Korali Integuza yo mu mujyi wa Masisi muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ifite indirimbo itangaje ariko irimo ubutumwa bukomeye. Ni indirimbo bise 'Banza Uhehe Ayo Waneye', ikaba ikunzwe muri Congo n'i Rubavu ndetse aba baririmbyi barishimirwa cyane ahantu hose bayiririmbye.
Iyo wumvise iyi ndirimbo y'aba baririmbyi bo muri Congo, wumva isekeje cyane ariko wakumva neza amagambo ayirimo ugasanga irimo ubutumwa bukomeye. Inyarwanda.com twaganiriye na Rutivumbura Enock umuyobozi wa korali Integuza iririmba iyi ndirimbo mu rurimi rw'ikinyarwanda adutangariza byinshi kuri iyi ndirimbo bise 'Banza uhehe ayo waneye'. Yavuze ko nubwo baririmba mu kinyarwanda, ngo ntabwo ari abanyarwanda ahubwo ni abaturage bo muri Congo bavuga ururimi rw'ikinyarwanda. Muri iyi ndirimbo, abaririmbyi ba korali Integuza baririmbamo aya magambo:
Banza uhehe ayo waneye abajya ku murimo babone aho banyura,banza uhehe ayo waneye dore haranyerera batayicaramo, banza uhehe ayo waneye dore ntihabona barayanyura he. Sanga umuturanyi wawe wajyaga agusaba umunyu ukamucunaguza ngo bajye bagura, ubanze uhehe ayo waneye. Jya k'uwari umukunzi wawe wateganyaga kuzamushaka,wamuteye inda uramwihakana,jya k'uwari umukunzi wawe ubanze uhehe ayo waneye. Yewe barasoma, bafite ibitabo, baririmba neza ariko ni abanywi, banza uhehe ayo waneye.Yewe barambara bahorana isuku, babwiriza neza ariko ni abasambanyi, banza uhehe ayo waneye. Yewe barahana bigisha abandi ariko bo ntibiyigisha, banza uhehe ayo waneye.(...)
REBA HANO 'BANZA UHEHE AYO WANEYE' YA KORALI INTEGUZA
Rutivumbura Enock yakomeje atangariza umunyamakuru wa Inyarwanda.com ko ahantu hose baririmbye iyi ndirimbo, bishimirwa cyane. Twamubajije itorero babarizwamo adusubiza muri aya magambo; "Turi abadivantiste b'umunsi wa karindwi bategereje kugaruka kwa Yesu" Yakomeje avuga ko iyi ndirimbo bajya baza kuririmba mu Rwanda na cyane ko hari n'amakorali yo mu Rwanda bafitanye ubucuti. Yagize ati:
Iyi ndirimbo ni iyacu korali Integuza, indirimbo yitwa Banza uhehe ayo waneye. Abaririmbyi bayiririmba ni abakongomani bavuga ikinyarwanda. Muri Congo niho kavukire. Korali Abakurikiyeyesu yo mu Rwanda barahazi niyo korali tugendererana cyane. Abakurikiyeyesu bari i Masisi tariki 25/8/2016 no muri 2015. Iyi ndirimbo irumvikana cyane, rwose irakunzwe pe mu Rwanda, muri kongo n'ahandi.
Kuki iyi ndirimbo bahisemo kuyita izina 'Banza uhehe ayo waneye', ese bashakaga kuvuga iki?
Rutivumbura Enock yabajijwe na Inyarwanda.com impamvu 'Banza uhehe ayo waneye' ari ryo zina bahisemo kwita iyi ndirimbo ndetse abazwa n'ubutumwa bifuzaga gutambutsamo, adutangariza ko bigishaga abantu kujya bakora ibikorwa byiza, bakarangwa no guca bugufi no gusaba imbabazi no kuzitanga igihe hari uwo bagiranye ikibazo. Ibi ngo ni nako ijambo ry'Imana ribivuga aho Yesu yasabye abantu kujya bajya imbere y'Imana babanje kwiyeza. Yatanze urugero ku musore ushobora kuba yarateye inda umukobwa nyuma akamwihakana, yarangiza agakomeza gusenga no gukora indi mirimo inyuranye mu itorero kandi atarakemura cya kibazo afitanye na wa mukobwa. Yagize ati:
Bibiliya iravuga ngo kandi nimuhagarara musenga hakaba hari umuntu wabagiriye nabi, mumubabarire kugira ngo So wo mu ijuru na we abababarire ibyaha byanyu. Nk'ubu ufite umukunzi umuteye inda iteteguwe urangije uramwihakanye, banza uhehe ayo waneye. Abaturanyi warabazambije none mbere y'uko usenga banza ubasange, ayo niyo waneye. Genda ubanze wikiranure nabo, abo wahemukiye, niyo waneye ni cyo bivuze.
REBA HANO 'BANZA UHEHE AYO WANEYE' YA KORALI INTEGUZA
TANGA IGITECYEREZO