Kuri uyu wa kane tariki 28/08/2014 nibwo hatangiye igiterane cy’i muvugabutumwa cy’umusaruro kiyobowe n’umugabutumwa mpuzamahanga Daniel Kolenda.Muri iki giterane hagaragayemo ibitangaza bitandukanye byakozwe n’uyu muvugabutumwa.
Nk’uko byagaragaye muri iki giterane cyabereye I Remera inyuma ya Stade Amahoro aho bakunze kwita kuri tapi,cyaranzwe n’amasengesho ndetse n’ubutumwa bwigisha ijambo ry’Imana ariko icyatangaje abantu kurushaho ni uburyo abantu batandukanye bahakiriye uburwayi bari bamaranye igihe.
Abantu benshi baje bizeye gukira
Umuvugabutumwa Daniel Kolenda asengera umurwayi
Benshi mu bari bitabiriye iki giterane wumvaga baje biteguye ibitangaza ndetse n’impinduka zitandukanye nko gukira uburwayi bwananiranye,n’ibindi dore ko uyu muvugabutumwa asanzwe azwiho gukiza indwara no gukora ibindi bitangaza.
Uyu musaza afite ibyishimo byinshi nyuma y'uko yaje atabasha gutambuka ubu akaba agenda yemye
Ubu aratambuka neza nta kibazo
Nk’uko byari byitezwe na benshi,bamwe mu barwayi uyu muvugabutumwa yabasengeye barakira abatabashaga kugenda baragenda,abatumvaga barumva ndetse n’izindi ndwara zitandukanye zirakira.
Uyu mukobwa avuga ko yaje arwaye ikibyimba mu kwaha none akaba yakize
Uyu musore avuga ko yari afite ubumuga bwo kutumva ariko ubu arumva neza
Abantu bari benshi cyane
Umuvugabutumwa Daniel Kolenda
Abanyamadini batandukanye
Abatabashije gukira yabasabye gukomeza gusenga bizeye ndetse bakitabira ikindi giterane azakora
Uyu ati ubu ndumva neza nta kibazo
Bashimiye cyane uyu muvugabutumwa ibitangaza yabakoreye
Mu bakorewe ibitangaza muri iki giterane,harimo uwari warakoze impanuka agendera ku kibando,uwari urwaye ikibyimba,uwari ufite ubumuga bwo kutumva,n’abandi.Aba bose bakaba bakize nk’uko babyitangarije.
Robert Musafiri
Amafoto:Moses Niyonzima
TANGA IGITECYEREZO