RFL
Kigali

Ireney Mercy yasabye abahanzi bagenzi be gushyira imbere Yesu kuruta amafaranga

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:26/05/2016 11:36
13


Umuhanzi Safari Irene Mercy umwe mu batangiye kera umuziki wa Gospel, nyuma agaca nk’ucogoye ariko kuri ubu akaba avuga ko yagarutse ndetse yiteguyeb gukorera Imana bimuvuye ku mutima, yatanze inama ku bahanzi bagenzi be abibutsa kujya bashyira imbere icyazanye Yesu ku isi.



Umuhanzi Ireney Mercy ni umwe mubahanzi bakanyujijeho mubihe byatambutse ubwo yagiye yumvikana mu ndirimbo zitandukanye zaba ize ku giti cye ndetse nizo yakoranye n’abandi bahanzi batandukanye bafite amazina akomeye hano mu Rwanda bitewe n’ubutumwa yabaga yifuza kugeza ku banyarwanda.

Ireney Mercy mu kiganiro yagiranye na Inyarwanda.com yavuze ko yifuza kwibutsa abahanzi baririmba indirimbo zihimbaza Imana intego nyamukuru yatumye Yesu kristo aza mu Isi.Ibyo  yabivuze abitewe nuko muri iki gihe hari abahanzi usanga bashyize imbere kwinjiza amafaranga kurusha kuba bakwishimira ko benshi bakira agakiza. Mu magambo ye yagize ati :

Hari ikintu nshaka kwibutsa Abahanzi baririmba Gospel ,muby’ukuri kugira abakunzi benshi ni byiza, gutegura ibitaramo ukuzuza salle nabyo ni byiza cyane , kumenyekana cyane nabyo ni byiza, ariko na none tujye twibuka intego nyamukuru yazanye Yesu kristo mw'Isi ndetse ninshingano yadusigiye nkuko tubisanga muri Matayo 28:18-20 , Yohana 15:7-14 , Mariko 16:15-16 .

Icyo Yesu adukeneyeho cyane si hit , ahubwo ni uko abantu bamumenya bakamukurikira bakava mu byaha, bagakizwa , bagahinduka maze nabo bagahindura abandi , Birashoboka ko wateguraga ibitaramo wishakira agafaranga , ariko kuva uyu munsi mwibuke ko icyo Yesu akeneye aruko abantu bakizwa , cyane ko abitabira ibitaramo bose, siko baba bakijijwe, nugira amahirwe mu gitaramo cyawe hakabonekamo abakizwa , uzaba uhesheje izina ry'Imana yawe icyubahiro, kandi iyo niyo ntego nyamukuru yazanye Yesu kristo mw'Isi , ibindi byose ni inyongera.

Ireney Mercy yakomeje adutangariza ko muri iyi minsi yagarutse mu muziki ndetse akaba afite umushinga munini afite muri studio aho awufatanyije n’abahanzi bane bakomeye mu muziki wa Gospel. Ireney avuga ko icyo Yesu yifuza ari uko uwamaze kumumenya yashishikariza abandi kumumenya.ati;

Rero ndasaba abahanzi bacu kwita cyane ku cyazanira inyungu Yesu Kristo. Ibyo bakora byose babikore bagamije kwagura ubwami bw’Imana kuko ibi bihe tugezemo abantu benshi bakeneye kumenya Yesu no kumwakira. Icyo nari ngendereye akaba ari ukwibutsa aba bahanzi bacu gushishikariza abantu kwakira Yesu no kuva mu byaha.

Safari Ireney Mercy utanga inama ku bahanzi ba Gospel ni muntu ki?

Uyu muhanzi afitanye indirimbo na The Ben yitwa ‘Yesu ntajya ahinduka’. Ikindi azwiho ni uko yanditse indirimbo ya Gospel akayihurizamo abahanzi 21 bakomeye mu gihugu cy’u Rwanda. Muri bo harimo abakora umuziki usanzwe n’abakora Gospel.

Abahanzi yahurije hamwe mu ndirimbo “Dufatanye” harimo, Ireney Mercy, Aime Uwimana, Queen Gaga, Tonzi , Liliane Kabaganza, Barnabas, Jule Sentore, Asiimwe Dorcus, Aline Gahongayire, Alpha Rwirangira, MK, Steven BoB , Brian Blessed, Fanny, Pastor P, Patrick Nyamitari, Gaby Irene KAMANZI, Producer Nicola, Alex Dusabe , Producer Mugisha, Theo Bose babireba, Nelson Mucyo, Fils Jean Luck, Shukuru, Bahati Grace.

Ahamya ko yamaze iminsi 7 atunzwe n’amasengesho gusa atagira icyo arya cyangwa anywa

Mu kiganiro kirambuye Ireney Mercy aherutse kugirana na Inyarwanda.com, yagarutse ku kuntu ajya aganira cyane n’Imana ikanagira ubutumwa imuha, anaboneraho gusobanura uburyo yamaze iminsi 7 mu kiganiro n’Imana, nta mazi yo kunywa cyangwa ikintu icyo ari cyo cyose arya. Avuga ko uburyo yakoreraga Imana mbere bitandukanye cyane n’ubu kuko mbere yari atarasobanukirwa neza umugambi w'Imana ku buzima bwe.

Umuhanzi Ireney Mercy ahamya ko yamaze iminsi 7 atunzwe n’amasengesho gusa atagira icyo arya cyangwa anywa

Safari Ireney Mercy ngo yamaze iminsi 7 atarya atanywa kubwo kuganira n'Imana

UMVA HANO INDIRIMBO "DUFATANYE"








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Irakoze7 years ago
    Ibyo uvuze nibyo kbsa Mubitaramo byabahanzi benshi ntibibuka guhamagara abashaka gukizwa.
  • Richard Twizeyimana7 years ago
    Mercy urakoze cyane kubwo kutwobutsa kuko ibi si ibyabahanzi gusa ahubwo natwe abakijijwe biratureba
  • Tuyizere James7 years ago
    Mercy Imana iguhe umugisha kutwobutsa kuko turi mubihe byanyuma
  • Ruhumuriza Fred7 years ago
    Uyu mutype kuva kera yakundaga ibintu byo gusenga cyane ahubwo bazamugire Pastori arabishoboye
  • Emmanuel7 years ago
    Mercy nibyo nukuri dukwiye gushyiramo agacege kuko turi mu minsi ya nyuma
  • Nadine7 years ago
    Ahubwo twese abamenye christ Jesus dushishikarize abantu gukunda Imana no kuva mubyaha , Ireney Mercy God bless u
  • Yesu ni number one7 years ago
    Tugeze mu minsi ya nyuma , izi nama utugiriye zari zikenewe Yesu aguheumugisha
  • Shilon 7 years ago
    Imana iguhe umugisha Mercy , nibyo icyazanye Yesu muriyi si nukugirango abantu bave mu byaha bakizwe.
  • Mama lydia7 years ago
    Uyu musore Imana imuhe umugisha nibyo
  • Adelphine7 years ago
    Inama nziza cyane, Imana iguhe umugisha
  • Karasanyi Malvin7 years ago
    Ibi nibyo urubyiruko rwakagombye gushyira imbere cyane rukava mubyaha bidashinga no kwambara ubusa dore ko babivana mutubari bakabizana no munsengero , Imana iguhe umugisha Mercy abantu benshi bakeneye kumenya Yesu cyane
  • Daniel7 years ago
    Urakoze Mercy , aba bahanzi basigaye bakunda cash no kumenyekana cyane kuruta kumenyekanisha Yesu
  • Ssgt Robert7 years ago
    Mercy ibyo nukuri ariko ikibazo indamu zabaye indamu ntamwizerwa ukibaho akubera intungane to day tomorrow akakubera barinda ukisanga agucuruza ariko Yesu wacu ntiyakora ibyo nabahanzi rero tugarukire Yesu pee ibyo twirukamo bizatubere inyongera Amen





Inyarwanda BACKGROUND