Kigali

Diane wo muri True Promises witegura ubukwe yakorewe ibirori bya Bridal shower-AMAFOTO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:8/09/2017 23:33
3


Diane Nyirashimwe ubarizwa mu matsinda abiri akomeye mu muziki wa Gospel mu Rwanda ari yo True Promises na Healing worship team, mu gihe habura iminsi micye agakora ubukwe, yakorewe ibirori bya Bridal shower.



Nkuko Inyarwanda.com ibikesha bamwe mu bari muri ibi birori bya Bridal shower byakorewe Diane, badutangarije ko byabereye mu mudugudu wa Byimana, mu kagari ka Kanserege mu murenge wa Kagarama mu karere ka Kicukiro. Ni ibirori byitabiriwe n'urungano rwa Diane yaba inshuti ze za hafi ndetse n'abo mu muryango we.

Ubusanzwe Bridal shower ni ibirori bikorerwa umukobwa ugiye gushyingirwa ahanini ibi birori bikaba bikorwa mu rwego rwo kumushyigikira mu buryo bw’ubushobozi kugira ngo azabashe kujya kubaka urwe ntawe umunyujijemo ijisho. Muri ibi birori, umukobwa ugiye gushyingirwa ahabwa impano zinyuranye ndetse n'impanuro. 

Ubukwe bwa Diane n’umukunzi we Eric Mpore usanzwe uba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, buzaba muri uku kwezi kwa Nzeri bubere mu Rwanda. Tariki 29 Nzeri 2017 hazaba umuhango wo gusaba no gukwa, hanyuma tariki 30 Nzeri 2017 habe umuhango wo gusezerana imbere y’Imana n'imbere y'abakristo. 

REBA AMAFOTO Y'UKO BYARI BIMEZE MURI BRIDAL SHOWER YA DIANE

Diane Nyirashimwe

Diane hamwe na Mutesi Solange babana muri True Promises bakatanye umutsima wari wateguwe

Diane NyirashimweDiane Nyirashimwe

Umutsima wari wateguriwe Diane

Diane NyirashimweDiane NyirashimweDiane NyirashimweDiane NyirashimweDiane Nyirashimwe

Urungano rwa Diane rwitabiriye ku bwinshi ibi birori

Diane NyirashimweDiane Nyirashimwe

Diane (iburyo) hamwe na murumuna we Uwase Doreen (ibumoso) umukurikira bwa kabiri

Diane Nyirashimwe

Ibyishimo byari byose kuri Diane n'urungano rwe

Diane Nyirashimwe

Diane Nyirashimwe

Diane

Ubutumire bw'ubukwe bwa Eric Mpore na Diane 

AMAFOTO: Bienvenue (Pax)

REBA HANO 'MANA URERA' IGARAGARAMO DIANE

REBA HANO 'MANA IMBARAGA ZAWE' IGARAGARAMO DIANE







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Claudino 7 years ago
    Gaby we, uribuka ko ugejeje 38??
  • Mimi7 years ago
    Uyu se nawe ni umustar ra??ubuse aba cholariste bose muzajya mubavuga? ninumunyamurenge nyashimwe!!!!! nsuhuje abantu bose bize mubigo byabanyamu ex: REMERA MBOGO
  • Elsa7 years ago
    Niko c mimi kuba ari umunyamurenge bigutwaye iki?yari yaza kugusaba ibiryo?plz tujye twubahana.kd niba byakubabaje sinibaza impamvu uta umwanya usoma. Nkwifurije yrugo ruhire Diane uzabyare hungu na kobwa



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND