Prophet Claude umuyobozi mukuru w'Itorero Soul Healing Revival Church yatanze ubusobanuro bw'inzozi zinyuranye abantu barota. Ni mu nyigisho yigishije abakristo be mu gihe gishize. Mu nzozi yasobanuye harimo kurota utwaye imodoka, kurota wambaye ubusa, kurota uri kumwe n'indaya,...
Ubusobanuro bw'inzozi, tugiye kubagezaho, ni igice cya mbere, bivuze ko tuzabagezaho n'ibindi bice. Ni ubusobanuro bwatanzwe na Prophet Claude. Uyu mupasiteri yifashishije igitabo cya Yobu 33: 14 havuga ko Imana ivuga rimwe ndetse kabiri n'ubwo abantu batabyitaho ndetse ko ivugira mu mayerekwa no mu nzozi igihe abantu baba bashyizweyo basinziriye dore ko ngo Imana ibasura ikabaganiriza ikababwira ibintu bitandukanye mu buzima bwabo.
Yifashishije kandi igitabo cy'Itangiriro 41;25 havuga uburyo Yozefu yasobanuye inzozi za Farawo. Prophet Claude yahereye ku nzozi ziburira abantu, avuga ko Imana ikoresha izo nzozi ikabwira abantu ibintu bigiye kubabaho ndetse bakabasha no kumenya ibyo umwanzi atekereza mbere y'uko ibyo aba yatekereje bigera ku bantu. Yasobanuye inzozi 6.
Inzozi zikuburira ko imbere hari umutego w'umwanzi ushaka kugira ngo ugwe uve mu byizerwa. Ziza muri ubu buryo:
-Uzarota utwaye imodoka ariko yanze kugenda:
Kurota utwaye imodoka ariko yanze kugenda, kimwe no kurota utwaye moto, indege ariko byanze kugenda, ngo bisobanuye hari ikintu gikomeye uba ubura mu buryo bw'Umwuka. Prophet Claude ati: Iyo ubirimoneza birimo bigenda, hari aho bisobanura imbaraga z'Imana, bitewe n'uburyo wabirosemo. Iyo urose utwaye imodoka uri wenyine irimo igenda, bisobanuye ko uhagaze neza mu Mwuka. Iyo urose utwaye abantu mu modoka bisobanuye Minisiteri cyangwa se gukora umurimo w'Imana.
Yakomeje agira ati:"Iyo rero urose utwaye imodoka ariko yanze kugenda, ugashyiramo Vitensi ariko ikanga kugenda, Umwuka w'Imana aba arimo kuguhishurira ko moteri yawe yo mu Mwuka ishobora kugira ikibazo mu minsi iri imbere. Imana iba ikubwira ngo ujye gusenga. Imana yaduhaye umwuka w'ubumaneko."
-Kurota wambaye ubusa:
Kurota wambaye ubusa buri buri ngo ni inzozi zigaragaza kugwa, cyangwa kuva mu bwiza bw'Imana. Bigaragaza gukiranirwa. Prophet Claude yatanze urugero avuga ko Adamu na Eva bamaze gukora icyaha, ngo babonye bambaye ubusa, batangira kwiremera ubucocero.
-Kurota uri kumwe n'indaya:
Iyo ubonye uri kumwe n'indaya cyangwa se abantu bakora uburaya ukarota muri kumwe, ngo Imana iba ikuburira ko uwo mwuka urimo guhiga ubuzima bwawe.
-Kurota uri kumwe n'abajura:
Iyo ubonye uri kumwe n'abajura, Prophet Claude avuga ko uwo mwuka w'ubujura uba uri hafi yawe, kugira ngo ukamure imbaraga mu buzima bwawe. Akenshi ngo Imana ibyerekana bitari byaba aho iba ikuburira kugira ngo ube wabyirinda.
Inzozi zigaragaza ko ugiye kuvangirwa zigaragazwa n'ibi bikurikira
-Kurota urimo kurwana n'umuntu ufite ubumuga bwo mu mutwe
Kubona uhanganye n'umuntu ufite ubumuga bwo mu mutwe, ukarota akwirukana cyangwa murimo kurwana, ngo bisobanuye ko uba ugiye guhura no kuvangirwa. Iyo urose murwana ukamurusha imbaraga, ngo haba hari ibintu bigoye ugiye guhura nabyo ariko ukabitsinda. Iyo agutsinze, ngo uba ugiye kuvangirwa iyo udafashe igihe cyo gusenga.
-Kurota unywa inzoga: Ngo bigaragaza ko imbere yawe ushobora kuvangirwa.
-Kurota unywa itabi: Ngo bivuga amagambo adasobanutse. Hano uba uburirwa ko ugiye guhura n'urugamba rw'abagambo adasobanutse.
Inzozi zivuga ko imbere yawe hari ibigeragezo harimo:
-Kubona abantu bagutera amabuye, ayo mabuye ngo avuga ibigeragezo
-Kurota uri mu mazi menshi: Amazi y'umugezi, ngo bivuze imbaraga za Mwuka Wera. mu gihe amazi y'inyanja Imana iba ikubwira ko imbere yawe hari ibigeragezo bitoroshye. Gusa Bibiliya ivuga ko nuca mu mazi menshi izabana nawe. Igiye rero urose uri mu mazi menshi, ngo uba usabwa kwiyambaza Imana ikabana nawe.
-Kurota urimo kurya ibigori: Hari ibigori bisobanura umusaruro cyangwa umugisha. Iyo urose uhekenya ibigori bikomeye, Imana iba ikubwira ngo itegure, wambare intwaro z'umwuka.
Iyo ubonye mu nzozi wasuwe n'umuhanuzi
Kurota wasuwe n'umuhanuzi cyangwa ari wowe wamusuye, Imana iba igaragaza ko ugiye kwinjira mu mavuta y'abahanuzi. Iyo urose uri kumwe n'abantu baramya Imana neza, Umwuka w'Imana akamanuka, Prophet Claude avuga ko uba ugiye kwinjira muri ayo mavuta yo kuramya Imana no kuyihimbaza.
TANGA IGITECYEREZO