RFL
Kigali

Mutoni Patience wari umerewe nabi n'ubushomeri yaboneye kwa Bishop Rugagi amahirwe yo kwiga Kaminuza

Yanditswe na: Editor
Taliki:22/01/2018 13:28
0


Mutoni Patience yatanze ubuhamya avuga ko Imana yamukoreye igitangaza nyuma yo gusengerwa na Bishop Rugagi Innocent, ubu akaba agiye kwiga kaminuza mu gihe byari byaranze yarabuze n'akazi.



Mutoni Patience yabonye iki gitangaza ubwo yajyaga gusengera muri Redeemed Gospel church mu masengesho y'iminsi 77 yiswe 'Habwa' yatangiye tariki 3/1/2018. Bishop Rugagi Innocent ubwo yayatangizaga yabwiye abakristo be ko uyu mwaka wa 2018, ari uwo guhabwa ndetse ko n'ibyari byarashatswe igihe kinini bagiye kubihabwa, kandi mu buryo butunguranye.

Urubuga rw'itorero rya Rugagi dukesha iyi nkuru ruvuga ko hari abantu benshi bajya gusenga bakiyumvisha ko Bishop Rugagi ubwo atabahagurukije ngo abahanurire, ubwo baba batafashijwe, nyamara,ngo ni kenshi Bishop Rugagi ajya ahanura muri rusange ab'inkwakuzi bakakira ibyabo kandi bakabyizera ko ibyo Bishop Rugagi ahanuye bibagirirwaho.

Ni muri urwo rwego mu minsi ishize ubwo Bishop Rugagi yari ashoje guhanurira abantu batandukanye abahagurutsa, yaje guhanurira abantu muri rusange. Ati: “Nawe habwa mu izina rya Yesu. Kandi ugisohoka hano uhite ubona ikimenyetso, uhure n’umuntu, wakire ubutumwa, cyangwa uhamagarwe ko uhawe mu izina rya Yesu.”

Amateraniro agisoza, hari uwahise ahura n’ikimenyetso cy’uko uyu mwaka koko ari uwo guhabwa. Uyu ni umukobwa witwa Mutoni Patience yari amaze umwaka n’igice ashoje amashuri ye yarabuze uko akomeza ndetse yivugira ko yari yarabuze n'akazi. Agisohoka mu materaniro yatangaje ko yahise yakira ikimenyetso cya HABWA. Yagize ati:

Ndashima Imana ko njyewe ngisohoka mu materaniro yo kuwa Gatatu nahise mbona ikimenyetso cyanjye nk’uko Bishop yari yabitwatuyeho.  Umuntu wari waranyishyuriye amashuri ya secondary nararangije hanyuma ahagarika kunyishyurira kaminuza, kandi atari uko abuze ubushobozi, ahubwo akajya ambwira ngo nshake akazi hanyuma nimenye. Kugeza n’aho twahoraga tutumvikana nta n’ubufasha akimpa ngo nshake akazi, kandi akazi nari naragashatse hose narakabuze bigera aho ndanabireka. Ariko ngisohoka mu materaniro nahise nsanga yanyandikiye ngo ninjye kwiyandikisha vuba ku ishuri yananyoherereje amafaranga yo kugura ibikoresho bikenewe byose ngo ntangire ishuri. None ndashima Imana cyane kubw’ibyo yankoreye.

Mutoni Patience agiye kwiga kaminuza nyuma yo gusengerwa na Bishop Rugagi

Image result for Bishop Rugagi Innocent

Amasengesho ya Bishop Rugagi yahesheje Mutoni amahirwe yo kwiga kaminuza






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND