RFL
Kigali

MU MAFOTO 50: Israel Mbonyi n'abakunzi b'ibihangano bye basuye urwibutso rwa Jenoside ku Gisozi banafasha abakecuru 5 b'incike

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:27/11/2017 12:35
4


Umuhanzi Israel Mbonyi hamwe n'abakunzi b'ibihangano bye bibumbiye mu muryango Israel Mbonyi Foundation basuye urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi bunamira inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994. Nyuma yaho bakomereje i Rwamagana bafasha umuryango w'abakecuru b'incike.



Israel Mbonyi Foundation ni umuryango w'abakunzi b'umurimo Imana yashyize muri Israel Mbonyi, bishyize hamwe kugira ngo bafatanye kwagura ubwami bw'Imana mu bikorwa by'urukundo. Intego yabo ni ukuvuga ubutumwa mu ndirimbo ndetse no gukora ibikorwa by'urukundo. Kuri iki Cyumweru tariki 26 Ugushyingo 2017 mu masaha ya mu gitondo nka saa yine ni bwo abagize umuryango Israel Mbonyi Foundation biganjemo urubyiruko bageze ku Gisozi ku rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, basobanurirwa byinshi kuri Jenoside yakorewe abatutsi yahitanye inzirakarengane zisaga miliyoni mu minsi 100 gusa. Aimable Twahirwa uzwi mu muziki nyarwanda ni umwe mu bari kumwe n'uru rubyiruko. 

Israel Mbonyi Foundation

Bunamiye inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe abatutsi

Israel Mbonyi ni ubwa mbere yari asuye urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali. Nyuma yo kunamira abazize Jenoside yakorewe abatutsi, Israel Mbonyi Foundation bafatanye mu biganza basaba Imana gukomeza imiryango yacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe abatutsi, basengera igihugu cy'u Rwanda n'ubuyobozi bwacyo burangajwe imbere na Nyakubahwa Perezida w'u Rwanda Paul Kagame ndetse basaba Imana ko Jenoside itazongera kuba mu Rwanda ndetse no mu bindi bihugu byose ku isi. 

Aganira na Inyarwanda.com, Israel Mbonyi yatangaje ko akurikije amateka mabi igihugu cy'u Rwanda cyaciyemo, ari byiza ko urubyiruko ruhora rwiga kugira ngo ibyabaye bitazasubira. Yagize ati: "Dukurikije amateka mabi igihugu cyacu cyaciyemo ni byiza ko urubyiruko duhora twiga kugira ngo bitazasubira ni yo mpamvu natekereje kujyana n'urubyiruko bagenzi banjye kugira ngo twongere dusubize amaso inyuma twige kandi tumenye neza uburyo Jenoside yateguwe ikanashyirwa mu bikorwa."

Israel Mbonyi Foundation

Israel Mbonyi yahakuye isomo rikomeye

Israel Mbonyi n'abagize umuryango Israel Mbonyi Foundation bavuze ko nyuma yo gusura urwibutso rwa Jenoside, bungutse byinshi, bakaba bahakuye umukoro wo gukangurira bagenzi babo bagafatanya kurinda ibyo igihugu cy'u Rwanda cyagezeho barwanya ingengabitekerezo ya Genocide kugira ngo ibyabaye bitazongera kuba ukundi. Israel Mbonyi yakomeje agira ati: "Ikindi ni uko nk'urubyiruko dukwiriye kumenyekanisha ibyo igihugu cyacu cyagezeho kugira ngo abakibona u Rwanda mu ishusho ya Genocide nabo babone ko hari aho igihugu cyacu kimaze kugera"

Israel Mbonyi arahamagarira abanyarwanda kujya bafata umwanya bagasura urwibutso rwa Jenoside, yagize ati: "Ubutumwa natanga ni uko abanyarwanda bakwiye kujya barushaho kwiga amateka basura urwibutso ntibumve ko ari iby'abanyamahanga gusa. Ikindi ni uko abantu batagomba kumva ko gusura urwibutso bigomba gukorwa gusa muri cya gihe cy'iminsi ijana yo kwibuka.". Munezero Sylivie (Sisi) umwe mu bagize Israel Mbonyi Foundation yabwiye Inyarwanda ko gusura urwibutso rwa Jenoside yabyungukiyemo byinshi harimo kongera gutekereza ku byabaye mu gihugu cye cy'u Rwanda, agaharanira ko Jenoside n'ingengabitekerezo yayo bitazongera kubaho ukundi. 

Nyuma yo gusura urwibutso rwa Jenoside ku Gisozi, bagiye gusura umuryango w'abakecuru b'incike

Israel Mbonyi Foundation bavuye ku Gisozi berekeza mu karere ka Rwamagana mu kagari ka Mununu mu mudugudu wa Janjagiro basura umuryango w'abacekuru b'incike, barabaganiriza babaremamo icyizere cy'ejo hazaza. Babahaye ubufasha bw'ibintu binyuranye birimo ibiribwa n'imyambaro. Mugabo Francois umuyobozi w'umudugudu wa Janjagiro na Gisagara Jean Bosco umuyobozi w'akagari ka Mununu ndetse na Liberata Mukagihana umubyeyi ukuriye uyu muryango w'abakecuru b'incike, bishimiye cyane gusurwa n'urubyiruko babaha ikaze ndetse babasaba ko n'ikindi gihe bazagaruka. Aba bakecuru b'incike nabo bishimye cyane bavuga ko gusurwa n'uru rubyiruko bibongereye imbaraga nyinshi cyane.

Israel Mbonyi Foundation

Israel Mbonyi hamwe n'abakecuru b'incike yasuye

Aba bakecuru bafite amazina y'utubyiniriro biswe bageze muri uwo muryango, urugero ni nka Mukamunana Verena bita Nyampinga, Mukarukaka bita Gikundiro, Gaudence bita Munyana. Amazina biswe bakigera muri uyu muryango barayakunda cyane. Liberata Mukagihana yabwiye Inyarwanda ko atari azi Israel Mbonyi, gusa ngo akunda indirimbo ze. Yishimiye kuba Israel Mbonyi na bagenzi be babasuye bakagirana ibihe byiza n'abakecuru bagizwe incike na Jenoside yakorewe abatutsi.

Israel Mbonyi Foundation

Aimable Twahirwa nawe yacinye umudiho

Abagize Israel Mbonyi Foundation baririmbiye aba bakecuru mu ndirimbo za Mbonyi n'izindi zinyuranye, barasabana kugeza aho aba bakecuru basabye uru rubyiruko kurara. Israel Mbonyi yadutangarije ko yahakuye isomo rikomeye. Yagize ati: "Nkurikije urukundo n'urugwiro batwakiranye nahakuye isomo ry'uko bariya babyeyi bakeneye kubona abana bagataramana nabo kuko bibongerera icyizere cy'ejo hazaza kuko baba babonye urubyiruko rwabatekerejeho".

Israel Mbonyi akoze iki gikorwa cy'urukundo mbere y'iminsi micye ngo akore igitaramo azamurikiramo album ye ya kabiri yise Intashyo mu gitaramo kizaba tariki 10/12/2017 kikabera Camp Kigali aho azaba ari kumwe na Patient Bizimana, Aime Uwimana na Dudu T Niyukuri. Kwinjira muri iki gitaramo cye ni ibihumbi bitanu (5,000Frw) mu myanya isanzwe, naho mu myanya y'icyubahiro amatike ni 10,000Frw ku bantu bayagura mbere y'igitaramo na 15,000Frw ku bantu bazayagura ku munsi w'igitaramo. 

Israel Mbonyi

Igitaramo Israel Mbonyi agiye gukora

AMAFOTO Y'IGIKORWA CYAKOZWE NA ISRAEL MBONYI FOUNDATION

Aimable Twahirwa

Aimable Twahirwa nawe yifatanyije na Israel Mbonyi Foundation

Israel Mbonyi FoundationIsrael Mbonyi Foundation

Basobanuriwe byinshi kuri Jenoside yakorewe abatutsi

Israel Mbonyi Foundation

Israel Mbonyi

Bafashe ifoto y'urwibutso

Israel Mbonyi Foundation

Israel Mbonyi FoundationIsrael Mbonyi Foundation

Israel Mbonyi Foundation

Bari bambaye imipira yanditseho amazina y'indirimbo za Mbonyi

Israel Mbonyi Foundation

Sandrine na Sylivie hamwe na bagenzi babo berekeje i Rwamagana

Israel Mbonyi Foundation

Mu nzira bajya i Rwamagana bahuye n'abantu bishimira cyane kubona Israel Mbonyi

Israel Mbonyi Foundation

Bari bitwaje imfashanyo y'ibintu bitandukanye

Israel Mbonyi FoundationIsrael Mbonyi FoundationIsrael Mbonyi FoundationIsrael Mbonyi Foundation

Umuyobozi w'umudugudu wa Janjagiro,Mugabo Francois

Israel Mbonyi Foundation

Umuyobozi w'akagari ka Mununu, Gisagara Jean Bosco

Israel Mbonyi FoundationIsrael Mbonyi FoundationIsrael Mbonyi Foundation

Liberata Mukagihana umubyeyi uyobora umuryango w'abakecuru b'incike

Israel Mbonyi FoundationIsrael Mbonyi FoundationIsrael Mbonyi FoundationIsrael Mbonyi FoundationIsrael Mbonyi FoundationIsrael Mbonyi Foundation

Israel Mbonyi yahumurije abakecuru b'incike ababwira ko Imana iri kumwe nabo

Israel Mbonyi Foundation

Ernest Nsengiyumva Noteri w'akarere ka Nyarugenge ni we watangije Israel Mbonyi Foundation

Israel Mbonyi FoundationIsrael Mbonyi Foundation

Bafashe umwanya wo guhimbaza Imana

Israel Mbonyi Foundation

Aimable Twahirwa nawe yacinye umudiho

Israel Mbonyi FoundationIsrael Mbonyi FoundationIsrael Mbonyi FoundationIsrael Mbonyi FoundationIsrael Mbonyi Foundation

Batanze impano kuri aba bakecuru b'incike za Jenoside

Israel Mbonyi FoundationIsrael Mbonyi FoundationIsrael Mbonyi Foundation

Justin na Mbonyi hamwe na Mukamunana bita Nyampinga

Israel Mbonyi FoundationIsrael Mbonyi FoundationIsrael Mbonyi FoundationIsrael Mbonyi FoundationIsrael Mbonyi Foundation

Bafashe ifoto y'urwibutso izwi nka 'Selfie'

Israel Mbonyi FoundationIsrael Mbonyi FoundationIsrael Mbonyi Foundation

Bari bafite amatsiko menshi y'ibiri mu mpano bahawe

Israel Mbonyi Foundation

Babahaye inkweto zifasha abantu kutarwara indwara y'imitsi

Israel Mbonyi Foundation

Israel Mbonyi Foundation

Bafashe ifoto y'urwibutso, hano ni mu rugo aba bakecuru babamo

Israel Mbonyi FoundationIsrael Mbonyi FoundationIsrael Mbonyi FoundationIsrael Mbonyi FoundationIsrael Mbonyi Foundation

Batahanye gahunda yo kuzahurira mu gitaramo 'Intashyo Live concert'

AMAFOTO: Lewis Ihorindeba_Inyarwanda Ltd & Ntinya Christian






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • dede6 years ago
    Imana y'amahoro ibahe umugisha, binkoze kumutimape! Israel Mbonyi Imana ikomeze kukwagurira imbago. turagukunda mbese le10/dec/2017 iradutindiye pe
  • KABERA Alexis6 years ago
    Mbega ibintu byiza!Ndababakunze pe. Iki gikorwa cy’urukundo mwakoze Imana izakibahembere.Mbonyi turagukunda cyane kandi turagusengera ngo ministère yawe yaguke.Mu mafoto mbonye ko wari kumwe n’urungano kandi kuba uri kumwe na Aimable Twahirwa ugira Imana.Icyampa akamanajinga abahanzi bacu bitwa ko bakomeye.Cyakora sinzii ko byashoboka urebye level ya skills afite na discipline egenderaho.Mbonyi wowe wenda bizakunda kuko utuje kandi uri umunyempano.Concert yanyu nzazinduka pe nzi ibyatubayeho 2015
  • 6 years ago
    turagukunda Mbonyi IMANA ikomezekukwagura mubwenge nimigisha yayo iguhore imbere
  • Michou6 years ago
    Imana ihe umugisha aba batekereje icyo gikorwa cy'urukundo especially this talented guy Israel Mbonyi. I always enjoy his songs. Bless you anointed man.





Inyarwanda BACKGROUND