RFL
Kigali

Ineza yanyu imenywe n'abantu bose-Ev Ernest Rutagungira

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:30/01/2017 9:00
2


Yesu ashimwe benedata, mbifurije amahoro y'Imana. Uyu munsi turiga ijambo rifite intego ivuga ngo Ineza yanyu imenywe n'abantu bose. Turasoma ijambo dusanga mu urwandiko Pawulo yandikiye Abafiripi 4:5 "Ineza yanyu imenywe n'abantu bose, Umwami wacu ari bugufi".



Iri jambo riragaruka ku ngingo ebyiri INEZA TUGIRIRA ABANDI ndetse no KUGARUKA KW'UMWAMI YESU. mpereye ku kugaruka kw'Umwami Yesu, Bibiliya yerekana ko Ubwo azaza, azaba aje gucira imanza abazima n'abapfuye (Bazazuka icyo gihe) kubw' imirimo bakoze, abakoze neza bazahabwa ubugingo buhoraho abakoze nabi bazacirwaho iteka, ndahamya ko izi nyigisho twese twazibwiwe kuva cyera ni ukwibukiranya kugirango tutirara, kuri ubu ibimenyetso birerekana ko agiye kugaruka.

Ntawakwirengagiza ko icy'ibanze gihesha ubugingo atari imirimo ahubwo ari Ukwakira Yesu, gusa ni ngombwa na none ko twibuka ko nyuma yo gukizwa dusabwa gukora kandi neza, ni nayo mpamvu Yesu yavuze ngo..abantu bazabamenyera ku mbuto zanyu kandi abavuga ngo mwami mwami sibo bazinjira mu bwami bwo mu ijuru (Matayo 7:21).

Ukurikije imibare y'abayoboka insengero za Gikiristu watekereza y'uko ibibazo by'ubukene, gusabiriza, kwicwa n'inzara bigenda bikemuka kuko ineza y'abamenye Yesu yakagombye kugera ku ndushyi nyinshi, ariko siko biri usanga hagaragara ikinyuranyo kuko uko iminsi iza tugenda turushaho kwizirikana ubwacu, Ndetse n'igabanuka ry'ubukene ahanini usanga za Leta z'ibihugu arizo zibigiramo uruhare, mbese uruhare rw'amatorero n'amadini bya gikirisito ruri hasi cyane, aha buri wese ku giti cye akwiye kwibaza aki kibazo akanishakamo igisubizo, kuko azi icyo Imana imusaba.

Biteye agahinda gusanga umuntu abura imyambaro, aburara, agira ibyago akabura umutabara, kandi abana cyangwa aturanye n'abantu bamenye Imana, ikibabaza kurushaho, kubona izi ngero ntibisaba ubushakashatsi cyangwa kujya kure Ahubwo uzibona mu nsengero iwacu no kuritwe ubwacu.

Benedata nifuzaga kubibutsa ko Imana yaturemye imirimo myiza, iyi mirimo iyo tuyikoranye urukundo igera kuri benshi kandi ikabagirira umumaro, ubuzima bwabo bukarushaho kuba bwiza, ndetse bikandikwa mu gitabo cy'Imirimo.

Aha ariko sinabura kubabwira ko mu gushyira iyi neza mu ngiro harimo umutego ukomeye cyane,  hari ubwo Satani akwereka ko kugirango ineza wagize igere kuri benshi ari uko uhagarara ahirengeye ku musozi bose bakakubona cg ukabanza guhamagara abantu ngo bazaze barebe uko ugira neza. tuzirikane ko bibiliya itubwira ngo 'Mwirinde, ntimugakorere ibyiza byanyu imbere y'abantu kugira ngo babarebe, kuko nimugira mutyo ari nta ngororano muzagororerwa na So wo mu ijuru. (Matayo 6:1).

Ineza yanyu imenywe na bose, umwami wacu Yesu ari bugufi, turwanywe icyatuma ingororano zacu zizarangirira mu isi izashira, ahubwo duharanire kuzabigororerwa mu ijuru. Yesu abashoboze.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Carine 7 years ago
    Yesu aguhe Umugisha Mukozi W'Imana.
  • Claude7 years ago
    Amen





Inyarwanda BACKGROUND