RFL
Kigali

Mugisha Drake yakatiwe igifungo cya burundu nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo kwica umugore we Pastor Maggie

Yanditswe na: Editor
Taliki:21/03/2018 17:54
1


Mu isomwa ry’urubanza rwa Mugisha Drake ukekwaho kwica umugore we Pastor Mutesi Maggie, kuri uyu wa 21 Werurwe 2018 Urukiko rwa Nyamirambo rwahanishije Drake igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga angana na miliyoni ndetse agasubiza igarama ingana n'ibihumbi 50 by'amafaranga y'u Rwanda.



Isomwa ry’uru rubanza ryabereye ku rukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge ruherereye i Nyamirambo mu Karere ka Nyarugenge, ryitabirwa n’abantu bagera hafi kuri 50. Uru rubanza rukimara gusomwa, benshi mu bari bitabiriye isomwa ryarwo bagaragaje akanyamuneza n’ubwo bidashoboka ko uwitabye Imana (Pastor Mutesi Maggie) yagaruka ku isi. Abacamanza bifashishije ingingo y'142 y'igitabo cy'amategeko ahana (Penal code) mu gika cyayo cya 2, yemeza (ingingo) ko Drake Mugisha akwiye igihano cya burundu.

Uko Mugisha Drake yahamwe n'icyaha aregwa cyo kwica Pastor Maggie

Abacamanza bavuze ko Mugisha Drake avuga ko yabanye neza n’umugore we mu gihe umwana we ariwe Deborah avuga ko se yajyaga akubita nyina. Kuba Drake Mugisha atarashatse kumenya icyo umugore we yazize ndetse ntajyane na nyakwigendera mu modoka ubwo bamujyanaga kwa muganga, basanze na byo bimuhamya icyaha.

Ubwo uru rubanza rwaburanishwaga mu gihe gishize, umuganga umwe yavuze ko hari ibimenyetso bitagaragara neza bisa nko kuba Mutesi Maggie yaranizwe n’intoki gusa ngo umurambo warashengutse ku buryo bitagaragara neza. Drake ubwo yireguraga yavuze ko Mutesi Maggie yajyanywe kwa muganga ari muzima mu gihe umwana we ari we Deborah avuga ko yinjiye mu cyumba agasanga nyina ku buriri adashobora kuvuga ngo kuko yaramuvugishije ntiyamwikiririza.

Incamake y'uko urubanza rwagenze

Tariki 21 Gashyantare, urubanza ruregwamo Mugisha Drake ukekwaho kwica uwari umugore we Pasiteri Mutesi Maggie rwasubukuwe ku rukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge ruherereye i Nyamirambo hatangwa ubuhamya (mu nyandiko) bw’abana ba Mugisha Drake na Pasiteri Mutesi Maggie. Muri ubu buhamya, umukobwa witwa Deborah w’imyaka umunani (8) yavuze ko atumvise nyina yicwa cyangwa ngo abone uwamwishe ariko avuga ko mu gitondo yakinguye icyumba se na nyina baryamagamo ashyiriye nyina telefone ngo yitabe uwari umuhamagaye maze agasanga nyina yapfuye umurambo we ukivirirana amaraso mu maso. Uyu mwana avuga ko yasanze se (Mugisha Drake) ari iruhande rw’umurambo wa nyina.

Tariki 16 Gashyantare 2018 urubanza ruregwamo Mugisha Drake rwagaragayemo abatangabuhamya batandukanye barimo abana ba Drake na Maggie bari bari mu rugo ubwo Maman wabo ari we nyakwigendera yitaba Imana. Kubera umutekano ndetse n’uburenganzira byihariye by’aba bana, batanze ubuhamya/ubusobanuro bwabo mu muhezo babazwa ibibazo n’abacamanza bari bonyine nta wundi muntu uhari na ndetse nyuma aba bana basaba gusuhuza Papa wabo, Mugisha Drake bahabwa uruhushya rwabyo.

Ibyo Abatangabuhamya batangaje

Shyaka: 

Akuriye ahakirirwa indembe mu bitaro byitiriwe Umwami Faisal (KFH). Shyaka ni umwe mu batumijwe n’urukiko cyane ko yahawe raporo y’ibyabaye byose ku munsi Mutesi Maggie yajyanwaga mu bitaro bya King Faisal. Shyaka wabanje kurahirira imbere y’urukiko kuvuga ukuri kose yatangarije ubucamanza ko ubwo nyakwigendera Mutesi Maggie yagezwaga kuri ibyo bitaro yabanje gupimirwa mu modoka basanga nta kimenyetso cy’ubuzima agaragaza, gusa kuko icyo gihe batari bafite ibyuma byose byo gusuzuma ngo bemeze koko niba Maggie ari muzima cyangwa yitabye Imana ndetse no kubera igitutu botswaga n’abagize umuryango wa nyakwigendera, ukongeraho no kuba batari bazi n’igihe yaba yaviriye mu mubiri, bahise bamujyana muri serivisi y'ubutabazi bwihutirwa (urgence) bakoresha ibyuma byabugenewe baza gusanga Maggie yitabye Imana.

Rose Musabeyezu:

Nyuma ya Shyaka ubushinjacyaha bwahamagaje umuganga wakiriye bwa mbere Pastor Maggie ari we Musabeyezu Rose nawe wageze imbere y’ubucamanza akabanza kurahirira gutangaza ukuri kose uko kuri. Yabanje gusabwa kureba Drake Mugisha maze abazwa niba mu bazanye nyakwigendera Maggie, Drake yari arimo, nuko ahamya ko yari arimo. Yakomeje avuga ko bakimara kugera ku bitaro yatabajwe akabanza gupimira Pastor Maggie mu modoka ariko akaba yarasanzwe nta kimenyetso cy’ubuzima yari afite babimenyesha abagize umuryango we bari bamuzanye, bakabasaba babinginga cyane ko babafasha bakagerageza bakareba ko yabasha kugaruka mu buzima, ibintu byari bigoye cyane.

Musabeyezu yavuze ko yagiriye inama abagize umuryango wa nyakwigendera Maggie ko bakoresha ikizamini cya Autopsy, Drake akabaza uko icyo kizamini gikorwa akamusobanurira ko bareba kuva ku mutwe kugeza ku birenge. Drake ngo yahise ahakana yivuye inyuma ashimangira ko icyo kizamini atemera ko gikorwa, gusa Murara, musaza wa nyakwigendera Maggie wari uri mu marira n’agahinda yasubije mu ijwi rituje cyane ati “Yego icyo kizamini tuzagikora!”

Undi mutangabuhamya:

Uyu mutangabuhamya nawe ni umuganga. Nawe yahamije ko Mutesi Maggie yagejejwe ku bitaro nta kimenyetso cy’ubuzima afite, kuko yari yapfuye. Abaganga ngo bagerageje ibyo bari bashoboye ariko byose byari ubusa kuko nta cyuma na kimwe bamukozagaho ngo kigaragaze ikimenyetso na kimwe cy'ubuzima ahubwo byose byagaragaza ko umuntu yamaze gupfa. Abajijwe niba hari ibimenyetso basanze ku mubiri wa nyakwigendera by’icyaba cyamwishe asubiza ko bo icyo bihutiye gukora nk’abaganga ari ubutabazi bw’ibanze bwihuse ibindi byo gukurikirana byimbitse bitari mu nshingano zabo ako kanya hari abari babishinzwe.

Doctor Cyokunda Tumwine:

Dr Cyokunda Tumwine umuganga mu bitaro byitiriwe Umwami Faisal ni we muganga wasuzumye byimbitse umurambo wa nyakwigendera Pastor Maggie. Avuga ko yahamagawe n’ubuyobozi bw’ibitaro byitiriwe Umwami Faisal kugira ngo akore ikizamini cya Autopsy maze asaba umwe mu bagize umuryango wa nyakwigendera ahabwa Murara Arthur wanamuhaye imyirondoro yose ya nyakwigendera. Nk’umuganga yatangiye akazi ke ko gusuzuma umurambo kugira ngo amenye icyamwishe afashijwe na bamwe mu baganga bagenzi be.

Uko basanze umurambo wa Pastor Maggie n’ibimenyetso bamusanganye

-Dr Cyokunda Tumwine yavuze ko Pastor Maggie nta bisebe yasanganwe mu kanwa kandi ngo yari afite amenyo ye yose.

-Nta kimenyetso na kimwe cy’uburwayi yari afite.

-Yasanganwe ibikomere ku mutwe ahagana inyuma ku ruhande rw’ibumoso.

-Basanze afite amaraso imbere mu bwonko ku gice cy’imbere.

-Yari afite ibikomere bibiri mu mutwe.

-Amagufwa ye yari yajanjaguritse.

-Mu ijosi hari ibikomere by’inzara bigaragarira n’amaso.

-Ijosi ryaranaganaga ku buryo budasanzwe ndetse hanaretsemo amaraso.

-Amagufwa yo mu ijosi n’imitsi nta kibazo byari bifite.

-Mu muhogo hari harimo amaraso ndetse nta no guhumeka.

