RFL
Kigali

Itsinda rya Beauty for Ashes ryerekeje mu gihugu cya Kenya muri ‘Nairobi tour’

Yanditswe na: Christophe Renzaho
Taliki:4/11/2015 10:02
0


Mu gitondo cyo kuri uyu wa gatatu nibwo itsinda ririmba indirimbo zihimbaza Imana rya Beauty for Ashes ryerekeje mu gihugu cya Kenya gukorerayo ibitaramo bizatuma bazenguruka amatorero yo mu Mujyi wa Nairobi.



Ku isaha ya saa moya (7H00)zo kuri uyu wa 04 Ugushyingo 2015 nibwo abagize Beauty for Ashes bahagurutse ku kibuga cy’indege cya Kanombe berekeza i Nairobi. Iri tsinda rigiye mu cyo bise ‘Nairobi tour’ izamara icyumweru cyose mbere y’uko bagaruka mu Rwanda.

Mu kiganiro yagiranye na inyarwanda.com, Olivier Kavutse, umuyobozi wa Beauty for Ashes, yatangaje ko uru rugendo ruzabafasha kumenyekanisha muzika yabo mu gihugu cya Kenya. Uretse ibitaramo bazakorera mu matorero atandukanye abarizwa i Nairobi, Kavutse yatangaje ko bateganya guhura n’itangazamakuru ndetse n’abantu bamenyekanisha muzika muri kiriya gihugu.

Beauty for Ashes

Beauty for Ashes

Bamwe mu bagize Beauty for Ashes mu rugendo berekeje muri Kenya

Avuga kucyo abona bazungukira muri ‘Nairobi tour’, Olivier yagize ati “  Kenya iri hejuru cyane muri muzika y’indirimbo zahimbiwe Imana(Gospel), tuzabigiraho byinshi  turebe uko bakora ndetse ni bumwe mu buryo bwo kuhamenyakanisha itsinda rya Beauty for Ashes. Tuzakorerayo ibitaramo, tugurishe ama CD na DVD. Ikindi turateganya no gukorerayo zimwe mu ndirimbo harimo nizo duteganya gufatanya n’abahanzi baho.”

Indirimbo ‘Surprise ‘ na’ Yesu ni Super Star’ ni zimwe iri tsinda ryamenyekaniyeho. Oliver Kavutse yatangarije inyarwanda.com ko bazishyize mu rurimi rw’igiswahili ndetse baka bateganya kuzisubiramo bafatanyije na bamwe mu bahanzi bo muri Kenya. Uretse izi ndirimbo, Olivier avuga ko bazanakorerayo amashusho y’indirimbo yabo nshya’Ushyizwe hejuru’ ndetse n’amashusho ya ‘Superstar ‘ bazaba bamaze gusubiramo.

Ku itariki 08 Ugushyingo 2015, Beauty for Ashes izitabira igitaramo kizahuza abahanzi  bakomeye hafi ya bose bo muri Kenya cyiswe’ One nation for Janet’. Umwaka ushize nibwo iri tsinda ryari ryakoreye ibitaramo mu gihugu cy’u Burundi.

Kuzenguruka ibihugu bigize Akarere ka Afrika y’Uburasirazuba ,n’u Rwanda ruherereyemo, Oliver Kavutse yemeje ko bizabafasha kuba itsinda riri ku rwego rw’Aka karere bityo ubutumwa baririmba buhimbaza Imana bubashe kugera ku bantu benshi. Uretse u Burundi, na Kenya, Beauty for Ashes irateganya kwerekeza muri Uganda umwaka utaha wa 2016.

Itsinda rya Beauty for Ashes ryamenyekanye ubwo ryaririmbaga indirimbo 'Suprise(siriprize), 'Yesu niwe super star', 'Turashima' n'izindi zitandukanye. Ni itsinda rizwiho gucuranga umuziki wa Rock ugezweho rihimbaza Imana.

Reba hano amashusho ya’ Turashima’ ya Beauty for Ashes 


 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND