RFL
Kigali

Chorale de Kigali yerekeje i Huye muri gahunda y'ivugabutumwa no kwizihiza Yubile y'imyaka 50

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:21/05/2016 21:22
2


Mu gihe habura amezi macye Chorale de Kigali ikizihiza Yubile y’imyaka 50 imaze kuva itangijwe mu Rwanda, ikomeje gukora ibitaramo hirya no hino muri Diyoseze zitandukanye. Kuri iki cyumweru abaririmbyi bayo bakaba berekeje i Huye gutaramana n'abakunzi babo baherereyeyo.



Mu kiganiro Inyarwanda.com yagiranye na Nizeyimana Alex umuyobozi wa Korali de Kigali, yadutangarije ko kuri iki cyumweru tariki 22 Gicurasi 2016 bafite urugendo rw’ivugabutumwa bazakorera i Butare mu karere ka Huye, bakaba bararuteguye muri gahunda yo kwizihiza Yubile yabo izaba muri Kanama 2016. Yagize ati:

Kuri iki cyumweru tugiye i Butare muri paruwasi katedarali ya Butare,hanyuma nyuma ya saa cyenda n’igice dukore concert mu nzu mberabyombi y’akarere ka Huye. Misa izatangira saa yine n’igice z’amanywa nyuma tujye mu gitaramo.

Chorale de Kigali igiye i Huye nyuma yo kuva i Rwamagana kuri uyu wa 3 Mata 2016 aho yakoze igitaramo cy’uburyohe cyanyuze abantu benshi cyane bakitabiriye bitewe n’uburyo bataramiwe mu ndirimbo nziza z’iyi korali bakunda ari benshi mu muziki mwiza ndetse n’uburyohe bw’amajwi y'abaririmbyi bayo nabwo bugashimisha benshi. Ikindi ni uko muri icyo gitaramo iyi korali yaririmbye n’iz’abahanzi bandi zikunzwe cyane ku isi.

Ingendo nk’izo z'ivugabutumwa bafite gahunda yo kuzikorera muri Diyoseze zitandukanye za Kiliziya Gaturika mu rwego rwo kwizihiza Yubile y’imyaka 50 iyi korali imaze kuva itangijwe mu Rwanda. Umuhango nyirizina wo kwizihiza iyo Yubile uzizihizwa kuwa 15 Kanama 2016. Andi makuru y'iyi korali tuzabagezaho mu minsi iri imbere ni uko igiye kwibuka abaririmbyi bayo bagera kuri 16 bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Chorale de Kigali

I Rwamagana babanje kujya muri Misa nyuma bakora igitaramo cy'uburyohe

Chorale de Kigali

Chorale de Kigali

REBA HANO IGITARAMO CHORALE DE KIGALI YAKOREYE I RWAMAGANA






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Marshall Hakim7 years ago
    I Huye naho Chorale de Kigali na Chorale Ijuru ibintu byari sawa cyane
  • NISHIMIRWE Lucky Innocent7 years ago
    Ncuti nanjye nayumvise nkivuka nikorale pe!





Inyarwanda BACKGROUND