Kigali

Joel Lwaga arashinja Kingdom of God ubuhemu n'ubwambuzi, Aline Gahongayire we ngo yagize impanuka kumenya iri tsinda

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:24/09/2018 12:29
24


Umuhanzi Joel Lwaga wo muri Tanzania uherutse mu Rwanda mu gitaramo yari yatumiwemo na Kingdom of God Ministries arashinja iri tsinda ubwambuzi ndetse no kumwubahuka kuva akigera i Kigali kugeza atashye mu ijoro ryo kuwa Gatandatu tariki 22/09/2018.



Tariki 16 Nzeli 2018 ni bwo Kingdom Of God Ministries yakoze igitaramo gikomeye cyabereye i Nyarutarama mu mujyi wa Kigali mu rusengero rwa Christian Life Assembly (CLA) aho bari kumwe na Joel Lwaga wo muri Tanzania ukunzwe cyane mu ndirimbo Sitabaki Nilivyo. Nyuma y'icyo gitaramo havutse umwuka mubi hagati ya Joel Lwaga na Kingdom of God Ministries igizwe n'urubyiruko ruturuka mu matorero atandukanye.

Umva hano Sitabaki Nilivyo ya JOEL LWAGA

Kingdom Of God Ministries yamenyekanye mu ndirimbo 'Sinzava aho uri', 'Nzamuhimbaza' n'izindi zinyuranye, irashinjwa ubuhemu n'ubwambuzi na Joel Lwaga uvuga ko batamuhaye amafaranga yose bagombaga kumuha. Si ibyo gusa ahubwo uyu muhanzi wo muri Tanzania ashinja iri tsinda kumwubahuka mu minsi yose yamaze i Kigali dore ko ngo bamutereranye bakamutesha agaciro. Joel Lwaga avuga ko Kingdom of God banze kumwitaho uko bikwiriye, yitabwaho na Aline Gahongayire.

Kingdom of God Ministries

Kingdom Of God mu gitaramo yatumiyemo Joel Lwaga

Mu kiganiro na Inyarwanda.com, Joel Lwaga yadutangarije ko Kingdom of God Ministries itamuhaye amafaranga yose yagombaga kumuha, icyakora ntabwo yavuze umubare w'ayo bagombaga kumuha kimwe n'uko atavuze ayo bamwambuye. Yatweretse ikiganiro yagiranye n'umuyobozi wa Kingdom of God ku munsi w'igitaramo aho baganiraga ku mafaranga bari bamusigayemo, bakamusubiza ko bagiye kubibaza ushinzwe ikigega mu itsinda. Joel Lwaga avuga ko yari yanze kuririmba batarayamuha, icyakora arabubaha araririmba, birangira batayamuhaye ndetse ngo nyuma y'igitaramo yarabahamagaye banga gufata terefone ye.

REBA HANO NZAMUHIMBAZA YA KINGDOM OF GOD

Kuri uyu wa Gatandatu tariki 22 Nzeli 2018 ubwo Joel Lwaga yasubiraga iwabo muri Tanzaniya, ngo yaje kuvugana na Ngaga Micheal Perezida wa Kingdom of God Ministries amubwira ko atari bumugereho (Atabasha kumuherekeza). Icyakora Joel Lwaga avuga ko iyo Micheal agira umutima wo kumwishyura yari kumuha kuri Mobile money amafaranga bamusigayemo. Uyu muhanzi avuga ko mu masezerano yagiranye na Kingdom of God, bagombaga kumuha mu madorali amafaranga bamwemereye bitewe n'uko iwabo muri Tanzania ngo badafite uburyo bwo kuvunja amafaranya y'amanyarwanda mu madorali, gusa ngo iri tsinda ryamuhaye amafaranga y'amanyarwanda ntiryuzuza umubare w'amadorali bari bavuganye.

Joel Lwaga

Joel Lwaga mu gitaramo cya Kingdom Of God Ministries

Yagize ati: "Icyambabaje cyane, amafaranga y'amanyarwanda (RWF) bampaye ntabwo ahwanye n'amadorali y'Amerika (USD) twari twavuganye" Joel Lwaga ngo yasabye Kingdom of God Ministries kumuha kuri mobile money amafaranga yari asigaye, we akajya kuyavunja mu madorali n'ubwo bagomba kubimukorera nk'uko amasezerano bagiranye abivuga, gusa ngo nabyo byarangiye batabikoze. Akomeza avuga ko amafaranga yaciye iri tsinda atari yo asanzwe ahagurukira kuko yabikoreye kubashyigikira by'ikirenga. Joel Lwaga aganira na Inyarwanda.com yagize ati:

Muvandimwe, ikibazo si amafaranga kuko amafaranga banyemereye sinavuga ko banyishyuye. Ntabwo nakabaye mpagurukira amafaranga banyemereye. Naje mu Rwanda kuko nashakaga gusura u Rwanda no gufatanya n'abanyarwanda guhimbaza Imana. Ikindi nabikoreye mushiki wanjye Aline Gahongayire wanyinyingiye kuza mu Rwanda nk'uje kuhasura. Amafaranga bampaye sinjya nyafata n'iyo natumiwe kugaragara gusa ahantu runaka kuririmba bitarimo, so bagombaga kubiha agaciro.

Joel Lwaga avuga ko mu gihe yamaze mu Rwanda nta muntu n'umwe wo muri Kingdom of God bavuganaga, ngo ntabwo yari azi ikijya imbere ku gitaramo bari bamutumiyemo. Ati: "Nta muntu n'umwe muri bo wamvugishaga, ntibabaga bazi niba ndi ho cyangwa ntariho. Ntibabaga bazi niba nariye cyangwa se ntariye." Akomeza avuga ko bamuhaye 'Band' idashobotse igomba kumufasha kwitegura igitaramo, bituma ashaka indi imunogeye abifashijwemo na Gahongayire. Ngo Kingdom of God banze kwishyura iyo band, bamusaba gukorana n'iyo bamuhaye. 

Ngo Imana izahana bikomeye perezida wa Kingdom of God Ministries

Joel Lwaga avuga ko perezida wa Kingdom of God Ministries (Ngaga Micheal)  yamuhemukiye cyane bityo ngo Imana izamuhana bikomeye dore ko ngo hari abaririmbyi yabujije ngo batamufasha mu gihe bo ubwabo babaga babishaka cyane. Ku munsi w'igitaramo ngo ntabwo bamwemereye gukora 'sound check'. Ngo uburyo yaririmbye mu gitaramo ibyuma bisamira, ngo ni bwo bwa mbere byari bimubayeho kuva yatangira kuririmba. Icyakora Kingdom Of God ivuga ko yatengushywe cyane na CLA ku bijyanye na sound. Nyuma y'igitaramo ngo aba baririmbyi banze kuvugisha Joel Lwaga, gusa ngo nyuma y'iminsi itatu igitaramo kibaye ni bwo baje kumureba.

Umwuka mubi watangiriye i Kanombe ubwo Joel Lwaga yari aje mu Rwanda

Joel Lwaga ngo yababajwe n'uburyo akigera i Kanombe yamaze iminota hafi 40 yabuze abamwakira. Umunyamakuru wa Inyarwanda.com Janvier Iyamuremye wari i Kanombe tariki 13/09/2018 ubwo Joel Lwaga yageraga i Kigali, avuga ko uyu muhanzi yakiriwe i Kanombe na bamwe mu bayobozi ba Kingdom Of God, icyakora ngo bamaze iminota hafi 40 bategereje abakobwa bari bafite indabo kuko bari bababuze. Abo bakobwa baje kuza, bahasanga Aline Gahongayire, bafatanya kwakira uyu muhanzi, nuko akomeza kuri hotel yagombaga gucumbikamo. Kuva ubwo ni bwo umwuka mubi wavutse dore ko Joel Lwaga avuga ko abo muri Kingdom of God batigeze bamenya amakuru ye aho bamucumbikiye. Uyu muhanzi avuga ko ibye n'iri tsinda yabihariye Imana kuko ngo ari yo gusa ikwiriye kubibahembera.

yshser olks

Aba bakobwa bageze i Kanombe bazanye indabo nyuma y'iminota hafi 40 Joel Lwaga abategereje

Joel Lwaga uzwi mu ndirimbo 'Sitabaki Nilivyo' yageze i Kigali yitabiriye igitaramo cya Kingdom of God Ministries-AMAFOTO

Aline Gahongayire ari mu bakiriye Joel Lwaga i Kanombe

Aline Gahongayire avuga ko yagize impanuka kumenya Kingdom of God

Aline Gahongayire wafashije Kingdom of God gutumira Joel Jwaga, avuga ko yagize impanuka kumenya iri tsinda bitewe n'ubuhemu bakoreye Joel Lwaga dore ko ari we wabahuje. Mu kiganiro na Inyarwanda.com Aline Gahongayire yavuze ko ibyo Kingdom Of God yakoreye Joel Lwaga yaba umugabo wo kubihamya. Ngo baramuhemukiye cyane ku buryo uyu muhanzi wo muri Tanzania yatashye yarakaye cyane. Aline Gahongayire avuga ko Kingdom of God yambuye Joel Lwaga, baramusuzugura cyane ndetse banamwicisha inzara aba ari we umwitaho. Yavuze ko iri tsinda (Kingdom Of God) atarifata nk'Ubwami bw'Imana nk'uko izina ryaryo riri ahubwo ngo ni 'Ubwami bwa satani' (Kingdom of Hell) bitewe ahanini n'umuyobozi waryo (Ngaga Micheal) ari nawe ashinja ibi byose. Aganira na Ibyishimo.com, Gahongayire yagize ati: 

Ni iki se naba mbashakaho? (Aravuga Kingdom Of God Ministries). Nta kintu byamarira kubeshya ikintu nka kiriya, ariko ukuri kurahari. Inyungu se nashaka mu gitaramo cya bariya ni izihe? Amafaranga ntayo bandusha, izina ntaryo bandusha, yewe n’uburambe ntabwo bandusha. Ni iki se naba mbashakaho? No kuba narabamenye ni impanuka nagize. Njyewe biriya nabyanditse maze kubona agahinda umushyitsi yatahanye, nta kindi napfa na bariya bantu, ni indege se batunze? Bo ubwabo bazi amakosa bakoze menshi usibye no kumwambura hari n’ibindi byinshi….Iyo tuza guhurira ku kibuga cy’indege nimugoroba muherekeje (Ku wa Gatandatu) ni bwo mwari kumenya byinshi.

Image result for aline gahongayire amakuru

Gahongayire ngo yagize impanuka kuba yaramenye Kingdom of God

Kingdom Of God Ministries ivuga iki ku buhemu n'ubwambuzi ishinjwa?

Mu kiganiro Inyarwanda.com yagiranye n'umuyobozi wa Kingdom Of God Ministries, Ngaga Micheal yadutangarije ko nta kosa na rimwe bigeze bakorera Joel Lwaga kuko bamuhaye amafaranga yose bagombaga kumuha nk'uko biri mu masezerano bagiranye. Ati: "Twamwishyuye amafaranga yose" Ngaga Micheal arashinja Aline Gahongayire kwihisha inyuma y'ibi byose bitewe n'inyungu ngo yashakaga ku gitaramo cyabo akazibura. Bijyanye n'uko Gahongayire yabyifuzaga, ngo Kingdom of God yasabwaga kwishyura 'Double' (inshuro ebyiri), ni ukuvuga ibyo bishyuye byose kuri Joel Lwaga akaba ari nabyo yishyura Aline Gahongayire, ibintu ngo aba baririmbyi bamaganiye kure bikababaza Gahongayire ari naho bavuga ko ari yo ntandaro yo 'Kubijundika'. Icyakora Ngaga Micheal yabwiye Inyarwanda.com ko atatangaza ukuri kose ku mafuti ya Gahongayire, gusa yavuze ko atatinya kuvuga ko Gahongayire ari 'umupagani'

Ese koko Kingdom Of God yicishije inzara Joel Lwaga?

Twabajije Ngaga Micheal iki kibazo, adutangariza ko atari ukuri. Ati: "Ni ugusebanya, ntitwashyira hanzi ukuri kose kw'ibya Aline, nakomeze akore ibyo ashaka, Imana ni yo izi ukuri. Gusa sinatinya kuvuga ko Aline ari umupagani". Ngaga Micheal yadutangarije ko Joel Lwaga bamwakiriye muri hoteli yitwa K Hotel aho bamwishyuriraga ibihumbi 100 y'amanyarwanda ku munsi. Yavuze kandi ko batigeze bamwicisha inzara nk'uko Gahongayire na Joel Lwaga babivuga kuko ngo by'akarusho bamuhaye uwitwa Mano ahamya ko ari we wa mbere mu Rwanda mu guteka neza.

Ku bijyanye no kuba bataramwitayeho ubwo Joel yari i Kigali, yahamije ko babikoze, bamusezera ku wa Gatatu kuko ku wa kabiri bitabakundiye, n'uko Joel Lwaga akomezanya na Aline Gahongayire imishinga bari bafitanye kugeza atashye. Si ibyo gusa ngo bamukoreye ahubwo banamwishyuriye itike y'indege ingana n'ibihumbi 380 y'amanyarwanda (kuza mu Rwanda no gusubira iwabo), banamuha imodoka imutembereza aho ashaka kujya hose muri Kigali. Ntiyasobanuye neza amafaranga yose bagombaga guha uyu muhanzi, gusa yavuze ko nyuma y'igitaramo bamuhaye ibihumbi 300 y'amanyarwanda. Icyakora Joel Lwaga we avuga ko amafaranga yahawe atuzuye kuko bagombaga kumwishyura mu madorali umubare w'ayo atadutangarije.

Kingdom of God Ministries

Yvan Buravani mu gitaramo Kingdom Of God yatumiyemo Joel Lwaga

Kingdom of God Ministries

Habaye udushya twinshi,...Yayeli yambikiwe impeta y'urukundo kuri stage

Yayeli yasazwe n'ibyishimo,...

IKIGANIRO TWAGIRANYE NA YVAN BURAVAN NA NGAGA MICHEAL NYUMA Y'IGITARAMO






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 6 years ago
    Ariko Ubundi Gahongayire avuze ibyo hari ubu christo burimo koko, ngo ni kingdom of Hell? usibye no kubura ubu christo nta nikinyabupfura kirimo ibaze. Uti barakurusha iki? hhhhhhhhh ubwo ejo uzaba wasohoye indi ndirimbo ivuga ko ukunda imana unayubaha kandi gukunda cyangwa kubaha abantu yaremye byakunaniye.
  • Umuhanuzi6 years ago
    Mwa bantu mwe,sinari mpari ariko nanjye mba muri gahunda za gospel cyane. Ariko nshuti z'Imana,uko nzi Aline Gahongayire na mushuti we Tonzi,ni abapagani peeeee! Sinzi ijuru bajyamo ari irihe. Kingdom mwihangane,mumenye kurobanura abazima mu bya mwuka n'abishushanya
  • Gahigi6 years ago
    Ariko ubu uyu Aline ntimuramumenya koko? Iyi mvugo murumva ari uyu mukozi w'Imana koko? Icyo musigaje kubona kuri Aline n'iki? Yewe wa mwana w'umusore yarebye kure asaba gatanya iyi mvugo yawe ntawayihanganira amasezerano se bakoranye ko ahari yareze ubwo rero yaragutumye? Ubundi aya matsinda akorana na Aline babona ari umukozi w'Imana koko?
  • Yooo6 years ago
    sawa
  • A.Z Quiet Moye6 years ago
    barangiza bakirirwa bavuga ngo n'abantu bakijijwe basenga Imana! bapfa ubutunzi bw'isi bacuruza ijambo ry'imana bikagera naho bashwana! nyumvira nkuwo ngo ni aline gahongayire ukuntu yishongors ngo ntibamurusha amafaranga!!! mbese byose byabaye ubucuruzi! cyakoze menya imperuka iri hafi!
  • Nick6 years ago
    Uyu muntu witwa Aline ntabwo arumu kristo, kingdom mwihangane ariko ntimwakabaye mukoresha uwomuntu. Ubwo inyungu yashakag ntiyazibonye, mujye mumwirinda kabisa. Imvugo ye yonyine iragaragaza uwo ariwe
  • Gigi6 years ago
    Ngo ntibakurusha kumenyekana @ none se wibwirako uzwi neza di?
  • Kayitare Faustin 6 years ago
    Ariko abagabo cg abasore murabitiranya? Bazi ubwenge cyane.umugabo wari uwa Aline GAHONGAYIRE umuzi azamushimire kuba yarikuyeho uriya mugore, yari yayobye rwose. Aline arishushanya akaniyemera , aneteye nabi kubi ntajya abimenya, ntakibuno agira, ari ku ibere gusaa!!
  • marc6 years ago
    Ariko rwose akumiro ni itushi? Gahongayire w'imvugo y'uje ikinyabipfura gike bene aka kageni ninde wakwizera ukuli kwe koko? Icyakora si muzi bihagije ariko gake maze kumva ibyo avuga nibyo yikora bintera gukemanga ubushishozi bwe, gusa njye sinamucira urubanza ngo si umu kristo kuko ibyo biramureba we ubwe n'Imana harya ngo ntakintu na kimwe bakurusha!? Ufite iki c ahubwo cyo kwiratana bene ako kageni? wa mugore we watuje ko ubwami bw'Imana butubakwa n'amagambo ishaririye bene so! Icyakora mugani wa kristo tuzabamenyera k'umbuto bera kdi nanone mwene so nakora nabi uzamuhugurane ubugwaneza! Kabone rwose niyo kingdom of God baba barahemutse wowe waba uhemutse gatanu ubone utinyuke uvuge ngo ni kingdom of hell koko? Urinde? wo guca urubanza bene ako kageni? Nonononono Uwiteka akugenderere aguhugure pe!
  • SKYLIMIT6 years ago
    Birambabaza cyane kumva umuntu nka Aline avuga amagambo nkayo anyway uko mubona sishyashya nawe rwose akwiye kureka kwiyorobekanya mubyimana bakamusengera kuk agira amagambo yuburyarya kand ntamukozi w'Imana wigaragaza nkuko yitwara. niba harabaye ikibazo nabwo ari ibintu byakomera akita choir ngo KINGDOM OF HELL please tube serios.???! nawe ukwiye kwihana rwose agakura naho ubundi mbanza mukina mubyimana mutabizi rwose
  • Sammy6 years ago
    Uyu mugore witwa aline wananiwe kubaka urugo rwe none atangiye gusenya ibyo abandi bubatse !! Aline you're no longer a gospel spreader but destroyer
  • Rukirigitamfizi6 years ago
    Ariko ubu Aline yumva ageze ku ruhe rwego? Mu myaka amaze muri gospel, Ni iyihe ndirimbo Aline Gahongayire yasohoye igakora hit nk'iya "Sinzava aho uri"? Ariko se ubu Aline yararezwe? Ubwo bunararibonye uvuga urusha Kingdom of God, mu gihe utaranamenya ibintu byo kuvugira mw'itangazamakuru n'ibyo kureka ni bunararibonye ki?? Njye mu rugo ni i Musanze, n'uwo Michael Ngaga simuzi, Ariko ukurikije imvugo zanyu imbere y'umunyamakuru wa inyarwanda.com, urumva ko akurusha ubunararibonye rwose.
  • Mimi6 years ago
    Arko gahongayire nkubaze ko wumva Ntacyo wabashakagaho wajyagahe koko? Arko Uziko uri umukozi w'imana, vraiment Jya wiyeza kdi ntugakoreshwe na kamere bigeze aho, warishongoye urakabya Ese Ubundi ntiwabafasha? Imana idutabare
  • mahoro6 years ago
    Ariko se Gahongayire wagiye wiyoroshya ko hari benshi bakurenze kandi bakora ibyabo batuje.uzarebe ukuntu Aimee UWIMANA yiyproshya,ugira se ngo nuko haricyo umurusha?nta ndangagaciro zugore ukijijwe ugaragaza pe,ntangazwa nukuntu ibintu byose uba ubirimo nkaho uri kamara ,ngaho mu bitaramo ngaho mu makwe yabahanzi, mbese uri Gacaranga.
  • Daughter of God6 years ago
    Ikibabaje nukuntu ibi byose bisebya izina ry'Imana bikanagisha benshi, ari nuwo muhanzi muvuga urwanira amafaranga bigeze who, koko yari agendereye gutambutsa ubutumwa bwiza cyaangwa kugwiza ubutunzi, ESE ijambo ryimana ryajemo ubucuruzi bigeze who, hanyuma koko imbuto aba Bose batwerera nizihe batukanira my ruhame? ESE izi nizo mbuto z'umwuka wera, cyangwa imbuto z'umwuka were no ukubabarirana no kwihanganirana, niyo hari ibyagenda nabi, Aline ati ntibandusha izina namafaranga, ubwo ikimurangaje imbere Niki? Gukorera Imana koko, cyangwa kwihimbaza, yubaka izina abona namafaranga. Mana ujye utugirira impuhwe, ntidukwiye kwitwa abawe!
  • kayla6 years ago
    Ubundi baravuga ngo mbwira inshuti zawe ubundi nkubwire uwo uriwe .
  • Kelly6 years ago
    Oh nooooo ndababaye kumva umuntu wiyita Umukozi W'imana Nka Aline yishongora uku!! Ntakinyabupfura na zero yibitseho?!!! Ndakugayeee Ndakugayeee wamugorewe
  • Tatiens6 years ago
    KINGDOM Yoooooo shame on you disi , ntanisoni mwabonye ko iminsi y'abajura ari 40 ? Michel igisambo gikuru urazwi , Fiacre igisambo umwesikoro n'umuhehesi uyuboye abandi mugihugu Ubuyobozi bubahagurukire mwatesheje agaciro Igihugu muhemukira umunyamahanga none muritwaza gahongayire ? Alone urarengana ABA turabazi
  • Hariete Mitengo6 years ago
    Murabahemu muzapfa nabi mbega ibisambo bitamgiye kumwarira kuri Aline . Micheli perezda wamafuti gusaaaaaaaaaaa uturirimbyi twanyu nutwesco twose mbega musebeye kuruhimbi .
  • Kayitare faustin6 years ago
    Iyo ngirwa mugore ngo ni Gahongayire, ibyo akora byose abiterwa no kubura umugabo mwiza nkuriya, ni Trauma! Yabonye ntaho yajya amucisha kdi areba abakobwa beza bateye neza, batari ku mabere gusa, ahubwo bafite namabuno meza, wagirango yicariye shikarete , ahagurutse ikibuno gisigara hasii! Ajye yitonda kuko ntabukirisitu mbonye!



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND