RFL
Kigali

Cubaka agiye gukora igitaramo 'Gospel Live Jazz' yatumiyemo Apotre Masasu n'abahanzi banyuranye

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:20/10/2018 18:25
0


Cubaka Justin umwe mu bacuranzi b'abahanga u Rwanda rufite mu gucuranga gitari, yateguye igitaramo yise 'Gospel Live Jazz' cyizitabirwa n'Intumwa y'Imana Masasu Yoshuwa n'umufasha we Pastor Lydia Masasu ndetse n'abahanzi banyuranye.



Iki gitaramo cya Cubaka Justin giteganyijwe kuri iki Cyumweru tariki 21 Ukwakira 2018 kuva Saa Kumi z'umugoroba kuri Restoration church i Masaro. Mu bahanzi Cubaka Justin yatumiye bazafatanya na we muri iki gitaramo hari; Christian Irimbere, Serge Iyamuremye, Arsene Tuyi, Shekinah worship team, Gisubizo Ministries na Patient Bizimana. Kwinjira ni ubuntu ku bantu bose. 

Cubaka

Umuhanzi Cubaka Justin

Mu kiganiro na Inyarwanda.com, Cubaka yadutangarije ko intego nyamukuru y'iki gitaramo yatumiyemo Apotre Masasu n'abahanzi banyuranye, ari ivugabutumwa risana imitima ibabaye no guha ibyiringiro abantu bababaye. Yagize ati: "Intego ni ivugabutumwa ryo gusana imitima ibabaye, guha ibyiringiro abantu bihebye no kuzamura musique Gospel mu Rwanda mu buryo bwa Live record."

Cubaka

Patient Bizimana azaririmba mu gitaramo cya Cubaka

Cubaka

Serge Iyamuremye nawe azaririmba muri iki gitaramo

Cubaka

Apotre Masasu n'umufasha we bazitabira igitaramo cya Cubaka






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND