Kavutse Olivier wo mu itsinda rya Beauty For Ashes yarushinganye n’umunyakanadakazi Amanda Fung mu birori bibereye ijisho byabereye i Rubavu ku nkengero z’ikiyaga cya Kivu kuri uyu wa 9 Nyakanga 2016.
Kavutse na Amanda bambikanye impeta y'urudashira basezerana kubana akaramata ubuzima bwabo bwose, iyo ndahiro bayigirira imbere y’Imana n’abakristo mu muhango wayobowe na Pastor Dr Mugisha Charles ukuriye itorero New Life Bible church ari naryo Kavutse amazemo imyaka 10 akorera umurimo w'Imana.
Bambikana impeta
Saa cyenda z’amanywa ku nkengero z'ikiyaga cya Kivu mu busitani bwa Hotel Hakuna Matata nibwo basezeranye imbere y’Imana, nyuma yaho abageni bajya kwifotoreza ku kirwa kiri hagati mu kiyaga cya Kivu. Nyuma haje kubaho igitaramo, abantu babyina umuziki uhimbaza Imana wavangavangwaga na Dj Spin, ibirori bisoza saa saba z’ijoro.
Imihango yose y'ubukwe bwa Kavutse na Amanda yaba gusezerana no kwiyakira (Reception) yabereye i Gisenyi kuri Hotel yitwa Hakuna Matata. Ubwo bukwe bwitabiriwe n’abantu bagera ku 1000 biganjemo abo mu miryango yabo, inshuti zabo ndetse n’abandi basengana. Kavutse yaje gukorwaho cyane n’ubuhamya bwatanzwe n’umwana w’umugore wamureze akiri umwana, biramurenga ararira.
Muri ubu bukwe bwa Kavutse na Amanda hari abahanzi batandukanye barimo Gaby Kamanzi, Aline Gahongayire, Diana Kamugisha, Pastor Gaby & Claire, Serge Iyamuremye, Brian Blessed, Rene Patrick n’abandi barimo itorero ry'Abarundi naThe Blessing Family bataramiye abari aho bakishima cyane. Abo bahanzi bifatanyije n’abageni, bamwe muri bo bahawe umwanya bararirimba, bahimbaza Imana bayisaba no kubana na Kavutse na Amanda mu rugendo rushya batangiye rwo kubaka urugo.
Kavutse na Amanda basezeranye imbere y’Imana nyuma y’aho mu mpera z’ukwezi kwa Gicurasi uyu mwaka, basezeranye imbere y’amategeko y’igihugu cya Canada bemererwa kubana nk’umugabo n’umugore.
Kuwa 29 Ugushyingo 2015 nibwo Amanda yabwiye ‘Yego’ Kavutse, icyo gihe bemeranya kuzarushingana nyuma y’imyaka 5 bari bamaze baziranye ariko hakaba hari hashize amezi 10 bakundana bisanzwe.
Mu kiganiro na Inyarwanda.com, Kavutse yashimye Imana mu buryo bukomeye kuba yarabanye nabo mu myiteguro y'ubukwe bwabo no ku munsi nyirizina wabwo ndetse no kuba atangiye urugendo rushya. Yashimiye buri umwe wese wifatanyije nabo yaba uwageze mu bukwe bwabo ndetse n’uwabasengeye n’uwatanze indi nkunga iyo ariyo yose kugira ngo ubukwe bwabo bugende neza.
Andi mafoto y'ubukwe bwa Kavutse na Amanda
Amanda Fung ari kumwe na Se
Kavutse asuhuzanya na Sebukwe
Kavutse n'umukunzi we Amanda
Bahise bahoberana bereka abari aho ko bishimye
Amanda areba akana mu jisho Kavutse
Abarundi bakanyujijeho
Basangiye umutsima
Imihango yose yabereye ku mazi
Abageni baje kujya kwifotoza
Nyuma haje kubaho igitaramo
Kavutse na Amanda bavanyemo imyenda y'ubukwe baza gutarama bishimira umunsi wabo w'amateka
AMAFOTO: Jonathan Lau/lauhaus.co
TANGA IGITECYEREZO