RFL
Kigali

Dorcas yashyize hanze amashusho ya ‘My Hero’ yahimbiye umubyeyi we uherutse kwitaba Imana-VIDEO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:17/04/2017 8:00
1


Ashimwe Dorcas ni umwe mu bahanzikazi batatu bavukana bagize itsinda The Blessed Sisters, bagenzi be akaba ari Peace na Rebecca. Kuri ubu Dorcas yamaze gushyira hanze amashusho y’indirimbo yise ‘My Hero’ yahimbiye papa we Rev Kanyangira uherutse kwitaba Imana azize uburwayi.



Amashusho y’iyi ndirimbo ‘My Hero’ yatunganyijwe na producer Henry Joel wo mu Urugero Films. Dorcas yumvikana muri iyi ndirimbo avuga ko azahora yibuka se wamutoje ibyiza byinshi birimo gusenga Imana bityo akaba amufata nk’intwari, ati “Ndagukunda Papa, uri intwari yanjye,... “

Rev Elisa Kanyangira, Papa wa Dorcas, Peace na Rebecca yitabye Imana tariki 1 Mata 2017, ashyingurwa tariki 8 Mata 2017 i Gahini mu irimbi rya Diyoseze ya Gahini. Umuhango wo kumushyingura witabiriwe n’abantu benshi cyane barimo n’abayobozi bakuru b’itorero Angilikani nyakwigendera Kanyangira yakoreyemo umurimo w'Imana imyaka myinshi. Abo bashumba bari barangajwe imbere na Musenyeri Onesphore Rwaje uyobora itorero Angilikani mu Rwanda, Musenyeri Birindabagabo Alex uyobora Diyoseze ya Gahini, Musenyeri Louis Muvunyi uyobora Diyoseze ya Kigali n'abandi.

REBA HANO MY HERO YA ASHIMWE DORCAS






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Jabo Samuel7 years ago
    Ni Intwari Umubyeyi





Inyarwanda BACKGROUND