RFL
Kigali

Nyuma yo gupfa izina ryawe risigara rivuga iki ?

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:11/02/2018 6:02
2


Nk'uko dukunze kubagezaho ijambo ry'Imana, uyu munsi tugiye kubasangiza irifite umutwe w'amagambo ugira uti: "Nyuma yo gupfa izina ryawe risigara rivuga iki ?". Ni ijambo ry'Imana mwateguriwe n'umuvugabutumwa Ernest Rutagungira.



Abaheburayo 11:4 Kwizera ni ko kwatumye Abeli aha Imana igitambo kiruta icya Kayini kuba cyiza, ni na ko kwamuhaye guhamywa ko ari umukiranutsi ubwo Imana yahamyaga ko amaturo ye ari meza, kandi ni ko kwatumye na none akivuga nubwo yapfuye. Dusome Kandi Ibyakozw 9:36 Kandi i Yopa hari umugore w'umwigishwa witwaga Tabita, risobanurwa ngo"Doruka". Uwo mugore yagiraga imirimo myiza myinshi n'ubuntu bwinshi…. 

Ijambo 'Kwizera' Bibiliya irisobanura ko ari ukumenya rwose ibyiringirwa udashidikanya ko bitazaba, kandi ni ko kuduhamiriza ibyo tutareba ko ari iby'ukuri, ni nako gutuma abantu bahamya ko Imana ibaho batarayibona imbonankubone, bakayikorera bakayitura amaturo bazi neza ko itarya kandi itanywa ariko bakiringira ko inezerewe igikorwa bakoze. Si ibi gusa kuko Kwizera gutuma ugirira neza n’abaguhemukiye ntubature inabi bakugiriye kandi ukiringira ko Imana iguha umugisha (Umugisha nawo utagaragara ariko kwizera kukaguhamiriza ko uwuhawe).

Kwizera kuduhesha byinshi, uyu munsi ndavuga cyane ku mirimo duheshwa no kwizera, Ijambo ry’Imana ryatubwiye Abeli, yari umuvandimwe wa Kayini, bavuka kuri Adam na Eva nibo bantu ba mbere tubona batojwe Gukorera Imana mu buryo Bwo gutanga amaturo, umwe yatangaga ku bikomoka ku buhinzi undi ku bworozi, ariko Imana yishimira ituro rya Abeli kurusha Kayini.

Kayini agaragara nk'Uwagiraga umutima w’ishyari, umushiha, umutima utubaha Imana, Utizera n’ibindi. Ibi biri mu byatumye n'ituro rye ritemerwa...Bamwe bajya bavuga ko yatangaga ibyo yajonjoye (Ibishyimbo bipfuye, Biboze n’ibindi bibi..) Oya Bari Barigishijwe Gutura ndetse bazi ibyo Imana ikunda kugirango Barebe ko Bagarura ubusabane bw'Umuryango n'Imana (Twibuke ko ababyeyi babo bari barirukanwe my ngobyi ya Edeni bazira kutumvira Imana) nabo rero bari baratojwe ariko umutima yabo ntiyizeraga Kimwe.

Ushyize mu bwenge busanzwe, Abeli yakoze ikintu gisa nk’ikidakanganye (ituro), ariko umutima we wanejeje Imana na magingo n’aya izina rye riracyavuga ibyiza, bitandukanye na mukuru we Imana yanabwiye iti Ese wowe nukora ibyiza ntuzemerwa? Nawe izina rye riracyavuga ariko rizuga ibibi.  Ku isi hari benshi babayeho bagiye banezeza Imana na magingo aya ubuhamya bwabo buracyatuma Imana yubahwa (Baracyavuga n’ubwo bapfuye), twasomye inkuru za Tabita w’i Yopa uyu yari umwe mu bigishwa, ngo yagiriraga ubuntu abapfakazi akabadodera imyenda, igihe kigeze arapfa, iyi inkuru y’incamugongo abo yagiriye neza bananirwa kuyakira kuko babonaga ibyo yakoze nta wundi nkawe bazi wabikoze ? baririra Imana kugeza aho Imana Imuzuye ?

Twese tuzapfa twibagirane, ariko se tuzasiga inkuru ki imusozi ? Aho ntiwaba ugiye wari ruvumwa ? Abaririmbyi barahimbye ngo Mbese Imana n’abantu bazakwibukira kuki ? Nyuma yo gupfa abantu bakoze ibikomeye bajya bakomeza kuvuga, Ari uwakoze nabi ari n’uwakoze neza, Bitera ishema umuryango wakomotsemo iyo wakoze ibyiza ugapfa uri intwari, Ariko na none Abo ukomokaho bahorana ipfunwe iyo wanditse izina ribi mu isi, mu gupfa kwawe baguherecyeza nta kiganiro bagataha bamanjiriwe kuko watukishije izina ry’umuryango,, Hejuru y’ibi kubizera twizerako hazabaho urubanza, aho imirimo yose twakoreye muri iyi isi izagororerwa ibihwanye nayo (Ibyah 22:12).

None wowe umaze gusoma iyi nyigisho ndagirango tujye inama, Iyo utekereje usanga urwibutso Imana n’abantu bagufiteho ari uruhe ? Izina ryawe nyuma yo gupfa rizasigara rivuga iki ? wisuzumye nanjye nkisuzuma ntitwagibwaho n’urubanza kabone n’aho waba warakoresheje igihe cyatambutse nabi imbabazi z’Imana ziracyariho, uyu munsi niwemera Imana irakubabarira, gira umwete wo guca bugufi kandi Uyegere Iraguhindurira izina, Zamura Kwizera kwawe ukore ibyiza Imana yaremye ijuru n’isi (Turabyizera) Izakugororera.

Ernest RUTAGUNGIRA






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • uwineza olivier6 years ago
    iyi page ijya ingarura kuko iranyubaka
  • Muhongerwa6 years ago
    Aho ntiwaba ugiye wari Ruvumwa... Nyagasani adushoboze gutegura iherezo ryacu





Inyarwanda BACKGROUND