RFL
Kigali

KIGALI: Bethel church igiye kwakira ihuriro Harvest Africa Apostolic Network rizitabirwa n’ibihugu 16

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:14/09/2017 19:00
0


Ku nshuro ya gatatu ihuriro Harvest Africa Apostolic Network rigiye guteranira mu Rwanda kuva ku itariki 11 Nzeri 2017 kugeza kuya 19 Nzeri 2017. Iri huriro rigiye kwakirwa na Bethel church rizitabirwa n’ibihugu bigera kuri 16.



Harvest Africa ni iyerekwa ryavutse mu mwaka wa 2015 ryahawe umukozi w’Imana Apostle Francois Nkurunziza usanzwe ari umuyobozi mukuru w’amatorero ya Bethel mu Rwanda n’ahandi ku isi. Iryo yerekwa akaba ari ryo ryabyaye ihuriro ryitwa Harvest Africa Apostolic Network, ihuriro ry’abakozi b’Imana bakomoka muri Afrika n’ahandi ku isi bahuje imyizerere n’intego yo gusarura imitima no guhindura imyumvire y’abanyafrika binyuze mu butumwa bwiza bwa Yesu Kristo.

Apostle Nkurunziza

Ikiganiro n'abanyamakuru kitabiriwe n'abakozi b'Imana baturutse mu bihugu bitandukanye

Nkuko Apostle Francois Nkurunziza yabitangarije abanyamakuru mu kiganiro cyabereye muri Marriot Hotel i Kigali, iri huriro ni urubuga abo bakozi b’Imana bahuriramo mu rwego rwo kubakana no gutyazana binyuze mu guhuza imbaraga, amavuta, impano n’ubushobozi bitandukanye bifitemo. Ibyo bikorwa binyuze muri gahunda zitandukanye zirimo ibiterane binini, amahugurwa y’abakozi b’Imana n’inama yo ku rwego rw’abayobozi bakuru b’amatorero n’ab’izindi nzego, aho bungurana ibitekerezo hakanafatwa ibyemezo Bizana impinduka mu mikoranire y’abakozi b’Imana mbere na mbere bo muri Afrika n’ahandi ku isi.

Marriot Hotel

Hano ni mu kiganiro n'abanyamakuru

Ku nshuro ya gatatu ihuriro Harvest Africa Apostolic Network rigiye guteranira mu Rwanda kuva ku itariki 11 Nzeri 2017 kugeza kuya 19 Nzeri 2017. Rizitabirwa n’ibihugu bigera kuri 16 ari byo; u Rwanda, u Burundi, Tanzania, Uganda, Kenya, Congo Kinshasa, Congo Brazza, Cameroun, Zambia, Canada, Afrika y’Epfo, Zimbabwe, Centre Africa, Nigeria, Ghana na UK.

Mu kwezi kwa 11/2015 iri huriro nabwo ryateraniye muri Kenya aho ryitabiriwe n’ibihugu bine naho mu kwezi kwa 11/2017 rihurira i Dar-es-Salam muri Tanzania ryitabirwa n’ibihugu 12. Buri mwaka haba hari insanganyamatsiko, kuri iyi nshuro insanganyamatsiko raigira iti: Kuzirikana ubumwe,ubudasa no guhuriza hamwe imbaraga binyuze mu mahame y’Ubwami bw’Imana (Valuing Unity, Diversity and Synergy from God’s Kingdom perspective).

Bethel Church

Apostle Nkurunziza Francois (iburyo) umuyobozi wa Bethel church ku isi

Kuri iyi nshuro ya gatatu hazabaho ibikorwa bitandukanye harimo; Gusura urwibutso rwa Jenoside yakorewe abatutsi mu w’1994 no gushyigikira bamwe mu bagizweho ingaruka na Jenosid yakorewe abatutsi, amahugurwa, ihuriro ry’abagabo n’ihuriro ry’abagore, ibiterane bigari by’imbaraga z’Imana bizabera kuri Stade Amahoro mu mujyi wa Kigali. Nkuko Apotre Nkurunziza yabitangake, iri ni iyerekwa rije guhindura imyumvire y’abanyafrika mbere na mbere kugira ngo Afrika yinjire mu murage Imana yayigeneye. Apotre Nkurunziza yunzemo ati;

Iki ni igihe cy’Afrika, ni igihe cyo guhaguruka no guhuza imbaraga kw’abakozi b’Imana kuko ari bo bahetse umuti nyawo Afrika ikeneye kugira ngo yinjire mu byo Imana yayigambiriyeho. Afrika si umugabane w’ubutindi, inzara, intambara n’andi makuba nkuko amahanga ayifata, ahubwo ni umugabane w’umugisha, ni umugabane w’ibisubizo kuri ayo mahanga.

Kuba Apotre Nkurunziza yatangaje ko iki ari igihe cyo gusarura Afrika, umunyamakuru wa Inyarwanda.com yabajije impamvu bavuga ko iki ari cyo gihe cyo gusarura ubutunzi bwihishe muri Afrika Apostle Gerald Naika waturutse muri Afrika y'Epfo avuga ko igihe ari iki kuko ari bwo abakozi b’Imana bishyize hamwe mu ntego yo guhindura imyumvire y’abanyafrika. Ibi byemejwe na none na Apotre Nkurunziza wavuze ko kuba abakozi b’Imana bishyize hamwe ari ikintu bishimira cyane kuko kizateza imbere umugabane wa Afrika. 

Harvest Afrika Apostolic churches

Abanyamakuru ubwo basobanurirwaga byinshi kuri 'Harvest Africa'

Peter Ntigurirwa

Umunyamakuru Peter Ntigurirwa wa Isange Corporation

Flash Tv

Umunyamakuru Pasco Nakure wa Flash Tv 

Harvest Afrika Apostolic churchesHarvest Afrika Apostolic churches

Apostle Gerald Naika wo muri Afrika y'Epfo

Bethel Church

Nyuma y'ikiganiro n'abanyamakuru abashyitsi bagiye kwiyakira

AMAFOTO: CEBR/Media Department






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND