RFL
Kigali

GAHINI: Reba amafoto y'ahari gutunganywa Umusozi w'amasengesho ufatwa nk'igisubizo ku bajyaga gusengera ahantu hadasobanutse

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:3/01/2018 12:38
0


I Gahini mu karere ka Kayonza hari gutunganywa 'Umusozi w'amasengesho' uzabera igisubizo abajyaga Kanyarira n'ahandi hadasobanutse nkuko bitangazwa na Musenyeri Alexis Birindabagabo umushumba wa Diyoseze ya Gahini mu itorero Angilikani.



Kuri uyu wa Kabiri tariki 2/1/2018 ni bwo Diyoseze ya Gahini yashyize hanze amafoto y'uyu Musozi w'Amasengesho itangaza ko imirimo yo kuwutunganya yatangiye. Nkuko Musenyeri Birindabagabo yabitangarije abanyamakuru mu mpera z'umwaka wa 2017, biteganyijwe mu kwezi kwa 6 muri uyu mwaka wa 2018 ari bwo bazataha uyu Musozi w'Amasengesho. 

Mu kiganiro n'abanyamakuru cyabaye mu mpera za 2017, Musenyeri Alexis Birindabagabo Alex umuyobozi w'Itorero Angilikani, Diyoseze ya Gahini akaba n'umuyobozi wa PEACE PLAN ihuza amadini n'amatorero yose yo mu Rwanda yatangaje ko i Gahini hari gutunganya 'Umusozi w'amasengesho', akaba ari igitekerezo Angilikani Diyoseze ya Gahini yagize nyuma yo gusanga hari abantu bajya gusengera ahantu hadasobanutse, aho bamwe bahurirayo n'impanuka.

Umusozi wa Kanyarira,.. hakunze kubera impanuka nyinshi

Ubwo yasobanuraga ubwiza bw'Umusozi w'Amasengesho bari gutunganya i Gahini, ntabwo Musenyeri Birindabagabo yigeze avuga izina ry'umusozi ari kunenga, gusa umusozi wa Kanyarira uherereye mu Kagari ka Mpanda, Umurenge wa Byimana Akarere ka Ruhango, ni wo uzwi cyane mu hakunze gusengerwa n'abantu benshi ndetse ni naho hakunze kubera impanuka nyinshi aho hari abahaburira ubuzima bitewe n'amabuye abagwira.

Ku bijyanye no kuba barahisemo umusozi w'i Gahini, yavuze ko impamvu ari ukubera ko ari ahantu hazwi mu Rwanda nk'ahatangiriye ububyutse mu Rwanda. Musenyeri Alexis Birindabagabo yagize ati: "Turi gutunganya umusozi w'amasengesho i Gahini, mukwa 6 tuzawutaha. Twumvise ngo hari abajya gusengera ahantu hadasobanutse. Mu myaka ya 1930 na mbere yaho gato, i Gahini hari ububyutse bukomeye, n'uyu munsi buracyahari, ni umurage mwiza twifuza gukomeza, tuzawuraga n'abana bacu."

Image result for Musenyeri Birindabagabo Alex inyarwanda

Musenyeri Birindabagabo Alex

REBA AMAFOTO Y'UMUSOZI W'AMASENGESHO URI GUTUNGANYWA I GAHINIGahini Mauntain Preyer

I Gahini ahari gutungwa umusozi w'amasengesho

Gahini Mauntain Preyer

Imirimo yo gutunganya Umusozi w'Amasengesho i Gahini yaratangiye

Gahini Mauntain Preyer

Umusozi w'Amasengesho w'i Gahini wegeranye n'ikiyaga cya Muhazi

Gahini Mauntain Preyer

Diyoseze ya Gahini (EAR) ni yo yatangaje ko imirimo yo gutunganya uyu musozi yatangiye






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND