RFL
Kigali

Beauty For Ashes yasubiyemo ‘Ni uwa mbere’ yakunzwe na benshi mu Rwanda no muri Kenya-VIDEO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:23/03/2017 9:55
0


Itsinda Beauty For Ashes (B4A) rikora umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana mu njyana ya Rock ryashyize hanze amashusho y’indirimbo ryasubiyemo ari yo ‘Ni uwa mbere’, amashusho yayo akaba yageze hanze kuri uyu wa 22 Werurwe 2017.



Amashusho y'iyi ndirimbo agiye hanze akurikira 'Yesu ni sawa' na yo yakunzwe n'abantu batari bacye. Kavutse Olivier uyobora iri tsinda, yabwiye Inyarwanda.com ko basubiyemo iyi ndirimbo nyuma yo kujya muri Kenya abantu benshi bakayishimira, bityo abagize iri tsinda bakiyemeza kuyisubiramo bakongeramo ibindi bintu bishya. Abajijwe ikintu gishya bakoze kuri iyi ndirimbo bamaze gushyira hanze yagize ati "Agashya twayikozeho ni uko ihuje injyana ebyiri ari nayo style tusigaye dukora muri iyi minsi ariyo Style ya Rock ivanze n’ikinyafrika ariko noneho iyi ngiyi ni style yitwa Dance cyangwa se Techno ivanze n’ikinyafrika." Kavutse Olivier yavuze uburyo bagiye muri Kenya iyi ndirimbo ikishimirwa cyane. Yagize ati:

Twagiye muri Kenya imyaka ibiri ishize, hanyuma turayicuranga abanyakenya barayikunda cyane ndetse ni nayo ndirimbo navuga yatujyanye kuri iriya show yitwa Churchill Show kubera ko uriya munyarwenya witwa Churchill twayicuranze ahantu yari ari, hanyuma arayikunda ahita adutumira, adusaba ko twajya mu kiganiro cye, nyuma rero tugezeyo ayitubazaho cyane, kugeza aho yamaze iminota ibiri arimo abaza abantu ngo ‘Ni uwa mbere bivuze iki mu rurimi rw’iwabo. Hanyuma rero tuvuyeyo tugira igitekerezo turavuga tuti iyi ndirimbo dukwiye kuyisubiramo tukagira akandi kantu gashyashya tuyikoraho.

Kavutse Olivier yabwiye Inyarwanda.com nyuma yo gushyira hanze amashusho y’indirimbo ‘Ni uwa mbere’ hari ibindi bikorwa bitandukanye by’umuziki bari kwitegura gukora muri uyu mwaka wa 2017 birimo gushyira hanze amashusho y'izindi ndirimbo zabo ndetse by'umwihariko bakaba bateganya kumurika Album yabo y'amashusho mu gitaramo kizaba tariki 9 Nyakanga 2017.

REBA HANO NI UWA MBERE YA BEAUTY FOR ASHES






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND