RFL
Kigali

Buravani, Anita Pendo, Uncle Austin, Patient,...bambariye kwitabira igitaramo cya Kingdom of God Ministries

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:12/09/2018 18:01
1


Bamwe mu bahanzi nyarwanda b'ibyamamare n'abandi bafite amazina azwi hano mu Rwanda, bambariye kwitabira igitaramo cya Kingdom of God Ministries kizaba kuri iki Cyumweru tariki 16/09/2018 kuri CLA i Nyarutarama.



Kingdom of God Ministries, yateguye iki gitaramo 'Victorious Live Concert', igizwe n'abanyempano batandukanye barimo abubatse ingo ndetse n'abakiri urubyiruko. Ni itsinda ryamamaye mu ndirimbo zinyuranye zirimo; Sinzava aho uri, Nzamuhimbaza n'izindi. Mu bantu b'ibyamamare banyotewe no kuzitabira igitaramo cy'iri tsinda, harimo: Patient Bizimana, Anita Pendo, Kibonke Clapton, Uncle Austin na Yvan Buravani wahoze aririmba muri iri tsinda mbere y'uko yinjira mu muziki usanzwe.

Anita Pendo

Anita Pendo anyotewe no kwitabira iki gitaramo

Kwinjira muri iki gitaramo  'Victorious Live Concert' ni 3,000Frw mu myanya isanzwe ndetse na 5,000Frw mu myanya y'icyubahiro. Icyakora abantu bagura amatike mbere y'uko igitaramo kiba baragabanyirizwa ibiciro kuko bishyura gusa 4,000Frw muri VIP naho mu myanya isanzwe bakishyura 2,000Frw.

Kuri ubu amakuru ahari ni uko amatike yatangiye kugurishwa, ukaba wayasanga ku nsengero zirimo; Zion Temple Gatenga, Foursquare Gospel church Kimironko, Calvary Revival church (Agatatu) no kuri Women Foundation Ministries ku Kimihurura. Wayasanga kandi kuri Simba Supermarket Gishushu, Kicukiro, Kimironko no mu mujyi.  Ahandi wayasanga ni kuri T2000, CHIC no muri gare ya Nyabugogo.

Iminsi irabarirwa ku ntoki, igitaramo kikaba

Kingdom of God Ministries izaba iri kumwe na Joel Lwaga wo muri Tanzania ukongeraho n'andi matsinda akunzwe cyane hano mu Rwanda arimo; Healing Worship Team, Alarm Ministries, Gisubizo Ministries, True Promises na Asaph Music International ya Zion Temple Gatenga. Ngaga Micheal umuyobozi wa Kingdom of God Ministries yabwiye Inyarwanda.com ko bageze kure imyiteguro y'iki gitaramo. Akoresheje uburyo bw'amashusho, umuhanzi Joel Lwaga yatangaje ko atewe ishema no kuzafatanya na Kingdom of God guhimbaza Imana mu gitaramo bamutumiyemo.

Kingdom of God Ministries

Igitaramo Kingdom of God igiye gukorera i Kigali

Victorious Live Concert

Uncle Austin ni umwe mu bazitabira iki gitaramo

Victorious Live Concert

Clapton Kibonke nawe azaba ahari

Victorious Live Concert

Yvan Buravan azitabira igitaramo cy'itsinda yahoze aririmbamo

Victorious Live Concert

Patient Bizimana ari mu bazitabira iki gitaramo






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • NIYONSENGA Viatuer1 year ago
    BURAVANI TUZAHORATUKWIBUKA UZAGIRE IRUHUKORIDASHIRA





Inyarwanda BACKGROUND