RFL
Kigali

Mubane amahoro n’abantu bose- Ev Ernest Rutagungira

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:23/01/2017 9:04
6


Ndabasuhuje mu izina rya Yesu, amahoro y’Imana abane namwe, uyu munsi nifuje ko twigira hamwe ijambo nahaye umutwe uvuga ngo “Mubane amahoro n’abantu bose”.



Dusome: Abaroma 12:18 “Niba bishoboka ku rwanyu ruhande, mubane amahoro n’abantu bose". Abaheburayo 12:14 "Mugire umwete wo kubana n’abantu bose amahoro n’uwo kwezwa, kuko utejejwe atazareba Umwami Imana”.

Intumwa Pawulo yandikiye itorero ry’i Roma abibutsa imirimo ikwiriye imibereho ya Gikirisito, agaruka cyane ku kwitanga, kumaramaza gukorera umwami Yesu, kutishushanya n’abatizera n’ibindi, ageze hepfo akomoza ku kintu cyari kibakomereye cyo kwihorera nk’imwe mu mpamvu yatumaga batabana amahoro, ati: "Ntimukiture umuntu inabi yabagiriye ahubwo ababarenganya mubasabire umugisha, Ubu butumwa bo kutihorera kandi yabugarutseho no mu zindi nyandiko twavuga nko mu 1 Abatesaloniki 5:15, ndetse Petero nawe mu rwandiko rwa mbere (1 Petero 3:9).

Pawulo akomoje kuri iyo ngingo ati “Niba bishoboka, n’ubwo abandi bo babashakaho impamvu, n’aho abandi babateza akaga ku rwanyu ruhande ubane n’abantu bose amahoro, ntabwo byoroshye kubana amahoro n’umuntu utabishaka ariko bishobokera uwizera, kuko ntidukwiriye kwemera ko ikibi kinesha icyiza."

Mu bantu hahora intonganya, hahora amakimbirane, n’ubwo tubibona cyane muri iyi minsi, bigaragara ko byahereye cyera, ariko ku bisezeye umwami yesu, umurage w’intonganya n’amahane si ibyabo kuko asezera ku bigishwa be yadusigiye umurage w’amahoro nk’uko tubisanga muri Yohana 14:27 ati “Mbasigiye amahoro, amahoro yanjye ndayabahaye. Icyakora simbaha nk’uko ab’isi batanga. Imitima yanyu ntihagarare kandi ntitinye."

Amahoro Yesu yaduhaye si amahoro ava mu ntwaro z’intambara, ni nayo mpamvu atubwira ngo tubane n’abantu bose amahoro, Igitabo cy’abaheburayo nacyo cyagarutse kuri ubu butumwa, kitubwira ngo tugire umwete wo kubana n’abantu bose amahoro n’uwo kwezwa, kuko utejejwe atazareba Umwami Imana, aha niho dukwiye kwitaho cyane kuko kubana n’Imana ari cyo  duharanira kuzabona nyuma yo gusoza uru rugendo rw’ubuzima bwo mu isi.

Mu gusoza nakongera kubabwira ngo kubana amahoro ni itegeko ry’Imana, gusa ntibishoboka ko wabyishoboza kuko kamere muntu idatanga amahoro itarahinduwe na Yesu ahubwo ihora yibwira ibibi (Yakobo 4:1), mbere yo kwishakamo gutanga amahoro kandi nawe utayafite, ni ngombwa ko wakira Yesu we utanga amahoro, Numara kumwakira azagushoboza kubana n’abandi bityo nibwo uzabasha kubana n’umwami Imana. Yesu abahe umugisha.

Ernest RUTAGUNGIRA






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Calire7 years ago
    Amen. yesu agihe umugisha
  • Claude7 years ago
    Murakoze mukozi w'imana icyimbabaza n'uko wenda abasoma ubu butumwa batari benshi, Gusa ibibazo by'amakimbirane ari mu Rwanda, abapasteur / Abihaye Imana mwari mukwiye kubigira ibyanyu mukigisha mwivuye inyuma Ahari byagira umumaro
  • 7 years ago
    Murakoze cyane Mwene data,, Kubana n'amahoro n'abantu bose yaba byagerwagah isi yaba Paradiso
  • Claire7 years ago
    Amen. Be blessed
  • magnifique7 years ago
    Amen
  • Modeste sugira4 years ago
    Kubana nabantu bose amahoro nibyiza ariko mujye mwigisha namwe ibyo mukora nibwo muzaba icyapa kiyobora abagenzi mukagendana nabo mugihugu cyo mu ijuru,ubundi mwatuyobora mugasigara mushinze ku muhanda,ntacyo byaba bimaze'reka ijuru ribe iryatwese'





Inyarwanda BACKGROUND