RFL
Kigali

Miss Rwanda 2018 yabonetse, umukobwa mwiza wubaha Imana kandi ukwiriye-Kavutse Olivier

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:14/02/2018 11:10
11


Kavutse Olivier umuyobozi w'itsinda rya Beauty For Ashes rihimbaza Imana mu njyana ya Rock ndetse akaba n'umupasiteri ushinzwe urubyiruko muri New Life Bible Church Kicukiro, yagaragaje umukobwa abona ukwiriye kwegukana ikamba rya Miss Rwanda 2018.



Kuri uyu wa Gatatu tariki 14 Gashyantare 2018 ni bwo Kavutse Olivier yagaragaje umukobwa ashyigikiye bikomeye mu irushanwa rya Miss Rwanda 2018. Umukobwa Kavutse Olivier ashyigikiye yitwa Dushimimana Lydia upima 1.70 n’ibiro 59 akaba atorerwa kuri nimero 23. Kuri ubu uyu mukobwa ari kumwe na bagenzi be 19 mu mwiherero uri kubera i Nyamata uzarangira nyuma y'iminsi 14.

Umukobwa Kavutse yifuriza kuba Miss Rwanda 2018

Kavutse Olivier kuri ubu ari kubarizwa muri Canada ndetseaherutse kwibaruka imfura ye yabyaranye n'umugore we Amanda Fung baririmbana muri Beauty For Ashes. Akoresheje imbuga nkoranyambaga akoresha zirimo whatsapp, Instagram na Facebook, Kavutse Olivier yahamagariye abamukurikirana n'abakunzi be gutora Dushimimana Lydia winjiye muri Miss Rwanda 2018 ku itike y'Intara y'Amajyepfo, bakamuha amahirwe yo kuba Miss Rwanda 2018.

Kavutse Olivier yavuze ko uyu mukobwa Dushimimana Lydia afite uburanga by'akarusho akaba yubaha Imana kubw'ibyo akaba ari we ukwiriye kuba Miss Rwanda 2018. Yakomeje agaragaza ko kuri we amatora ya Nyampinga w'u Rwanda asa nk'ayarangiye kuko Miss Rwanda yamaze kuboneka. Kavutse yagize ati: "Miss 2018 yabonetse, umukobwa mwiza wubaha Imana kandi ubikwiye. Andika Miss usige akanya wandike 23 wohereze kuri 7333".

Image result for Kavutse Olivier amakuru

Kavutse Olivier ashyigikiye ko ikamba ryahabwa umukobwa mwiza wubaha Imana

Kavutse Olivier atangaje umukobwa ukwiriye gutwara ikamba rya Miss Rwanda 2018, nyuma y'abandi bapasiteri baherutse gutangaza abakobwa bazatwara ikamba mu irushanwa ry'uyu mwaka. Bishop Rugagi Innocent yahanuye ko Umunyana Shanitah ari we Miss Rwanda 2018, Rev Kayumba avuga ko yeretswe Ishimwe Noriella yambitswe ikamba. Ni mu gihe ariko umukobwa (Stecy Belly) wari ushyigikiwe na Bishop Innocent Nzeyimana atabashije kuboneka mu bakobwa 20 bagiye mu mwiherero.

Miss Rwanda 2018

Dushimimana Lydia ushyigikiwe bikomeye na Kavutse Olivier

Umwaka ushize umukobwa Kavutse yari ashyigikiye ntabwo yigeze aba Miss Rwanda 2017

Umwaka ushize mu irushanwa Miss Rwanda 2017, Kavutse Olivier yari ashyigikiye bikomeye Hirwa Honorine wamamaye nka Miss Igisabo. Uyu mukobwa yari ashyigikiye icyo gihe ntabwo yigeze atwara ikamba rya Miss Rwanda 2017, icyakora yabaye Nyampinga ukunzwe kurusha abandi (Miss Popularity). Kudatwara ikamba kwa Miss Igisabo, byababaje cyane Kavutse Olivier ndetse ashinja abategura iri rushanwa kubogama cyane kuko kuri we (Kavutse) ngo Igisabo yari akwiriye kuba Miss Rwanda 2018.

