RFL
Kigali

Nta kazi kabi iyo ugakoze ugakunze, akeza ni akagutunze-Pastor Grace Ntambara

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:4/10/2016 15:31
0


Pastor Grace Ntambara umugore wa Pastor Emma Ntambara, yashyize hanze amashusho y’indirimbo ye ‘Nta kazi kabi’ ikubiyemo ubutumwa bukangurira abantu gukunda umurimo bakareka gutega amaboko bategereje ako bita kazi keza mu gihe uyu muhanzikazi we ashimangira ko nta kazi kabi kabaho iyo ugakoze ugakunze.



Muri iyi ndirimbo 'Nta kazi kabi' Pastor Grace Ntambara atanga urugero rw’umusore warangije kaminuza akabura akazi kajyanye n’ibyo yize agahitamo gucuruza imyenda ariko bagenzi be biganye muri kaminuza bakamuseka bamubwira ko afite akazi kabi mu gihe ako kazi kamubeshejeho ndetse kakaba kamaze kumuteza imbere.

Mu kiganiro na Inyarwanda.com Pastor Grace Ntambara abajijwe icyamuteye kwandika iyi ndirimbo mu gihe asanzwe akora gusa indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, yadutangarije ko yayanditse agamije gukundisha abantu umurimo, bakihangira imirimo nkuko na Leta y’u Rwanda idasiba kubisaba abanyarwanda.

Amafoto yo muri iyi ndirimbo aho Pastor Grace Ntambara abwira abakora akazi gatandukanye ko nta kazi kabi kabaho

Pastor Grace NtambaraPastor Grace NtambaraPastor Grace NtambaraPastor Grace NtambaraPastor Grace NtambaraPastor Grace NtambaraPastor Grace NtambaraPastor Grace Ntambara

REBA HANO 'NTA KAZI KABI' YA PASTOR GRACE NTAMBARA






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND