Apotre Gitwaza Paul ahamya ko yagiye i Vatikani mu mwaka wa 2001 akabonana n’umushumba wa Kiliziya Gaturika ku isi wari uriho icyo gihe Papa Yohani Pawulo wa kabiri, uyu akaba yarahase Gitwaza ibibazo 120 byibandaga ku gushaka kumenya niba uyu mugabo nta zindi mbaraga zidasanzwe akoresha mu itorero rye.
Nk’uko bigaragara mu nyandiko y’ikinyamakuru Iriba, iby’urugendo rwe i Vatikani Apotre Gitwaza Paul yabitangaje mu rusengero rwa Zion Temple mu Gatenga, ariko nyuma inyigisho ikubiyemo iby’urwo ruzinduko rwe yaje gutambuka kuri Radiyo ye yitwa Authentic tariki ya 5 Mutarama 2015 kuva saa mbiri za mugitondo.
Gitwaza yemeza ko amatorero menshi arangajwe imbere na kiliziya gaturika bamukeka gukorana n'imbaraga zidasanzwe
Intumwa y’Imana Paul Gitwaza yavuze ko uburyo yatumijwe i Vatikani ngo byari ukugirango asobanure ukuntu Itorero ayoboye rya Zion Temple riri gutwara abakristo benshi ba Kiliziya Gaturika yo mu Rwanda ndetse rikaba rinafite umuvuduko udasanzwe mu yandi matorero yariyo icyo gihe mu Rwanda mu mwaka wa 2001.
Mu bibazo 120 Apotre Gitwaza avuga ko yabajijwe na Papa Yohana Pawulo wa kabiri, yabajijwe impamvu Zion Temple ihagurukanye imbaraga cyane, ibyo bikaba byari bihangayikishije cyane Leta ya Vatikani.
Papa Yohani Pawulo wa kabiri yahase ibibazo Apotre Gitwaza Paul
Nyuma y’urwo ruzindo yagiriye i Vatikani, Apotre Gitwaza yavuze ko nyuma y’uko ageze mu Rwanda, Kiliziya Gaturika mu Rwanda yajyaga yohereza intumwa zikajya kuneka imisengere yo muri Zion Temple ngo barebe niba nta zindi mbaraga zimukoresha.
Si Kiliziya Gaturika gusa icungacunga imisengere y’abo muri Zion Temple, ahubwo Apotre Gitwaza yemeza ko binakorwa n’andi matorero menshi ya hano mu Rwanda, gusa ngo ibyo nta kibazo kirimo kuko muri Zion Temple ariho ngo hari icyumba n’igitanda cy’Imana mu Rwanda, ngo bajye bajyayo babigireho byinshi mu by’Umwuka ariko bareke guhora mu mwijima.
Apotre Gitwaza Paul yemeza ko mu rusengero rwe hari icyumba cy'Imana n'igitanda cyayo
Uyu mugabo ashimangira ashize amanga ko impamvu amatorero menshi akomeje gutangazwa n’imbaraga zigaragara mu itorero rye rya Zion Temple, nta yindi uretse kuba muri iri torero ariho honyine mu Rwanda hari icyumba ndetse n’igitanda cy’Imana, bityo n’andi matorero akaba akwiye kugenda akabigiraho.
Manirakiza Théogène
TANGA IGITECYEREZO