Miss Rwanda 2018

Dushimirimana Lydia ahagarariye Intara y'Amajyepfo

Image result for Miss Hirwa Honorine Igisabo

Image result for Miss Hirwa Honorine Igisabo

Kavutse Olivier avuga ko Miss Igisabo yari akwiriye kuba Miss Rwanda 2017






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • BIHU6 years ago
    ntago azaza no muri 5 ba mbere
  • kalisa6 years ago
    ariko mwaretse kuzana Imana muri ubu bwibone bujyanye n'amarangamutima yanyu! aramutse yubaha Imana ntiyajya kwiyamamaza ngo arusha abandi bakobwa ubwiza!
  • emmy6 years ago
    Kubaha Imana se na Nyampinga bihuriye he!!! Bazarihe umwana ukeye byazagiza icyo bimugezaho naho ibyo byimana mujye mubirekera imana
  • Eloi6 years ago
    Arko njyew rero njya ntangara iyo mbona bari kwitiranya ibintu ibi bihuriyehe na reality y'irushanwa koko nyamara muzatungurwa singaha aho nibereye Missrwanda uko itegurwa birazwi nuko umuntu aba miss birazwi mutegerez muzambwira
  • dsp6 years ago
    naboana abiyita abihaye Imana bigabije Miss Rwanda, mwayibahariye bakazajya bayitegura, kubaha Imana se muri bariya bose ninde utayubaha? mureke kuzana swingi zanyu zo mu nsengero muri game
  • sun6 years ago
    Sha naringizengo ntimuziranye igihe uheruka mugitaramo ihuye nabonaga arimo uwomumisi ari kuri protocol bivuzeko muziranye naringizengo yenda urikuyasabira umwana waje kuri moto wemeye kwigira nka yesu avukira mukiraro cy'inka. niwewagatoye kuko atiremereje . nahubundi uwo ....................
  • Nil6 years ago
    Ahubwo se uyu yarenze umutaru gute kweri
  • opensouls6 years ago
    Uko ni ugufana, wenda yavuga ko ariwe afana kandi natanatsinda nta mpamvu yo kuveba ababiteguye. Natwe twese turafana erega. Ahubwo uriya waje kuri moto niwe sawa
  • Roger wuRwanda6 years ago
    ariko rero nimushaka kwamamaza bariya bakobwa kubwinyungu zanyu mwibihuza no kubaha Imana, nyaboneka nyagasani ntakinishwa, Bakozi bimana mwee umurimo c mwawimuriye muri boot camp?? hhhhhh it's so strange.
  • uwineza olivier6 years ago
    ariko iyo muvuga ngo amarushanwa y,ubwiza kd twese twararemwe kimwe mu.ishusho y,Imana ko turi beza imbere yayo ahubwo mbona ari business ikiza abayitegura kuko muri bariya bose nta numwe mwiza mbona ahubwo twese turi beza umubi ni satan n,abambari be naho abaremwe twese turi beza kuko dusa nk,Imana
  • Ntimwamenys6 years ago
    I am not supporting anyone here, but first kavutse ntabwo ari youth pastor at new life 2.ayobora beauty for ashes Rwanda na prayer house. Ikindi twubahe ibitekerezobye. IKINDI UMUKOBWA WAJE KURIMOTO SUMWE HARINUNDI WAGAKARA NTAZI IZINA NA NUMBER YE ARIKO YAJE MURI BOOT CAMP AFITE BAG YA PINK bakurura, yafatiye moto kuri gare ya remera asotse mugasalon gahari kunzu ya bethel gukora Umusatsi, arabagenda kuri moto nawe yazamwo Ba Miss baba babiri





Inyarwanda BACKGROUND