RFL
Kigali

Urutonde rw’abahawe ibihembo bya SIFA Rewards 2015 igikorwa cyashimwe na benshi

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:7/12/2015 14:17
6


Kuri iki cyumweru tariki ya 6 Ukuboza 2015 muri Kigali kuri Hotel ya Hilltop i Remera habereye umuhango wo gutanga ibihembo SIFA Rewards 2015 ku bantu bakoze ibikorwa by’indashyikirwa mu iyobokamana kuva mu myaka yatambutse kugeza muri 2015.



Iki gikorwa cyateguwe n’umuryango wa Gikristo Isange Corporation umaze imyaka 8 ukora ivugabutumwa binyuze mu itangazamakuru. Ku nshuro ya kabiri hatangwa ibi bihembo, benshi bari bitabiriye uyu muhango, banyuzwe n’uburyo buboneye ibi bihembo byatanzwemo nta marangamutima abayemo. Bamwe batangaje ko iki gikorwa ari icyo gushyigikirwa kuko ari ingirakamaro kuri Gospel yo mu Rwanda.

Sifa Rewards

Uyu muhango wari witabiriwe n'abantu batari bake

Ibihembo bya SIFA Rewards by’uyu mwaka wa 2015 byatanzwe mu byiciro 20 wongeyeho n’amakorali yahawe ibyo yatsindiye ku nshuro ya mbere bikiri Sifa Awards, irushanwa ryibandaga ku makorali yo muri ADEPR gusa ariko kuri ubu ibyari irushanwa rikaba ryarahinduriwe inyito rikitwa ibihembo byo gushimira abakoze ibikorwa by’indashyikirwa mu iyobokamana “Sifa Rewards”.

Kuri iyi nshuro ya kabiri ya SIFA, hahembwe abanyamakuru, abanyamadini n’abayobozi b’amatorero, abahanzi n’abandi.Ibi birori byitabiriwe n’abanyacyubahiro batandukanye baturutse mu nzego zitandukanye nka Polisi,Minaloc, abanyamadini,RMC,MHC,Peace Plan, abayobozi b’ibitangazamakuru, ba rwiyemezamirimo n’abandi.

Aline Gahongayire  

Aline Gahongayire yari yitabiriye ibi birori

Bamwe mu bahawe SIFA Rewards, harimo Eddy Kamoso nk’umunyamakuru wa watangije ikiganiro cya Gospel bwa mbere mu Rwanda, Radio Umucyo nka Radio ya Gikristo yabayeho bwa mu Rwanda , Bright Patrick nk’umusore watangijeinjyana ya Hip Hop mu muziki uhimbaza Imana, Musenyeri MBONYINTEGE Smalagde nk’uwakoranye neza n’itangazamakuru ku buyobozi bwe, Nyakwigendera Kanyamibwa Patrick nk’umunyamakuru wafashije amatorero menshi atitaye ku nyungu ze n’abandi.

Musenyeri Mbonyintege

Musenyeri MBONYINTEGE Smalagde ashyikirizwa SIFA Rewards 2015

Mu kiganiro na Inyarwanda.com, Peter Ntigurirwa uyobora Isange Corporation iteguye bwa mbere mu Rwanda, mu gisata cy'iyobokamana, ibihembo (Rewards)bitanyuze mu  kwiyamamaza no gutorwa kw’ababihatanira, yadutangarije ko abantu badakwiriye gutegereza ko abantu bapfa kugira ngo nyuma bazibuke ibyo bakoze bakiri muri ubu buzima ngo babahe ibihembo badahari, ahubwo ngo bakwiriye kumenya ko gushimira uwakoze neza ari ingenzi mu muco.

Yakomeje agira ati “Ubutaha turifuza ko iki gikorwa (Sifa Rewards)cyakwaguka ku buryo kizaba mpuzamahanga ndetse kikanareba inzego zose. Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga, Peter Ntigurirwa yavuze ko Sifa Rewards y’uyu mwaka aricyo gikorwa cya mbere kimushimishije mu myaka 8 amaze.

Ati “SIFA REWARDS, @Hill Top Hotel Yesterday 6th December 2015, Igikorwa cyanshimishije cyane kurusha ibindi byose nateguye mu myaka 8 Isange Corporation imaze itangiye. Imana ihe umugisha abitabiriye bose n'abadufashije.”

Reba Urutonde rw’abagera kuri 20 bahawe SIFA Rewards 2015

1 Musenyeri MBONYINTEGE Smalagde: Mu gihe yamaze ari umuyobozi wa Kiliziya Gaturika mu Rwanda, Musenyeri Smaragde yashimiwe kuba yarakoranye neza n’itangazamakuru.

2 Rwanda Leaders Fellowship: Iri huriro rikuriwe na Pastor Dr Antoine Rutayisire ryashimiwe kuba ryaratangije Prayer Breakfast(Gahunda yo gusenga Imana mu gihe cy’akaruhuko).

3 Pastor RUSHEMA Ephrem: Ni umuhanzi akaba n’umupasiteri ubarizwa mu Itorero rya ADEPR. Yashimiwe kuba ari umuhimbyi mwiza, uyu akaba akunze guhimbira Korali Hoziyana indirimbo zitandukanye kandi zikunzwe.

4 Pastor MBABAZI Jules: Yashimiwe kuba yaratangije ivugabutumwa ryo ku muhanda, akaba arikora neza, agahumuriza imitima ya benshi nk’uko hari abagiye bamutangira ubuhamya bwiza.

5 Eddy Kamoso: Yashimiwe kuba ariwe watangije ikiganiro cya Gospel kuri Radio hano mu Rwanda.

6 Richard Ngendahayo: Uyu muhanzi kuri uri muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yashimiwe kuba ariwe muhanzi wakanguye abandi mu miririmbire n’imicurangire.

7 Pastor Ezra Mpyisi; Uyu mukozi w’Imana ubarizwa mu itorero ry’Abadivantisiti b’umunsi wa karindwi, yashimiwe yaragize uruhare mu kumenyekanisha Bibibliya mu Kinyarwanda.

8 Umuraperi Bright Patrick: Yashimiwe kuba yaragize ishyaka ryo gutangiza injyana ya Hip Hop mu muziki uhimbaza Imana (Gospel) kugeza ubu benshi mu bakristo bakaba bayikunda cyane.

9 Beauty For Ashes(B4A): Aba basore bagize iri tsinda rya B4A bashimiwe kuba baratangije injyana ya Rock mu muziki uhimbaza Imana hano mu Rwanda injyana itamenyerewe  hano mu gihugu no mu muziki usanzwe.

10 Kanyamibwa Patrick; Umunyamakuru Kanyamibwa uherutse kwitaba Imana, yashimiwe kuba yarafashije amatorero menshi atitaye ku nyungu ze.

11 Radio Umucyo; Iyi Radio yatangijwe na  Hakizimana Maurice, yashimiwe kuba ariyo Radio ya mbere ya Gikristo yatangijwe mu Rwanda, ikaba iri gufasha abakristo benshi.

12 Chorale Lacere (Rwambonera); Iyi Korali yashimiwe kuba ariyo ya mbere yatangije Ivugabutumwa mu Itorero rya EPR.

13 Chorale de Kigali; Iyi Korali yo kuri St Michel yashimiwe kuba ariyo ya mbere yatangije ivugabutumwa muri Kiliziya Gaturika yo mu Rwanda.

14 Korali Abagenzi: Yashimiwe kuba ariyo Korali yatangije ivugabutumwa mu itorero ry’Abadivantiste b’umunsi wa karindwi ryo mu Rwanda.

15 Simon Kabera; Yahawe igihembo nk’umuhanzi w’umugabo ufatirwaho icyitegererezo n’abandi bahanzi ndetse n’abakristo batari bake.

16 Rwanda Prison Fellowship: Uyu muryango washimiwe kuba waratangije ivugabutumwa muri za gereza hano mu Rwanda.

17 ADEPR Hospital; Iri vuriro rya Gikristo ryahawe igihembo nk’ivuriro riza ku isonga mu gutanga service zinoze mu karere rikoreramo.

18 Pastor Josephine Ngabirano: Uyu mukozi w’Imana uyobora itorero rya Rwanda Victory Mission Church, yashimiwe kuba ariwe mugore wa mbere watangije itorero hano mu Rwanda.

19 Liliane Kabaganza: Yashimiwe kuba ari umuhanzikazi ufatirwaho icyitegererezo n’abandi bahanzikazi ndetse n’abakristo batari bake.

20 Korali Hoziyana: Aba baririmbyi babarizwa mu itorero rya ADEPR bashimiwe kuba barabaye intangarugero mu miririmbire.

Muri uwo muhango  wo gutanga ibihembo SIFA Rewards 2015 kandi hatanzwe imidari y’ishimwe kuri Madam Uwamariya Aline, Kwizera Ayabba Paulin na Karasira Steven nk’abantu bafashije cyane Peter Ntigurirwa nawe wambitswe umudari na Pastor Zigirinshuti Michel ushinzwe ivigabutumwa muri ADEPR akaba yaramushiye igikorwa cy'indashyikirwa yateguye.

Liliane Kabaganza

Liliane Kabaganza ubwo yashyikirizwaga Sifa Rewards

Sifa Rewards

Chorale Lacere (Rwambonera)yishimiye cyane igikombe yatahanye






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Mukristo8 years ago
    OK ! Ariko aba bantu bashimiwe ntibazabure mw'ijuru
  • 8 years ago
    Aba bashimiwe ntibazabure ni mw'ijuru.
  • 8 years ago
    Aba bashimiwe ntibazabure ni mw'ijuru.
  • 8 years ago
    Aba bashimiwe ntibazabure ni mw'ijuru.
  • 8 years ago
    Ngo nta marangamutima arimo, none se Radioya mbere ya Gikiristu mu Rwanda si Radio Maria, None se Ambassordors si korari ikunzwe, muve muri ayo.
  • Inema8 years ago
    Radio ya mbere ya Gikiristo mu rwanda ni Radio Maria.





Inyarwanda BACKGROUND