RFL
Kigali

Umuhanzikazi Gaby Kamanzi yerekeje muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:4/09/2015 19:02
2


Umuhanzikazi Gaby Irene Kamanzi ni umwe mu banyarwanda bagiye mu giterane Rwanda Christian convention cyateguwe ku bufatanye bwa Ambasade y’u Rwanda muri Amerika (USA) n’amatorero ya Gikristo y’abanyarwanda baba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Canada.



Iki giterane cy’iminsi itatu, cyatangiye kuri uyu wa gatanu tariki 4 Nzeri kikazasozwa ku cyumweru tariki ya 6 Nzeri 2015. Rwanda Christian convention izajya ibera mu mujyi wa Chicago muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.  Insanganyamatsiko yayo igira iti ”Njye ubwanjye nzaguha umugisha ngire abazagukomokaho ishyanga rikomeye” I, I will bless you and make your descendants into a great nation.”

Iki giterane Rwanda Christian convention  kizitabirwa n’abakristo basaga 500 bo mu matorero ya Gikristo atandukanye akorera muri Amerika ndetse hari n’abazava mu Rwanda bajyanywe muri Amerika no kwitabira icyo giterane.

Gaby Kamanzi watewe ishema no kuba yatumiwe mu giterane cy’abanyarwanda cyateguwe na Leta y’u Rwanda ifatanyije n’amatorero aba muri Amerika, yabwiye inyarwanda.com ko agiye kuririmba muri iki giterane. Gaby Kamanzi n’itsinda ry’abantu bari kumwe, bahagurutse mu ijoro ryo kuri uyu wa gatanu tariki ya 4 Nzeri.

Umuhanzikazi Gaby Kamanzi azaririmba mu giterane Rwanda Christian convention

Bishop John Rucyahana umuyobozi wa Komisiyo y’igihugu y’ubumwe n’ubwiyunge uri muri batatu b’iyi komisiyo bazitabira iki giterane, yavuze ko bagiye kwifatanya n’inshuti n’abanyarwanda baba mu mahanga bahamagariwe umurimo w’Imana bakababwira ko bakwiye kwiyumva nka’abanyarwanda bakamenya inkomoko yabo n’isoko yabo. Asobanura icyo bazashishikariza abanyarwanda baba mu mahanga, Bishop Rucyahana yagize ati:

Ijambo ry’Imana riduhamagarira gukizwa kandi gukira ni ukuba icyo turicyo, uko uri kose n’umusaruro wacyo no kuva mu bwiza tujya mu bundi tukabijyamo tuzi icyo turicyo, kandi tukamenya n’inkomoko yacu kandi iyo nkomoko yacu tukaba dufite umuhamagaro wo kuyigira nziza ari mu majyambere ari no mu bwiza bwayo ari mu gaciro kayo.

Musenyeri John Rucyahana 

Pastor Denise Heaven Amandou uyobora Itorero Jesus Touch International Ministries ari nawe wagize igitekerezo cyo gukora icyo giterane Rwanda Christian Convention kigiye kuba ku nshuro ya mbere, avuga ko amatorero akwiye kwimura amacakubiri ayo ariyo yose akimika ubumwe n’ubwiyunge. 

UMVA HANO INDIRIMBO NSHYA YA GABY KAMANZI YITWA ARANKUNDA







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Rukundo8 years ago
    Mana Gaby ndamukunda arko mubabarire nukuri abone umugabo, numva kuba single kwe bimbabaza
  • kaka8 years ago
    who cares?





Inyarwanda BACKGROUND