RFL
Kigali

Gaby Kamanzi ari guhatana ku rwego rwa Afrika mu irushanwa ry'indirimbo zo kuramya Imana

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:14/02/2018 17:38
0


Gaby Irene Kamanzi ari guhatanira igihembo ku rwego rwa Afrika mu irushanwa MWMA Maranatha Worship Music Awards 2018 ryo muri Kenya aho ari mu cyiciro cy'umuhanzikazi mwiza muri Afrika mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana.



Gaby Irene Kamanzi wamaamye mu ndirimbo Amahoro, ari mu cyiciro cya 'Favourite Female Music Worship Minister(Africa)' (umuhanzikazi mwiza muri Afrika) mu irushanwa MWMA Maranatha Worship Music Awards 2018. Kumuha amahirwe ni ukumutora unyuze ku mbuga nkoranyambaga za Manabatha Awards ari zo Facebook, Twitter, Whatsapp na Emails.

Nk'uko bitangazwa n'abategura iri rushanwa rya MWMA Maranatha Worship Music Awards 2018, umuntu atora inshuro imwe gusa muri buri cyiciro. Ntabwo ushobora gutora umuntu mu cyiciro kimwe ngo umutorere kuri Whatsapp na Email. Iyo umuntu atoye inshuro imwe, habarwa ijwi rimwe rya mbere. Gutora bizarangira tariki 31 Werurwe 2018 saa tanu na 59. 

Gaby Kamanzi

Inyarwanda.com twabajije Gaby Irene Kamanzi uko yakiriye gushyirwa ku rutonde rw'abahatanira ibihembo muri iri rushanwa by'akarusho agashyirwa mu cyiciro cy'umuhanzikazi mwiza muri Afrika mu irushanwa MWMA Maranatha Worship Music Awards 2018, adusubiza ko yabyakiriye neza cyane ndetse abihera Imana icyubahiro. Yagize ati:

Nabyakiriye neza, kandi muri byose nahaye Imana icyubahiro cyose. Mu by'ukuri, kuba nominated cyangwa kubona igikombe, ni uko abantu bama barahawe umugisha, Biciye mu ndirimbo zacu, uko ni ko babitugaragariza. Mu kuba nominated, gushyirwa kuri list nta kindi, rero, Imana ihabwe icyubahiro kuko ariyo iba yadukoresheje mu ndirimbo zifasha abantu, nihabwe icyubahiro cyose.

Image result for gABY Irene Kamanzi inyarwanda

Gaby Kamanzi ni umwe mu bakunzwe cyane mu Rwanda muri Gospel

REBA HANO 'ARANKUNDA' YA GABY IRENE KAMANZI






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND