RFL
Kigali

Iyo itaba Imana uba uri nde? – Ev Asiimwe Fred

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:26/07/2016 8:51
3


I Yohana 3:1 Nimurebe urukundo ruhebuje Data wa twese yadukunze, rwatumye twitwa abana b'Imana kandi ni ko turi. Ni cyo gituma ab'isi batatumenye kuko batayimenye.



Hari ibintu nize Imana yakoze kuba uwo ndiwe cyangwa uwo uriwe

1.Imana yaduhaye amahoro utasanga ahandi isi yuzuye agahinda ,umujinya, kwiheba, inzara, ubupfubyi n'ibindi bibazo bifite imbaraga mu buzima bwacu ariko hamwe nibyo dufite isezerano ry'amahoro mbahaye amahoro si nkayo isi itanga (Yohana 14:27) isi ihangayikijwe n'amahoro twe dufite ayo mu mutima.

2.Tuba twaribangiranye umukungugu warasubiye mu wundi , ariko yadusanze mw'ivata ry'ibyaha adukurayo aduha ubuzima (itangiriro 3:19)

3.Yatwegereje amasezerano, ngo twari kure y'amasezerano ariko amaraso ye atwegeza hafi wabona ubuzima ubayeho ari isezerano cyangwa igitangaza iyo ataba we uba urinde ? (Abefeso 2:12)

4.Yadukijije kamere na karande zari kuba zaratumaze kuko nta mbaraga y'umuntu yatsinda kamere ngo yirukane karande ariko ngo turi abatsinzi ndetse no kurushaho.

Menya ko iyo itaba Imana aho uri hose hari ukundi byari kuba bimeze kandi n’ahandi hose waba uri Imana yahakuvana ntiwihebe " NGO IBINYUGUNYUGU BYOSE BIVA MU BINYABWOYA ARIKO IBINYABWOYA BYOSE NTIBIBA IBINYUGUNYUGU " igihe cyawe cyo guhinduka uko ukwiye kuba niki Imana iguhe umugisha

Asiimwe Fred, umukristo muri Foursquare Gospel Church Kimironko
0788422819
Email :ashifre@yahoo.fr

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • mucyo King7 years ago
    icyo bitaba Imana satani yaba yaratwigabije PE
  • Ganza7 years ago
    Iyo ataba wowe Mana simba nkiriho
  • emmanuel bihoyiki7 years ago
    urakoze cyane muvandimwe.icyi nicyo gihe kko cyo guhinduka tukamenya umuremyi wacu nicyo adukeneyeho mu buzima bwo guhinduka bashya.





Inyarwanda BACKGROUND