Safi Jeanne d’Arc uzwi cyane nka Maman Safi ni umuhanzikazi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana ubarizwa mu karere ka Musanze akaba ari umukristo mu itorero Zion Temple Musanze. Kuri ubu ari mu myiteguro yo kumurika album ye ya mbere y'amashusho.
Tariki 24/12/2017 ni bwo Mama Safi azakora igitaramo cyo kumurika album ye ya mbere y'amashusho yise 'Aratwibutse'. Muri iki gitaramo Mama Safi yabwiye Inyarwanda ko azaba ari kumwe na True Promises, Janvier Kayitana, Serge Iyamuremye, Gisubizo Ministries Rubavu, Ev Claude na Asaph music. Bishop Gakunde Felix ni we uzabwiriza ijambo ry'Imana. Iki gitaramo kizabera kuri Zion Temple i Rubavu ahazwi nka Mbugangari. Kwinjira ni ubuntu.
TANGA IGITECYEREZO