-Intoki zari zatebeye mu gituza.

-Urubavu rw’ibumoso rwari rwavunitse.

-Umutima wari wicaye mu kiziba cy’amaraso

-Hafashwe n’ibizamini by’amaraso kugira ngo barusheho gukurikirana byimbitse.

Icyo Mugisha Drake n’abamufasha kuburana batangaje

Nyuma y’uko abaganga bavuze ko basanze Pastor Maggie yitabye Imana, abafasha Drake kuburana babajije abaganga bati “Ko mwasanze yari yamaze gupfa kuki mwamujyanye muri urgence kandi yari yapfuye?” Muganga uhagarariye ishami rya Urgence yahise asobanura neza ko nta tegeko na rimwe ryababuzaga kumujyana muri urgence cyane ko nk’uko Musabeyezu, umuganga wabakiriye abisobanura ati:

Abarwayi bose ntabwo basuzumirwa mu modoka kandi mu modoka ntabwo twari dufite ibikoresho byose bihagije byo gupima Pastor Maggie, ahubwo twakoze ubutabazi bw’ibanze nk’uko ariko kazi kacu ndetse n’umuryango we wari uri gukomeza kudusaba kubafasha tukagira icyo dukora. Kuko tutari tuzi igihe yitabiye Imana ndetse n’icyabiteye hagombaga gukorwa ubutabazi bwisumbuyeho.

Uko urubanza rwarangiye

Nyuma y’igihe kirekire uru rubanza rwari rwitabiriwe n’abantu benshi bigaragara ko ari rurerure, umutangabuhamya w’umuganga wakoze Autopsy yaje kunanirwa ndetse n’abandi barananirwa urukiko rutanga umwanya w’ikiruhuko. Urubanza rwongeye gukomeza ubwo Drake yabazaga bimwe mu bibazo yari yanabajije kare umuganga akongera kumusubiza mu buryo budatandukanye n’ubw’abandi babikozemo.

Urukiko rwasabye ko urubanza rwongera gusubikwa kuko umwanditsi w’urukiko nawe yari amaze kunanirwa ndetse bigaragara ko hari byinshi bitaravugwaho. Nk’uko twabivuze haruguru ubuhamya bw’abana ba Drake na Maggie bwatangiwe mu muhezo. Urukiko rwaje gutangaza ko uru rubanza ruzasubukurwa kuwa Gatatu tariki 21 Gashyantare 2018 ndetse n’ibyo abana batangaje bikazavugwa icyo gihe. Ni ko byagenze kuko tariki 21 Gashyantare 2018 ni bwo hasomwe ubuhamya (mu nyandiko) bwatanzwe n'abana ba Drake na Maggie, nyuma y'aho tariki 21 Werurwe 2018 Drake Mugisha akatirwa igifungo cya burundu nyuma yo guhamwa n'icyaha cyo kwica umugore we Mutesi Maggie.

Pastor Mutesi Maggie yavutse mu 1980, yitaba Imana tariki 10 Nzeli 2017, ashyingurwa kuwa Kane tariki 14 Nzeli 2017. Ibizamini bya muganga byagaragaje ko Pastor Maggie yishwe anizwe. Umugabo we Mugisha Drake ni we wakekwagaho kwica Mutesi Maggie, gusa we (Mugisha Drake) arabihakana akavuga ko ari akagambane, gusa yamaze gukatirwa igifungo cya burundu nyuma yo guhamwa n'iki cyaha. Nyakwigendera Pastor Mutesi Maggie yari umuyobozi muruku w'umuryango Gates of Heaven Ministries (Amarembo y’Ijuru).

Pastor Mutesi Maggie yajyaga ategura amasengesho ngarukakwezi yaberaga muri Kigali Serena Hotel akitabirwa n’abayobozi b’amatorero atandukanye akorera hano mu Rwanda mu rwego rwo gusengera ububyutse mu Rwanda. Aya masengesho y'abayobozi b'amatorero ariko yari amaze igihe atagikorwa buri kwezi ahubwo akaba yakorwaga rimwe mu gihembwe nkuko Inyarwanda yabitangarijwe n’umwe mu bakozi ba Serena Hotel. Urupfu rutunguranye na Pastor Mutessi Maggie rwashavuje benshi by'akarusho abo mu muryango we babwiwe ko yishwe anizwe.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Yvette6 years ago
    Nukuri urukiko rwakoze ibigomba gukorwa ntakundi umuryango we nukomeze kwihangana gusa nyakwigendera yarumubyeyi mwiza pe





Inyarwanda BACKGROUND