron ni umushumba wa Zion Temple Gisozi, ni umushumba kandi ubyishimiye kuba umushumba, kugeza ubu arakora umurimo nkuko Imana yawumushyizemo kandi awukora neza, ni umwigisha mwiza ndetse ubundi yari afite inshingano zo gutegura abandi bashumba, inshingano ze zose aracyazirimo. Kuba Fifi bivugwa ko yatangije itorero ntibivuze umugabo yahita yakwa inshingano. Ntabwo twamutakariza icyizere nta nubwo twamwaka ubushumba tubitewe nuko umugore yatangije itorero. (..)

Zion Temple

Iyi ni ibaruwa Pastor Fifi yanditse mu kwezi kwa Gicurasi asezera kuri Apotre Gitwaza

Image result for Flory Nzabakira amakuru inyarwanda

Flory Nzabakira umuvugizi wa Zion Temple

Image result for Apotre Gitwaza amakuru

Apotre Dr Paul Gitwaza uyobora Zion Temple ku isi

UMVA HANO IKIGANIRO INYARWANDA YAGIRANYE NA FLORY NZABAKIRA







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 6 years ago
    yyego nyiraburyohe we nizereko ukiri nyirabiyoro nka kera nzahita nza gusengera iwawe





Inyarwanda BACKGROUND