RFL
Kigali

Ntayomba Emmanuel n'umugore we basutsweho amavuta na Apotre Gasabira bagirwa aba Bishop-AMAFOTO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:27/03/2018 18:32
3


Ntayomba Emmanuel n'umugore we uzwi nka Mama Deborah bayobora itorero Healing Centre rikorera mu mujyi wa Kigali inyuma ya Gare y'i Remera, basutsweho amavuta bagirwa aba Bishop mu muhango wabaye tariki 25 Werurwe 2018.



Apotre Gasabira Emmanuel uyobora itorero Revelation church mu Rwanda rifite icyicaro i Kabarore mu karere ka Gatsabo mu Ntara y'Iburasirazuba, ni we wimitse Bishop Ntayomba Emmanuel n'umugore we Jennifer Ntayomba abasukaho amavuta y'ubu Bishop. Umuhango Ntayomba Emmanuel n'umugore we bimikiwemo bakagirwa aba Bishop wabereye i Remera mu itorero Healing Centre, witabirwa n'abapasiteri baturutse mu matorero asaga 30.

Ntayomba Emmanuel

Ntayomba Emmanuel ubwo yimikwaga na Apotre Gasabira

Abandi bo muri Healing Centre bahawe inshingano kuri uwo munsi, harimo Rev Muhirwa Emmanuel yahawe inshingano zo kuvugira itorero Healing Centre mu Rwanda. Urubyiruko rwahawe kuyoborwa na Pastor Tom Gakumba afatanyije n'umugore we Gakumba Anitha. Pastor Kaiga John umuyobozi wa Groove Awards Rwanda nawe ari mu basengewe ahabwa inshingano nshya muri Healing Centre. Eric Rukundo umukunzi wa Yayeli wo muri Kingdom of God Ministries yahawe inshingano z'ushinzwe itangazamakuru muri Healing Centre mu Rwanda. 

Nyuma yo kwimikwa akagirwa Bishop, Ntayomba Emmanuel yashimiye Imana ko imushyize ku rundi rwego avuga ko bitoroshye, gusa avuga ko ashobozwa byose na Yesu Kristo umuha imbaraga. Bishop Ntayomba Emmanuel yasabye abayobozi bashya barahiye kuzakora neza ibyo batorewe kandi bagafatanya nawe guhesha Imana icyubahiro no kubera umugisha itorero n'igihugu muri rusange. 

Ntayomba Jennifer

Ntayomba Jennifer nawe yagizwe Bishop

Ntayomba Emmanuel wagizwe Bishop, ni we washinze itorero Healing Centre akaba n'umuyobozi wa Afrika Initiative mu karere ka Afrika y'Iburasirazuba. Ni umugabo wubatse akaba afite abana 6 yabyaranye na Bishop Ntayomba Jennifer. Bishop Ntayomba Emmanuel yamenyekanye cyane kubwo kujyana abantu mu gihugu cya Israel mu rugendo shuri mu by'iyobokamana. Akunze kwigisha ko igihugu cya Israel cyahawe umugisha n'Imana akaba ari gakondo y'abizera bityo ko umuntu wese ukunda iki gihugu ndetse akanagisengera, nta kabuza Imana izamuha umugisha. Mu gushimangira ko akunda igihugu cya Israel, byatumye ashyira mu rusengero rwe amabendera abiri; Ibendera ry'u Rwanda ndetse n'Ibendera rya Israel.

Ntayomba Emmanuel

Bishop Ntayomba Emmanuel

Mu mwaka wa 2015, Ntayomba Emmanuel yakiriye mu itorero rye Healing Centre, Ambasaderi wa Israel mu Rwanda, Belaynesh Zevadia. Icyo gihe muri Healing Centre bari bamutumiye mu gutangiza 'Africa-Israel Initiative' mu gihugu cy’u Rwanda. Ambasaderi Zevadia yanejejwe n’ubumwe bw’Amatorero yabonye mu Rwanda. Bishop Ntayomba Emmanuel ni umwe mu bapasiteri bo mu Rwanda batangirwa ubuhamya bwiza. Mu byo ashimirwa na bagenzi be b'abapasiteri n'abandi bakristo banyuranye baganiriye na Inyarwanda.com harimo kuvugisha ukuri no gutanga inyigisho zitarimo ubuyobe. Bishop Ntayomba azwiho kandi guhugura no gucyaha abapasiteri bagenzi be ukongeraho n'umutima w'urukundo agira ari nako ashyigikira bagenzi be bahuriye mu murimo w'ivugabutumwa.

REBA ANDI MAFOTO MU MUHANGO WO KWIMIKA BISHOP NTAYOMBA

Apotre Gasabira

Apotre Gasabira ni we wimitse Bishop Ntayomba

Ntayomba Emmanuel

Ntayomba Emmanuel

Ntayomba Emmanuel yasutsweho amavuta y'ubu Bishop

Ntayomba EmmanuelNtayomba Jennifer

Umugore wa Ntayomba Emmanuel nawe yagizwe Bishop

Ntayomba Emmanuel

Bahawe inkoni y'ubushumba

Ntayomba Emmanuel

Bishop Ntayomba nawe yahise yimika abo bazafatanya

Ntayomba Emmanuel

Tom Gakumba n'umugore we Gakumba Anitha bahawe kuyobora urubyiruko

Healing Centre

Muhirwa Emmanuel

Rev Muhirwa Emmanuel uri kumwe n'umugore we yagizwe umuvugizi wa Healing Centre

Healing Centre

Healing Centre

Rukundo Eric (umukunzi wa Yayeli) uwa 3 uhereye iburyo ari mu bahawe inshingano muri Healing Centre

Healing CentreHealing CentreHealing Centre

Pastor John Kaiga (uwa 2 uhereye iburyo) nawe yahawe inshingano

Healing Centre

Barahiye kuzakorera Imana mu mbaraga zabo zose

Healing CentreHealing CentreHealing CentreUwera Dana

Uwera Dana ni we wayoboye gahunda yo kuramya no guhimbaza Imana






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Stevo6 years ago
    Tukurinyuma Bishop wibihe byose. Ndagukunda wamugabowe .
  • Shalom6 years ago
    Abakristu baramushyigikiye ari benshi
  • Manzi6 years ago
    Congratulations Bishop Ntayomba Umukozi wimana Twemwera.





Inyarwanda BACKGROUND