RFL
Kigali

Mu giterane cy'umusaruro,umuvugabutumwa Daniel Kolenda yakoze ibitangaza-AMAFOTO

Yanditswe na: Robert Musafiri
Taliki:29/08/2014 12:41
14


Kuri uyu wa kane tariki 28/08/2014 nibwo hatangiye igiterane cy’i muvugabutumwa cy’umusaruro kiyobowe n’umugabutumwa mpuzamahanga Daniel Kolenda.Muri iki giterane hagaragayemo ibitangaza bitandukanye byakozwe n’uyu muvugabutumwa.



 Nk’uko byagaragaye muri iki giterane cyabereye I Remera inyuma ya Stade Amahoro aho  bakunze kwita kuri tapi,cyaranzwe n’amasengesho ndetse n’ubutumwa bwigisha ijambo ry’Imana ariko icyatangaje abantu kurushaho ni uburyo abantu batandukanye bahakiriye uburwayi bari bamaranye igihe.

dd

Abantu benshi baje bizeye gukira

hh

Umuvugabutumwa Daniel Kolenda asengera umurwayi

Benshi mu bari bitabiriye iki giterane wumvaga baje biteguye ibitangaza ndetse n’impinduka zitandukanye nko gukira uburwayi bwananiranye,n’ibindi dore ko uyu muvugabutumwa asanzwe azwiho gukiza indwara no gukora ibindi bitangaza.

hh

Uyu musaza afite ibyishimo byinshi nyuma y'uko yaje atabasha gutambuka ubu akaba agenda yemye

hh

Ubu aratambuka neza nta kibazo

Nk’uko byari byitezwe na benshi,bamwe mu barwayi uyu muvugabutumwa yabasengeye barakira abatabashaga kugenda baragenda,abatumvaga barumva ndetse n’izindi ndwara zitandukanye zirakira.

gg

Uyu mukobwa avuga ko yaje arwaye ikibyimba mu kwaha none akaba yakize

hjhj

Uyu musore avuga ko yari afite ubumuga bwo kutumva ariko ubu arumva neza

tf

Abantu bari benshi cyane

kuuukh

Umuvugabutumwa Daniel Kolenda

ff

Abanyamadini batandukanye

gg

Abatabashije gukira yabasabye gukomeza gusenga bizeye ndetse bakitabira ikindi giterane azakora

ff

Uyu ati ubu ndumva neza nta kibazo

ff

Bashimiye cyane uyu muvugabutumwa ibitangaza yabakoreye

Mu bakorewe ibitangaza muri iki giterane,harimo uwari warakoze impanuka agendera ku kibando,uwari urwaye ikibyimba,uwari ufite ubumuga bwo kutumva,n’abandi.Aba bose bakaba bakize nk’uko babyitangarije.

Robert Musafiri

Amafoto:Moses Niyonzima






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • ggggg9 years ago
    imitwe...
  • SANGWAPATRICK9 years ago
    naje nakirase
  • sebikwekwe isaac9 years ago
    umva nonese koko birashoboka ko abantu barimo gukira cyangwa ni mitwe reka nzageyo ndebe
  • kamari olovier9 years ago
    imana ihimbazwe kubona abantu bakira biranejeje cyane imana nikomeze ikore imirimo
  • kabosi9 years ago
    Imana imuhe umugisha
  • kalisa laurent9 years ago
    haleruya imana ihimbazwe ubuse koko twebwe mu rwanda tuzabona umuntu ukora ibitanga koko
  • mukundabantu didas9 years ago
    bajye bareka kutubesha ibyo sibyemera nago umuntu yakira nonese kombona abababaye bari hasi ko bo batakize bara tubesha
  • ENOCK9 years ago
    Sigitangaza Kuko Na Satan Yihindura Nkamalaika Wumucyo Nabakozibe Bigirankabagabura Ibyogukiranuka 2abakorinto11:14
  • marthens9 years ago
    Yesu yavuzeho ntakindi gitangaza dutegereje, ati muhindurwe n,imiburo yanjye. ariko muminsi y,imperuka hazaduka abahanuzi b,ibibinyoma bakora ibimenyetso ,n,ibitangaza biyitiriye izina rye. mube maso.
  • kalisa eugene9 years ago
    Nubukene burakira kuwo bwabayeho uburwayi?
  • BMRafael9 years ago
    ese uyu apfaniki na marehemu renard Bonke wabikoze i goma yagera bukavu babandi bigoma gasubiruko baribari,bukavu,bujumbura,tanzania bamwamaganye kuko baribamaze kumumenya.none dutegereze turebe ibye muzaba mumbwira!
  • emma9 years ago
    YESU ashimwe cane kovyo yakorey ishengero. Nibaza ko mwokosora ,Daniel yabaye igikoresho c icubahiro ariko siwe yakoze ivyo bitangaza ni YESU NIWE YABIKOZE
  • Podolsk I9 years ago
    umukristu nyawe nu ndI Kristu.nabikore biremewe tu
  • 9 years ago
    bakomeze gusenga





Inyarwanda BACKGROUND