Kigali

Josue Ngoma uririmba muri Alarm Ministries wananditse 'Songa Mbele' agiye kumurika album ye ya mbere

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:10/02/2018 20:37
0


Josue Ngoma ni umwe mu baririmbyi ba Alarm Ministries rimwe mu matsinda akunzwe cyane mu Rwanda mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana. Kuri ubu Josue Ngoma agiye kumurika album ye ya mbere nyuma y'igihe kinini amaze atangiye kuririmba ku gito cye.



Tariki 18 Gashyantare 2018 ni bwo Ngoma Josue azamurika album ye ya mbere mu gitaramo yise 'Songa Mbele live concert' kizabera Kimironko mu mujyi wa Kigali kuri Foursquare Gospel church kuva isaa cyenda z'amanywa. Kwinjira ni 2000Frw ndetse na 3000Frw ugahabwamo na CD y'indirimbo za Josue Ngoma. 

Image result for Alarm Ministries amakuru inyarwanda

Josue Ngoma ni umwe mu baririmbyi bagize Alarm Ministries

Nk'uko Josue Ngoma yabitangarije Inyarwanda.com, muri iki gitaramo cye azaba ari kumwe na Alarm Ministries asanzwe aririmbamo na Gisubizo Ministries. Yatumiwe kandi abahanzi banyuranye barimo; Manzi Merci na Nkomezi Prosper. Ngoma Josue ni umuririmbyi ukomeye muri Alarm Ministries ndetse ni we wanditse indirimbo nyinshi zayo zakunzwe na benshi aho twavugamo nka Songa Mbele.

Ngoma Josue

Ngoma Josue ageze kure akora umuziki ku giti cye

Kuba Ngoma Josue afatiye runini Alarm Ministries, akaba atangiye gukora umuziki ku giti cye, twamubajije niba bitazateza icyuho muri Alarm Ministries, adutangariza ko bizafasha Alarm Ministries gutera imbere. Yagize ati: "Kuririmba nabitangiye kera, gusa ubu ni bwo nkoze album ya mbere. Oya ntabwo bizasubiza inyuma Alarm Ministries ahubwo ni byo byiza kurushaho. Intego ni iyo gukomeza imbere ndumva bizaza."

Ngoma Josue

Igitaramo Ngoma Josue agiye gukora

REBA HANO 'SONGA MBELE' YANDITSWE NA JOSUE NGOMA






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND