Kigali

Israel Mbonyi yikomye Itsinda The Heaven Family ryabeshye abantu ibishobora kumuteranya n'abakunzi b'ibihangano bye

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:2/12/2017 15:05
1


Israel Mbonyi ni umwe mu bahanzi bakunzwe mu muziki wa Gospel hano mu Rwanda. Ibi bituma hari bamwe bakoresha izina rye bakabeshya abantu ko bamutumiye mu gitaramo cyangwa igiterane runaka nyamara batarigeze bavugana. Ibi babikora kugira ngo abantu bazaze ari benshi.



Liliane Kabaganza, Bahati Alphonse, Mama Zulu na Shining Stars, The Fishers ni bamwe mu bagaragara kuri 'Posters' zamamaza igitaramo cya The Heaven Family kizaba tariki 17/12/2017. Nubwo ariko agaragara kuri poster ndetse The Heaven Family ikaba yarararikye abantu kuzitabira ku bwinshi kuko hazaba hari abahanzi banyuranye barimo na Israel Mbonyi, uyu muhanzi Israel Mbonyi yabwiye Inyarwanda.com ko abateguye iki gitaramo bakoze ikosa ryo gutangaza ko azakitabira nyamara bataravuganye ngo bemeranye ko azaba ahari.

The Heaven Family

Israel Mbonyi ari mu bahanzi The Heaven Family ivuga ko bazitabira igitaramo cyayo

Ibi asanga ibi atari byiza mu muziki wa Gospel kuko abantu bamwe nibajya muri icyo gitaramo bagasanga atahakandiye (Mbonyi) ngo bazataha bamuvumira ku gahera kandi mu by'ukuri ikosa atari irye ahubwo ari iry'ababeshye abantu. Israel Mbonyi yanyomoje amakuru y'uko azaririmba mu gitaramo cya The Heaven Family, nyuma y'aho kuri uyu wa Gatanu tariki 1/12/2017 ibinyamakuru bitandukanye byasohoye inkuru ivuga ko mu gitaramo cya The Heaven Family hazaba harimo abahanzi banyuranye barimo Israel Mbonyi, Liliane Kabaganza, Bahati Alphonse, Shining Stars n'abandi.

Image result for Israel Mbonyi amakuru inyarwanda

Israel Mbonyi yanyomoje amakuru yatangajwe na The Heaven Family

Muhigira Patrick umwe mu bayobozi ba The Heaven Family yabajijwe na Inyarwanda impamvu babeshye abantu ko batumiye Israel Mbonyi kandi nyiri ubwite abinyomoza, abanza kurya iminwa, nyuma avuga ko bigeze kuvugana, gusa ntiyemeza niba yarabemereye cyangwa se atarabemereye. Twashatse kumusobanuza neza ahita akuraho terefone, ndetse kugeza n'uyu munsi kuwa Gatandatu yanze kwitaba terefone igendanwa y'umunyamakuru wa Inyarwanda.com.

Shining stars

Shining Stars yiteguye kwitabira iki gitaramo

Inyarwanda yaganiriye na bamwe mu bagaragara kuri Poster kugira ngo imenye niba koko baravuganye na The Heaven Family. Diane Uwineza umunyamabanga wa Shining Stars yabwiye Inyarwanda.com ko batumiwe mu gitaramo cya The Heaven Family ndetse bakaba biteguye kwitabira igitaramo cya bagenzi babo. Bahati Alphonse ubarizwa i Rubavu, yabwiye Inyarwanda ko yatumiwe muri iki gitaramo ndetse ngo yiteguye gufatanya n'uru rubyiruko mu gitaramo cyo kuramya no guhimbaza Imana. 

The Heaven Family ni bantu ki?

The Heaven Family itsinda riramya rikanahimbaza Imana binyuze mu mbyino rikorera umurimo w'Imana mu itorero rya Bethelehem Miracle Church. Iri tsinda ryateguye igitaramo cyo gushima Imana ku byo yabakoreye mu myaka 7 bamaze bakora uyu murimo w'Imana. Ni ku nshuro ya kane bategura igitaramo nk'iki. Iki gitaramo kizaba taliki ya 17 Ukuboza 2017 kikazabera ku rusengero rwa Bethlehem Miracle Church ruherereye i Nyamirambo hafi ya Stade Regional kuva isaa munani kugera saa moya z'umugoroba(14H00-19H00) kwinjira muri icyo ni ubuntu.

The Heaven Family

Itsinda The Heaven Family ryabeshye abantu ko Mbonyi azaba ari mu gitaramo ryateguye

Itsinda rya The Heaven Family ryavukiye mu itorero rya Bethlehem Miracle Church ari na ryo n'ubu ibarizwamo hari mu kwezi k'Ukuboza mu mwaka wa 2010 bivuze ko ubu muri 2017 bamaze imyaka 7 babonye izuba. Ni itsinda ryatangijwe n'abantu rigenda rikura ubu rikaba rigizwe n'abagera ku bantu 70 barimo ababyinnyi, abaririmbyi n'abandi ba nyamuryango.

Kuri ubu Israel Mbonyi ahugiye mu myiteguro y'igitaramo azakora tariki 10/12/2017 aho azaba amurika album ye ya kabiri yise 'Intashyo' mu gitaramo azaba ari kumwe na Patient Bizimana, Dudu T Niyukuri na Aime Uwimana. Kwinjira muri iki gitaramo cye kizabera Camp Kigali ni ibihumbi bitanu (5,000Frw) mu myanya isanzwe, naho mu myanya y'icyubahiro amatike ni 10,000Frw ku bantu bayagura mbere y'igitaramo na 15,000Frw ku bantu bazayagura ku munsi w'igitaramo. 

Israel Mbonyi

Igitaramo Israel Mbonyi agiye kumurikiramo album 'Intashyo'






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Paco7 years ago
    Ariko abantu babaye bate koko? Uyu mwana baramushakaho iki? (Retires-toi satan, a dit Jésus à pierre) Kirazira kwatura, ugahamya ukagezaho umenyesha abantu amakuru udahagazeho!



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND