Uwimbabazi Janet umuyobozi mukuru wa Love Israel Ministries umuryango wa Gikristo ujyana abantu muri Israel ndetse akaba n’umwe mu banyarwanda batangije iyi gahunda aho amaze kujyanayo benshi barimo n’abapasiteri bakomeye, yiyongereye ku bantu bazahabwa ibikombe bya Sifa Rewards 2016.
Peter Ntigurirwa umuyobozi wa Isange Corporation itanga ibi bihembo, yabwiye Inyarwanda.com ko nyuma yo gusohora urutonde rw’agateganyo rw’abazahabwa ibihembo muri uyu mwaka wa 2016, yaje gusanga ari ngombwa kongeramo abandi bantu bafite ibikorwa by'indashyikirwa bakoze muri Gospel.
Mu bongerewemo hakaba harimo na Janet Uwimbabazi umukristo muri Healing Centre akaba ayoboye umuryango ujyana abantu muri Israel mu rugendo shuri. Janet Uwimbabazi azahabwa iki gihembo kubwo gushishikariza abisirayeli kuza mu Rwanda mu gihe hari abandi bajyana abantu muri Israel bikarangirira aho. Guteza imbere ubukerarugendo no gukundisha abanyamahanga kuza mu Rwanda akaba ari ikintu gikomeye basanze bakwiye kumuhembera mu rwego rwo gukangurira n'abandi kujya babigenza gutyo.
Janet Uwimbabazi ni we wajyanye Apotre Gitwaza muri Israel muri 2015
Janet Uwimbabazi avuga ko kujya muri Israel bifasha umukristo gukura mu mwuka
Janet Uwimbabazi umaze imyaka 8 ajyana abantu muri Israel dore ko yagiyeyo bwa mbere mu mwaka wa 2008, agasanga ari ahantu heza kuko habitse amateka y’umwami Yesu Kristo, agahita agira intego yo gutangira gushishikariza abandi bantu kujyayo, yabwiye Inyarwanda.com ko bimushimishije cyane kuba ibikorwa yakoze birimo mu gukundisha abisirayeli u Rwanda, byibutswe akaba agiye kubihererwa igihembo.
Janet Uwimbabazi yavuze ko iki gihembo agiye guhabwa ari ikimenyetso cy’uko ibyo akora hari ababyishimira ndetse n’Imana ikazabimuhembera na cyane ko kujyana abantu muri Israel abikora mu rwego rw’ivugabutumwa kuko ari umuhamagaro Imana yamuhaye akaba ariyo mpamvu yihanganira intambara zose ahuriramo nazo. Kuva atangiye uyu murimo kugeza uyu munsi, Janet Uwimbabazi amaze kujyanayo abantu basaga 100 biganjemo abapasiteri.
Janet Uwimbabazi (wambaye ikanzu y'umuhondo) mu birori bya All Gospel
Umuhango wo gutanga ibihembo Sifa Rewards 2016 uteganyijwe tariki 6 Ugushyingo 2016 mu birori bizabera mu mujyi wa Kigali muri Hilltop Hotel. Kugeza ubu hari ibyiciro hafi 30 by’abazahabwa ibi bihembo bigiye gutangwa ku nshuro ya gatatu mu rwego rwo gushimira abakozi ibikorwa by’indashyikirwa muri Gospel.
Umwaka ushize Pastor Ezra Mpyisi yahawe Sifa Reward kubwo kumenyekanisha Bibiliya mu Rwanda
REBA URUTONDE RW'AGATEGANYO RW’ABANTU BAGIYE GUHABWA IBIHEMBO BYA SIFA REWARDS 2016
1. Bishop Dr.Fidele MASENGO: Umushumba mukuru wa Foursquare Gospel church azashimirwa ko akorana neza n’itangazamakuru akavuga ubutumwa anakoresheje imbuga nkoranyambaga (Social Media).
2. Dr.Pastor Gatwa Tharcisse: Ni umuyobozi muri PIASS uzashimirwa ko yanditse ibitabo byahinduye ubuzima bwa benshi
3. Rate Padiri Freppo Ndagijimana: Yahinduye ubuzima bw’ababana n’ubumuga muri HVP Gatagara
4. Bishop Rugamba Albert: Ni umushumba mukuru wa Bethesda Holy Church akaba afite urusengero rwubahirije igishushanyo mbonera cy’umujyi wa Kigali rwataye asaga Miliyari n'igice.
5. Pastor Liliose TAYI: Ayobora Omega Church, akaba umupasiteri w’umugore watangije ibikorwa byo gusengera igihugu.
6. Ev.Sandrali Sebakara: Ni umuvugabutumwa wabaye intangarugero
7. World Vision Rwanda: Ni umuryango (NGO) wafashije abana batishoboye
8. Mothers Union: Umuryango wafashije imiryango kwiyubaka
9. CARSA: Umuryango wagize uruhare mu bumwe n’ubwiyunge
10. AEE (African Evangelistic Enterprise): Umuryango wafashije abaturage kwivana mu bukene
11. RGB: Ikigo cya Leta gikorana neza n’abanyamadini
12. Polisi y'igihugu (RNP):Urwego rw’umutekano rukorana neza n’abanyamadini
13. AUCA (Adventist University of Central Africa): Kaminuza ya gikristo yatanze umusanzu ukomeye mu burezi
14. ADEPR – DEDUC Project: Yatanze umusanzu ukomeye mu burezi ku bana biga I Wawa
15. Ibitaro bya Kabgayi: Ibitaro byafashije abaturage benshi
16. Hotel Bethania: Hoteli y’itorero EPR yakira neza abayigana
17. Steven Karasira: Umunyamakuru wa gospel umaze igihe kinini, wafashije benshi kugera kure
18. Ev.Justin Hakizimana: Afite Ikiganiro ‘Ibyiringiro by’abizera’ cyo kuri Radio Umucyo cyahinduye ubuzima bwa benshi, bamwe bakizi ku izina ry’Abapagani bo mu rusengero
19. Korali Injili Bora: Abaririmbyi bo mu itorero rya EPR Gikondo bavuze ubutumwa henshi
20. Korali Maranatha: Abaririmbyi bo mu itorero EAR Remera bavuze ubutumwa henshi
21. Korali Christus Regnat: Abaririmbyi ba Regina Pacis muri kiliziya Gaturika bavuze ubutumwa henshi
22. Korali Ambassadors of Christ: Abaririmbyi ba SDA Remera Bavuze ubutumwa henshi hirya no hino muri Afrika
23. Korali Bethlehem: Korali ya ADEPR Gisenyi yafashije abatishoboye initeza imbere
24. Theo Bosebabireba: Umuhanzi wavuze ubutumwa cyane hirya no hini mu gihugu
25. Aline Gahongayire: Umuhanzi watangije umuryango ‘Ineza Initiative’ mu ntego yo gufasha abana batishoboye.
26. Produce Bill Gate: Umu Producer wafashije amakorali n’abahanzi
27. Producer Karenzo (Embassy): Umu Producer wafashije amakorali n’abahanzi
28. Janet Uwimbabazi: Umunyarwandakazi washishikarije abanyamahanga gusura u Rwanda binyuze mu ivugabutumwa
KANDA HANO UREBE ABATWAYE IBIHEMBO BYA SIFA REWARDS MU MWAKA WA 2015
TANGA IGITECYEREZO