RFL
Kigali

Kuba umukristo w'izina gusa –Ev Ernest RUTAGUNGIRA

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:11/06/2017 10:59
0


Ubu kristo nyir'izina ni imyizerere y'abantu bizera Yesu christo ko ari umwami n'umucunguzi wabo, bakamukurikira, bizera ko yapfuye ku bwabo ndetse akazuka.



Bityo kumwizera  bikabakura mu byaha bagakurikira inzira yabatoje bikazabahesha ubugingo buhoraho ( Yohana 3:16). Ibi byerekana ko Ubu kristo nyakuri atari izina ahubwo ni ubuzima uwizera abaye mo.

Yesu yabwiye ab'igihe cye ati ntawe ujya kwa Data ntamujyanye, bityo ko udakurikiye Yesu ayoba inzira, ibi byunganiraga ijambo yasubije Abafarisayo n'abigisha mategeko ubwo bamubazaga iby'imyizerere y'abigishwa be, maze ati "Yesaya yahanuye ibyanyu neza mwa ndyarya mwe, nk'uko byanditswe ngo 'Ubu bwoko bunshimisha iminwa yabo, Ariko imitima yabo indi kure. (Mariko 6:7; Matayo 15:7-10) Byari bibabaje kukona abantu basenga cyane ndetse bakigisha iby'Imana cyane ariko bitabafashe ho, nicyo cyatumye abwira abigishwa be NGO birinde umusemburo w'abo bafarisayo, ngo bameze nk"'ibituro byasizwe ingwa ( cg Imva I size irangi inyuma igasa neza nyamara imbere ari umunuko : Matayo 23:27).

Kuri ubu Dufite amadini menshi ya gikristo ariko hari impungenge ko benshi ari aba kristo Ku izina gusa, ibi mbishingira Ku mbuto bera cyangwa  imirimo bakora, turamutse dufite ubu kristo nyakuri butari Ku izina, imibare y'abitirirwa kristo bicana yagabanuka, ubujura mu matorero, ubwambuzi n'ubuhemu byashira, Nyamara byose bikorwa n'abantu amadini Yemera, bafite amazina azwi mu idini, bafite inshingano, basenga cyangwa bagasengesha abandi cyane ndetse imihango n'imigenzo y'idini bakayubahiriza, mbese ntawatinya kuvuga ko twabaye nk'abafarisayo bashimishaga Imana iminwa gusa imitima ikaba kure !

Ni iki twakora ngo dukire aka kaga ?

Umuti ni ukumvira ijambo ry' ijambo ry'Imana tukanarikurikiza, Iyo dusomye mu rwandiko rwandikiwe  (Abagalatiya 2:16), haratubwira ngo  Nyamara tumenye yuko umuntu adatsindishirizwa n'imirimo itegetswe n'amategeko, ahubwo atsindishirizwa no kwizera Yesu Kristo. Dore ndetse natwe twizeye Kristo Yesu kugira ngo dutsindishirizwe no kumwizera, bitavuye ku mirimo itegetswe n'amategeko kuko ari nta muntu uzatsindishirizwa n'imirimo itegetswe n'amategeko.

Gukurikira Yesu bisaba kwiyambura ibyari indamu zawe biva mu kugomera Imana ( Abafiripi 3: 7-8), dukwiye kandi kwibuka ko ibyo dukorera mu isi hari umunsi bizajya imbere y'umucamanza utabera, icyo gihe Uwakoze neza azahabwa ubugingo uwakoze nabi azajugunywa gihenomu( Matayo 18:8).

Benedata Niba twaramenye inyungu zo gukurikira Yesu tukaba abigishwa be twirinde, dukomeze icyo dufite hatagira  udutwara ikamba tugasigara Ku izina ry'ubu kristo gusa. ( ibyahish 3:11). Ubundi turwanye satani nawe azaduhunga twegere Imana nayo izatwegera kandi izadushoboza.

Yesu abahe imbaraga. Ernest RUTAGUNGIRA






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND