RFL
Kigali

ADEPR:Bishop Tom Rwagasana na bagenzi be 5 bakatiwe gufungwa iminsi 30

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:25/05/2017 16:45
4


Kuri uyu wa 25 Gicurasi 2017 ni bwo urukiko rwisumbuye rwa Gasabo rwasomye imyanzuro y’urubanza rwarezwemo Bishop Tom Rwagasana n’abandi bayobozi batanu bo muri ADEPR ku cyaha bakurikiranyweho cyo kunyereza umutungo wa ADEPR ungana na Miliyari hafi 3 z’amanyarwanda.



Ku wa Mbere tariki 22 Gicurasi 2017 ni bwo Bishop Tom Rwagasana na bagenzi be bitabye urukiko baburana ku cyaha bashinjwa cyo kunyereza hafi miliyari eshatu z'amanyarwanda.  Abakurikiranyweho iki cyaha cyo kunyereza umutungo wa ADEPR ni Bishop Tom Rwagasana,Mutuyemariya Christine wari fite imari ya ADEPR mu nshingano ze, Gasana Valens, Sebagabo Leonard, Sindayigaya Theophile na Niyitanga Straton. 

Kuri uyu wa 25 Gicurasi 2017 ahagana isaa Cyenda z'amanywa urukiko rwakatiye Tom Rwagasana bagenzi be gufungwa iminsi 30 y'agateganyo nyuma y'aho urubanza rwabo rukazakomeza kuko hagikusanywa ibimenyetso. Mu rubanza rwabaye kuwa 22 Gicurasi, ubushinjacyaha bwavuze ko abayobozi ba ADEPR bakusanyije amafaranga y’u Rwanda 3 592 465 324 ariko ntiyishyurwe ahubwo aba bayobozi bakayarya mu byiciro. Bwagaragarije urukiko ko aya mafaranga yagiye ahabwa abantu batandukanye basinyirwaga Sheki n’aba bayobozi, ariko abayabikuje bagahindukira bakayabasubiza, ubundi abayobozi ba ADEPR bakayakoresha mu nyungu zabo bwite.

Mu kwiregura kwabo bahakanye ibyo bashinjwa byose bahamya ko nta faranga na rimwe ryigezwe rinyerezwa. Bishop Tom yashinjwe gushyira umukono kuri sheki akaziha abantu batandukanye kandi atari mu nyungu z'itorero dore ko ngo izo sheki zagarukiraga abazisinyeho, ariko mu kwisobanura nabyo arabihaka. Bishop Tom Rwagasana uri kwivuriza mu bitaro byitiriwe Umwami Fayisali kubera uburwayi ngo bwamufatiye mu gihome, ni we wabimburiye abandi kuvuga ku byo ashinjwa.

Mu ijambo rye, yavuze ko nta mafaranga ya ADEPR yigeze anyerezwa ndetse ahita asaba urukiko ko yarekurwa agakurikiranwa ari hanze kuko ngo arwaye kandi akaba afite impapuro za muganga zivuga ko arwaye akaba akeneye kwitabwaho. Yagize ati: “Nta mafaranga yigeze anyerezwa, dufite amabwiriza atugenga, tugira internal audit na external audit".

Yakomeje avuga ko hagati y’imyaka ya 2008-2015 na 2016 bakorewe aya masuzuma y’ikoreshwa ry’umutungo yagaragaje ko hatabayeho kurigisa imitungo ndetse ko inama rusange y’iri torero yemeje Raporo z’aya masuzuma. Yunzemo ko ibya za Sheki ashinjwa gushyiraho umukono agambiriye kunyereza amafaranga bitamubazwa kuko we mu nshingano ze harimo gusinya Sheki ariko ko adashinzwe gukurikirana icyo aya mafaranga yakoreshejwe.

Bose uko bareganwa bitabye urukiko muri iki gitondo.

Hano bari bahagaze imbere y'urukiko kuwa 22 Gicurasi 2017






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Uniongoze 6 years ago
    Barafunzwe ark harabarikurengana pe
  • Pascal6 years ago
    Iyiminsiseko?????????
  • Emmy6 years ago
    Yeweeeee, cyakora niba ariya mafaranga barayariye azabahagama,arko niba batarayariye Imana izababuranira, Arko njyewe sinibaza aho ariya mafaranga Yagiye.
  • Furaha6 years ago
    Nigute urukiko rudasoma imyanzuro? Harimo amanyanga





Inyarwanda BACKGROUND