RFL
Kigali

Groupe Makoma yarengeye he?

Yanditswe na: Christophe Renzaho
Taliki:2/08/2016 18:31
6


Niba udakurikiye umuziki vuba aha, uzi neza uburyo itsinda rya Makoma ryakunzwe cyane mu myaka ya 2000 ndetse aho wanyuraga hose wasanganga indirimbo zabo nka ‘Natamboli’,’Naleli’ n’izindi zicurangwa n’abantu b’ingeri zose. Abakundaga iri tsinda bahora bibaza iherezo rya Makoma.



Nubwo abenshi batumvaga ubutumwa bwari bukubiye mu ndirimbo zabo  kuko zari zicuranze mu rurimi rw’Ilingala, ntibyabujije iri tsinda kwigarurira imitima ya benshi mu Rwanda kugeza baje gutaramira i Kigali. Uretse izo twavuze haruguru, indirimbo nka’ Mokonzi na bakonzi’ , ‘Butu na moyi’, ‘ Nzambi na nga’ zakunzwe ndetse zibyinwa mu bihugu byinshi bya Afurika. Mbere yo kureba icyasenye Makoma, reka tubanze dusubize  amaso inyuma turebe amateka yayo mu ncamake.

Groupe Makoma  ni itsinda  ryaririmbaga indirimbo zo guhimbaza Imana  ryo muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo ariko ryakoreraga muzika mu gihugu cy’Ubuholandi. Ryashinzwe na  Tutala Makoma muri  1993,batangira kwigaragaza muri 1995. Icyo gihe yitwaga “Nouveau Testament” . Muri 1997 ubwo bimukiraga mu Buholandi nibwo iri tsinda  ryahinduriwe izina yitwa Makoma. Nayoki Sango niyo ndirimbo yabo yari ikunzwe muri icyo gihe.

Makoma yari igizwe n’abantu 7 harimo abavandimwe 6  bavukana (abakobwa 3 n’abahungu 3).  Makoma yari igizwe na Nathalie Makoma, Annie Makoma, Pengani Makoma, Tutala Makoma, Duma Makoma, Martin Makoma na Patrick Badine ,umusore wakundanaga na Annie Makoma. Muri 1999 bamuritse album yabo ya mbere bise’Jesus for Life’.  King of Kings niyo album bashyize hanze muri  2002, muri 2005 bashyira hanze indi yitwa ‘No Jesus No life’ . Muri 2002 ubwo ibintu byari bikimeze neza muri Makoma nibwo iri tsinda ryegukanye igihembo cya Best African Music Group muri Kora African Music Awards.  Muri 2005 batsindiye igihembo cya Best Group muri South Pacific Awards.

Kubera imyambarire yabo hari abo byagoraga kwiyumvisha ko baririmba indirimbo zahimbiwe Imana

Hagati ya 1996 na 2006 Makoma yazengurutse ibihugu bigera kuri 30 ikoreramo ibitaramo. Nubwo Makoma yagiraga indirimbo zinogeye amatwi, zihuta ndetse zishobora no gucurangwa mu tubyiniro, hari benshi byagoraga kwemera ko indirimbo zabo zahimbiwe Imana, ko ndetse nabo baba baririmba bayiramya.

Ibi ababivuga babiheraga kuburyo abagize iri tsinda bambaraga haba mu mashusho no mu bitaramo, tatouages zagaragaraga ku mibiri yabo, kwipfumuza amatwi n’amazuru, n’ibindi byagaragaraga inyuma. Arnaud Karl Job yatangaje ko ubwo iri tsinda ryajyaga kuririmba mu gihugu cyabo cya Benin, imyambarire yabo n’uburyo bagaragara inyuma byabaye ikiganiro mpaka , hibazwa koko niba iri tsinda ari irya gikristu.

Kuvamo kwa  Nathalie Makoma, intangiriro yo gucika intege  kw’iri tsinda

Muri 2003 nibwo umuto muribo, Nathalie Makoma, wandikaga nyinshi mu ndirimbo zabo yatangiye kuririmba ku  giti cye.  Muri uwo mwaka  yashyize hanze indirimbo imwe yise ‘On Faith’ muri 2003 . Muri 2004 nibwo yavuye muri Makoma bucece, atangira kuririmba ku giti cye. Nyuma yo kuvamo nabwo yashyize hanze indirimbo yise ‘I Saw the Light’ muri 2005. Yakomeje gukora muzika kugiti cye abifashijwemo na kompanyi ya Sony BMG, batandukana muri 2011.

Nubwo  Nathalie yari amaze kuvamo, itsinda rya Makoma ryakomeje gukora ariko kuva muri 2006 ntiryongeye  gushyira hanze ibihangano bishya.

Amafaranga niyo yatumye Yuda agambanira umwana w’Imana. Urebye ninayo yatumye abavandimwe baryana, bibaviramo gutandukana. Ubwo yari amaze kuva muri Makoma, Nathalie yatangaje ko ariwe wandikaga hafi y’indirimbo zose zabo ariko amafaranga yavaga mu bihangano agatwarwa na bakuru be.

Nyuma yo kuvamo kwa Nathalie, basigaye ari 6

Nathalie Makoma

Mu magambo ye yagize ati “ Nubwo ari njye wandikaga indirimbo zose, ntanuburenganzira nari mfite ku ifaranga nibura rimwe rya Euro kugira ngo nibura nshobore kwigurira ipantaro. Ibyo navugaga byose byakemurwaga no gukubitwa. Muri iriya myaka ntibatinyaga no kunkubitisha umukundara!Sinashoboraga kubyihanganira. »

Muri 2013 ubwo yaganiraga n’ikinyamakuru La Prospérité cyo mu Mujyi wa Kinshasa, abajijwe umubano uri hagati ye n’abavandimwe be basigaye muri Makoma, Nathalie yatangaje ko umwuka wari ukiri mubi hagati ye n’abavandimwe be.  Yagize ati «  Ntabwo turongera guhuza nubwo  ntako mba ntagize ngo ibintu bisubire uko byahoze. Abavandimwe banjye(b’abakobwa) baracyamfitiye urwango. Mbabajwe n’uko mu muryango wacu harimo urwango rwinshi. Nsenga Imana kugira ngo urukundo rwongere kugaruka mu mitima yacu. ».

Muri 2012 bari bagarukanye ingufu ariko hashize indi myaka 4 batumvikana

Kuva muri 2006 kugeza muri 2012 abantu bahoraga bibaza irengero rya Makoma. Muri 2012 nibwo bongeye gusa n’abagarukana  ingufu mu ruhando rwa muzika. Ikinyamakuru Hipipo cyo cyabyanditse mu nkuru cyahaye umutwe ugira uti ‘The Big Comeback of Makoma Gospel Group ‘ yo ku ya 26 Gashayantare 2012.

Ku itariki 31 Mutarama 2012 mu Mujyi wa London mu Bwongereza bahamurikiye kumugaragaro album yabo ya 4 bise’ Evolution’ yari igizwe n’indirimbo 10. Icyo gihe Makoma yateganyaga gukorera ibitaramo mu bihugu 30 nibura mu myaka 2. Bateganyaga ko bagomba kujya mu bihugu bya Afurika y’Uburengerazuba bahereye muri Cote d’Ivoire bagasoreza muri Angola.

Mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba bagombaga guhera muri Kenya bagasoreza muri Madagascar. Si aho gusa kuko bifuzaga no kwerekeza i Burayi, muri Amerika na Canada ndetse no muri Australia ariko imyaka ibaye 4 ntakanunu k’iri tsinda ndetse biragoye kubasha kubona amakuru mashya aturuka muri Makoma.

Iri tsinda rigerwaho wari urihe ?Ni iki wibukira ku ndirimbo zabo ?Hari urwibutso zagusigiye ?









TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • h8 years ago
    yarengeye mu rutooki buriya bagiye guca amakoma
  • 8 years ago
    Makoma igerwaho nari nfi epfo iyo mu cyaro ariko indirimbo zabo zakanyujijeho
  • philly8 years ago
    twarabakundaga
  • natalie8 years ago
    baribazi icyo bashaka kuko ntayindi groupe ya gospel turongera kubona nka makoma
  • thierry8 years ago
    Murakoze kutwibutsa amateka muzadushakire nizindi group zagacishijeho
  • Ben2 years ago
    Urakoze cyane πŸ™ˆπŸ™ˆπŸ™ˆcyane cyane nibuka iritsibda cyane Muri 2000, hanyuma Natalie makoma aracyabaho





Inyarwanda BACKGROUND