RFL
Kigali

Pastor Ben na Theo Bosebabireba basohoye amashusho y’indirimbo irimo ‘Triplets Ghetto Kids’-VIDEO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:12/10/2017 20:35
3


Pastor Benjamin Gashamura uzwi cyane nka Pastor Ben yakoranye indirimbo na Theo Bosebabireba bayita ‘Sambu Italumba’ ndetse kugeza ubu amashusho yayo yamaze kugera hanze.



Iyi ndirimbo yakozwe mu buryo bw’amajwi na nyakwigendera Denz Kumapeesa, umu producer wo muri Uganda wubatse izina izina mu karere, uyu akaba aherutse kwitaba Imana nyuma y’igihe yari amaranye uburwayi bwamukomeranye nyuma yo guterwa ibyuma n’abantu batazwi. Amashusho y’iyi ndirimbo yafatiwe muri Uganda ndetse agaragaramo abana bagize ‘Triplets Ghetto Kids’ bamamariye mu ndirimbo Sitya Loss ya Eddy Kenzo.

Denz Kumapeesa

Bosebabireba avuga ko nyakwigendera Danz Kumapeesa hari izindi ndirimbo ze agiye zitarangiye

Mu kiganiro na Inyarwanda.com, Pastor Ben wahoze muri ADEPR akaza kuyivamo, yadutangarije ko amaze gukora indirimbo 8, gusa iyi Sambu Italumba akaba ari yo ya mbere akoreye amashusho. Pastor Ben ubusanzwe ni umukozi w’Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere (RDB) ku Kitabi, akaba ari n’umupasiteri. Abajijwe ubutumwa bukubiye mu ndirimbo ‘Sambu Italumba’, Pastor Ben yadutangarije ko ibintu binyuranye bijya bihomba, gusa ngo ngo gushora imari muri Yesu ni byo bitajya bihomba. Yahamagariye abantu bose kuba muri Yesu kuko batazicuza.

Pastor Ben

Pastor Ben wakoranye indirimbo na Theo Bosebabireba

REBA HANO 'SAMBU ITARUMBA' YA PASTOR BEN FT THEO BOSEBABIREBA

Nyuma y’iyi ndirimbo, Pastor Ben arateganya gukora amashusho y’izindi ndirimbo ze ndetse ateganya no kumurika album ye ya mbere mu mpera z’ukwezi k’Ugushyingo uyu mwaka wa 2017. Kuba iyi ndirimbo yarayikoranye n’umwe mu bahanzi bakomeye mu Rwanda ari we Theo Bosebabireba ukongeraho no kuba amashusho yayo hagaragaramo Triplets Ghetto Kids, twamubajije niba bitaramuhenze cyane, adutangariza ko hafi ya bose bamuhaye ubufasha. Indirimbo yose ngo yamutwaye asaga ibihumbi Magana ane y’amanyarwanda.

Theo Bosebabireba yahuye gute na Pastor Ben?

Theo Bosebabireba uherutse gushyira hanze indirimbo nshya yise 'USA NA SO' yavuze ko Pastor Ben yamuhamagaye amubwira ko amushaka, baza guhurira muri studio ya Rudahezwa, amubwira ko afite impano yo kuririmba, batangira gutegurana umushinga wo gukorana indirimbo. Theo Bosebabireba avuga ko mu gihe amaranye na Pastor Ben, yasanze ari umuntu udakomeza ibintu ndetse akaba ari umuntu utagira akavuyo, by'akarusho akaba akunda cyane umurimo w'Imana. Yagize ati: "Kuva twabana nta kosa ndamubonaho yaba kuri njye ndetse no ku bandi bantu, akunda cyane umurimo w'Imana, akunda kwitanga ndetse hari amakuru avuga ko yagize uruhare runini mu iyubakwa ry'urusengero rwa ADEPR Nyagatovu"

Pastor Bentheo

Theo Bosebabireba

theoPastor Ben

Abana bamamariye mu ndirimbo Sitya Loss bagaragara muri iyi ndirimbo Sambu Italumbna

REBA HANO 'SAMBU ITARUMBA' YA PASTOR BEN FT THEO BOSEBABIREBA






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • niyigaba6 years ago
    Ese ko mubyina nkabahanzi ba modern ,nka pedro someone ,king james iyo dance siyimana
  • Kooooo6 years ago
    Theo bose babireba urananiwe Cyane jyurebera kuri bagenzi bawe eg aime uwimana Na Israeli mbonyi baramya Imana mumwuka wowe ubanza utazi ibyo urimo kabisa
  • Neema6 years ago
    Abo bana ntabwo ari triple ghetto kids, wapi muratubeshye.





Inyarwanda BACKGROUND