RFL
Kigali

Korali Penuel ya ADEPR Rukurazo yateguye igitaramo 'Uko ni ukuri' yatumiyemo Simon Kabera

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:30/11/2018 17:30
0


Korali Penuel ikorera umurimo w'Imana muri ADEPR Rukurazo iherereye muri Kimironko inyuma ya Gereza, igiye gukora igitaramo yise 'Uko ni ukuri' yatumiyemo Simon Kabera n'abandi baririmbyi bataratangazwa amazina kugeza uyu munsi.



Iki gitaramo bise 'Uko ni ukuri live concert' kizaba tariki ya 09/12/2018 kuva Saa Saba z'amanywa. Kizabera kuri ADEPR Rukurazo ku Kimironko. Fidele Kwizera umwe mu bayobozi ba korali Penuel yabwiye Inyarwanda.com ko bazaba bari kumwe na Simon Kabera umwe mu bahanzi bakunzwe cyane mu Rwanda. Insanganyamatsiko y'iki gitaramo cyabo iragira iti 'Byose biranyumvira' ikaba iboneka muri Matayo 8:26.

Penuel, ni korali yatangiye umurimo w’ivugabutumwa mu mwaka wa 2000, icyo gihe yari Itsinda ry’abanyeshuri bagera kuri 7 bigaga mu mashuri yisumbuye. Aba bari bakiri ingimbi n’abangavu batangiye kujya basaba umwanya wo gushima Imana mu materaniro, bakabikora mu gihe babaga basoje amasomo yabo baje mu biruhuko. Nyuma baje gutangiza korali y'abanyeshuri bagenda baguka gutyo kugeza uyu munsi, bakaba bageze kuri byinshi birimo indirimbo z’amashusho.

Image result for Simon Kabera amakuru

Simon Kabera yatumiwe muri iki gitaramo

Penuel choir

Igitaramp Penuel choir igiye gukora






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND